Digiqole ad

Urubyiruko rwa AERG na GAERG basukuye imibiri ku rwibutso rwa Nyamata

 Urubyiruko rwa AERG na GAERG basukuye imibiri ku rwibutso rwa Nyamata

Bagiye gutangira igikorwa cyo gusukura imibiri babanje kuzirikana izi nzirakarengane

Mu mpera z’iki cyumweru urubyirukoro rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi rwibumbiye mu miryango AERG na GAERG y’abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye n’amakuru n’abayarangijemo bakomereje ibikorwa byabo bya ‘AERG-GEARG Week’ mu karere ka Bugesera, basukura imibiri y’abazize jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyamata.

Bagiye gutangira igikorwa cyo gusukura imibiri babanje kuzirikana izi nzirakarengane
Bagiye gutangira igikorwa cyo gusukura imibiri babanje kuzirikana izi nzirakarengane

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duce twageragerejwemo Jenoside ubwo hakusanyirizwaha Abatutsi bagakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa bamwe bakagenda bahasiga ubuzima.

Urwibutso rwa Nyamata rwo muri aka gace kiciwemo Abatutsi benshi, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45.

Imwe muri iyi mibiri imaze imyaka irenga 22 yatangiye kwangirika kubera ubukonje bukabije, indi ikaba yarashyinguwe idakorewe isuku ihagije.

Muri iki gihe Abanyarwanda biteguye kuzirikana abazize Jenoside ku nshuri ya 23, urwibutso rwa Nyamata ruri gusanwa, imibiri ihashyinguye na yo ikaba iri gukorerwa isuku inaterwa imiti kugira ngo idakomeza kwangirika.

Urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi rwibumbiye mu miryango ya AERG na GAERG ruri mu bikorwa byarwo rusanzwe rukora buri mwaka mu cyumweru rwahariye ibikorwa byarwo kiswe AERG-GEARG Week, mu mpera z’iki cyumweru rwagiye gusukura iyi mibiri.

Aba basore n’inkumi bacitse ku icumu rya Jenoside bavuga ko iki gikorwa ari ugusubiza icyubahiro ababyeyi  n’abavandimwe babo bambuwe bakicwa urw’agashinyaguro.

Kamanzi Emile ati « Ni umwanya mwiza mba mbonye wo kongera kwegerana na bo maze nkumva ndanezerewe.»

Tuyisenge Jean we agira ati « Iki gikorwa njye kirampumuriza cyane kuko mba numva nongeye gusubiza ababyeyi banjye agaciro bambuwe ndetse bikambera n’umwanya mwiza wo kumva ko ngomba gukora cyane kugira ngo aho bari bajye babona ko basize umugabo.»

Nikuze Benigne wavutse muri 1 997 nyuma ya jenoside wari waje muri iki gikorwa avuga ko n’ubwo ubu bwicanyi bwakozwe ataravuka ariko afite inshingano zo kuzirikana no guha agaciro abo akomokaho.

Ati « Mba nkuyemo n’isomo ngiye kubwira abari mu kigero cyanjye kuko niboneye neza ko jenoside yabaye kuko noneho mba ngize amahirwe yo kugira uruhare mu gutunganya imibiri y’abazize jenoside.»

Umuhuzabikorwa wa AERG Twahirwa Emmanuel  yavuze ko iyi miryango bibumbiyemo nk’urubyiruko yavutse kugira ngo bakomeze kuzirikana inzira y’umusaraba banyuzemo bityo binababere isomo ryo guharanira ko bitazongera ukundi.

Ati « Kuba turiho nka AERG na GAERG ni ukubera hari ingaruka zo kutagira  abavandimwe bacu baryamye mu nzibutso n’abandi bagiye bajugunywa mu nzuzi n’ahandi hose tutagiye tubasha kumenya.

Tugomba gukomeza kubasubiza icyubahiro kuko kubaho kwacu ni byo bigaragaza ko nabo bakiriho imbaraga zacu dufite ni izo gukoresha kugira ngo tubasubize icyubahiro kandi duhagarare mu mwanya wabo dukora ibyo bari kuzakora.»

Mazimpaka olivier uhagarariye GAERG yabwiye barumuna babo bo muri AERG ko bagomba kumenya ko jenoside yabaye ndetse bakaba bafite gihamya ku byo biboneye ubwo batunganyaga imibiri.

Babanje guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye mu cyubahiro
Babanje guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye mu cyubahiro
Abayobozi mu karere ka Bugesera baje kwifatanya n'uru rubyiruko babanje guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso
Abayobozi mu karere ka Bugesera baje kwifatanya n’uru rubyiruko babanje guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso
Uru rwibutso rwatangiye gusaza
Uru rwibutso rwatangiye gusaza
Umuhuzabikorwa wa AERG Emmanuel Twahirwa avuga ko urubyiruko rwarokotse rutagomba guheranwa n'amateka mabi banyuzemo
Umuhuzabikorwa wa AERG Emmanuel Twahirwa avuga ko urubyiruko rwarokotse rutagomba guheranwa n’amateka mabi banyuzemo
Mazimpaka Olivier uyobora GEARG asaba urubyiruko gukomeza guha icyubahiro ababyeyo babo bambuwe ubwo bicwaga urw'agashinyaguro
Mazimpaka Olivier uyobora GEARG asaba urubyiruko gukomeza guha icyubahiro ababyeyo babo bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro
Bamwe mu barokokeye muri aka karere batanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba baciyemo
Bamwe mu barokokeye muri aka karere batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba baciyemo
Babanje gusura uru rwibutso
Babanje gusura uru rwibutso

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mana yanjye we!

Comments are closed.

en_USEnglish