Digiqole ad

Kenya: Impaka ku guhindura itegeko ry’amatora ryateye Abadepite kurwana

 Kenya: Impaka ku guhindura itegeko ry’amatora ryateye Abadepite kurwana

Abadepite bo mu ihuriro ritavuga rumwe na Leta basohotse mu Nteko i Nairobi berekeza mu rukiko kurega

*Umwe mu Badepite yise Perezida Kenyatta ‘Igicucu gikabije”, Kenyatta na we ati “Ibigoryi bikomeje ku ntuka”.

Abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irir ku butegetsi muri Kenya basohowe mu ngoro y’Inteko aho bavuga ko bahohotewe muri iyo nzu.

Abadepite bo mu ihuriro ritavuga rumwe na Leta basohotse mu Nteko i Nairobi berekeza mu rukiko kurega

Ibibazo byavutse mu mpaka zikomeye zijyanye no guhindura itegeko rijyanye n’amatora mu bijyanye no kuzabarura amajwi mu matora ataha ya Perezida hifashishijwe uburyo busanzwe (kubara ijwi ku rindi hadakoreshejwe mudasobwa).

Leta ishyigikiye ko mu kubara amajwi hazifashishwa ikoranabuhanga, abo ku ruhande batavuga rumwe bakabibonamo inzira yo kwiba amajwi.

Mu mpaka zari zabaye ku wa kabiri, abadepite bo ku mpande zihanganye barwaniye mu Nteko.

Muri Kenya politiki ishingi ku gushyigikira uruhande runaka umunyepolitiki abarizwa, si bwo bwa mbere Abadepite barwanira mu Nteko Nshingamategeko.

Muri 2014, abadepite bane bakozanyijeho ndetse umwe ishati imucikiraho.

Ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta, ryatangaje ko umwe mu Badepite baryo yakomeretse mu maso nyuma y’imirwano yo kuri uyu wa kane n’abo ku ruhande rushyigikiye Leta.

Abatavuga rumwe na Leta bahise bajya mu rukiko kugira ngo rufate icyemezo kuri izo mpaka zishingiye ku kuvugurura itegeko kugira ngo rigume uko riri, kuko Abadepite bo ku ruhande rwa Leta bamaze kwemeza impinduka z’iryo tegeko.

Impaka zakurikiwe no gutana ku wa kajwiga ubwo zatangiraga ku wa kabiri nimugoroba, amashusho yacaga kuri Televiziyo mu buryo bwa Live yabaye akuwe ku murongo n’abanyamakuru basabwa gusohoka ngo batagira amafoto bafata.

Muri izo mpaka umwe mu badepite batavuga rumwe n’ishya riri ku butegetsi, Millie Odhiambo yibasiye Perezida Uhuru Kenyatta, amwita “extremely stupid” (igicucu gikabije).

Perezida Uhuru Kenyatta, na we ubwo  yatangizaga igihe cy’iminsi mikuru, mu ijambo rye yasubije Depite Odhiambo avuga ko “some idiots continue to insult me” (Ibigoryi bikomeje kuntuka) ariko ni kimwe mu burenganzira bwabo.

Kenyatta asa n’uwarangije iyo ntambara y’amagambo hagati ye n’uwo mudepite kuko Ibiro bya Perezida byamutumiye mu minsi mikuru ya Noheli.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Niwumva ahubwo abadepite bata rinkomamashyi aho umuntu avuga icyoshaka. Naho abandi bemeza ibyo batumva

Comments are closed.

en_USEnglish