Digiqole ad

Kenya yataye muri yombi Umuvugizi wa Riek Machar imwohereza muri Sudan y’Epfo

 Kenya yataye muri yombi Umuvugizi wa Riek Machar imwohereza muri Sudan y’Epfo

James Gatdat ibumoso na Dr Riek Machar iburyo urwanya Leta ya Salva Kiir yabereye Visi Perezida

Leta ya Kenya yavuze ko Umuvugizi wa Dr Riek Machar wahoze ari Visi Perezida wa Sudan y’Epfo ubu akaba arwanya ubutegetsi buriho, yatawe muri yombi yoherezwa mu gihugu akomokamo nyuma y’uko visa ye yari imaze guteshwa agaciro.

James Gatdat ibumoso na Dr Riek Machar iburyo urwanya Leta ya Salva Kiir yabereye Visi Perezida
James Gatdat ibumoso na Dr Riek Machar iburyo urwanya Leta ya Salva Kiir yabereye Visi Perezida

Eric Kiraithe, Umuvugizi wa Leta ya Kenya yabwiye BBC ko James Gatdet Dak yoherejwe muri Sudan y’Epfo, ku murwa mukuru Juba, ku wa kane nimugoroba.

Ibiro ntaramakuru, Associated Press byatangaje ko James Gatdet yirikanwe muri Kenya nyuma yo kwandika kuri Facebook ko ashyigikiye icyemezo cya UN cyo kwirukana Umusirikare mukuru mu ngabo za Kenya, wari ukuriye bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Lt Gen Kimani Ondieki yirukanywe mu kazi ku wa kane nyuma y’aho raporo ya UN igaragarije ko ingabo yari ayoboye ntacyo zakoze ngo zitabare abakozi ba UN bari bagabweho igitero muri Nyakanga 2016.

Undi Muvugizi w’inyeshyamba zirwanira muri Sudan y’Epfo, Mabior Garang, yasabye Leta ya Kenya kutohereza James Gatdet muri Sudan y’Epfo kubera ko ngo ashobora kwicwa.

Mu itangazo, uwari Visi Perezida wa Sudan y’Epfo, Dr. Riek Machar, yavuze ko yagerageje gukora byose ngo abe yarekurwa.

Riek Machar yamaganye uku gufatwa k’Umuvugizi we no kumwohereza muri Sudan y’Epfo, avuga ko ari ukurenga ku masezerano y’i Geneva.

Yavuze ko James Gatdet yafashwe n’ubuyobozi muri Kenya ku wa gatatu aho yari atuye, yoherezwa muri Sudan y’Epfo mu murwa mukuru Juba, ahita ajyanwa mu buroko n’inzego z’umutekano.

Dr Riek Machar yavuze ko yaganiriye na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, kuri telefoni ngo Gatdet abe yarekurwa, amwumvisha ko naramuka ajyanywe muri Sudan y’Epfo ashobora guhura n’ingorane zirimo no kwicwa.

Machar ngo yanavuganye n’Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya, ndetse agerageza no kuvugana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ati “Nababwiye ko James Gatdet Dak ari impunzi iba mu mujyi, arinzwe na UNHCR ikorera muri Kenya. Ariko, amagambo yanjye ntiyahawe agaciro.”

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish