Digiqole ad

Kugira ngo U Rwanda ruzafate Uganda mu bucuruzi  bizafata igihe kinini- Min Kanimba

 Kugira ngo U Rwanda ruzafate Uganda mu bucuruzi  bizafata igihe kinini- Min Kanimba

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo hatangijwe icyumweru cy’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko kugira ngo u Rwanda rushyikire Uganda mu by’ubucuruzi bizafata igihe kinini kiri mu myaka 10.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba asanga u Rwanda ruzashyikira Uganda mu by'ubucuruzi nko mu myaka 10
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba asanga u Rwanda ruzashyikira Uganda mu by’ubucuruzi nko mu myaka 10

Imyaka icyenda irashize u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuko rwinjiyemo ku italiki ya 1 Nyakanga 2007.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha inyungu zo kuba u Rwanda ruri muri uyu muryango, Minisiteri y’ubucuruzi; inganda n’ibikorwa bya EAC mu Rwanda ( MINEACOM ) yateguye ku nshuro ya karindwi  icyumweru cyahariwe ibikorwa by’uyu muryango.

Iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa 14-19 Ugushyingo, gifite insanganyamatsiko igira iti “Regional Integration: A Necessity for Development.” (Kwishyira hamwe nk’akarere: Umusingo witerambere).

Bimwe mu bihugu bigize uyu muryango nk’u Rwanda, Uganda na Kenya byashyizeho uburyo bwo koroherezanya mu migenderanire kuko umuturage w’ibi bihugu yinjira cyangwa agasohoka muri byo akoresheje indangamuntu. Ibi byakozwe mu rwego rwo gutsura ubuhahirane n’ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yavuze ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na a Uganda buri gutera intambwe nziza.

Gusa avuga ko ku ruhande rwa Uganda, ubucuruzi bwakataje kurusha u Rwanda, akavuga ko kugira ngo u Rwanda ruzashyikire iki gihugu bibana mu muryango umwe bizafata igihe kinini.

Avuga ko ibyo u Rwanda rworohereza muri Uganda bitaraba byinshi, gusa ngo buri mwaka horezwa ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 125 z’amadolari.

Min Kanimba uvuga ko ibi bitangiye kuzamuka mu myaka micye ishize, yagize ati “ buri mwaka bigenda bizamuka ku muvuduko urenga 10/% ikiza ni uko byinshi bigaragara ku musaruro uturuka mu nganda.”

Avuga ko ibi bizagenda bizamuka. Ati «  Mu myaka iri imbere mbona bizegenda bikomeza kuzamuka, kuko hari inganda nshya ziri kugenda zishyirwaho, mbona zifite ubushobozi bwo gucuruza ibyo zikora mu bihugu bidukikije kubera ko n’ipiganwa zizagenda zihura na ryo rizaba ritoya kuko muri ibyo bihugu usanga nta nganda zisa zihari.”

Min. Kanimba avuga ko hari abashoramari bamaze iminsi baganira kuri gahunda yo guteza imbere inganda ku buryo abashoramari bo mu karere bahanze amaso igihugu cy’u Rwanda.

MINEACOM ivuga ko kuba imiryango mpuzamahanga ishimangira imiyoborere myiza y’u Rwanda mu nzego nyinshi zirimo no korohereza ishoramari bizatuma u Rwanda rukomeza kwigarurira abashoramari bo ku migabane itandukanye.

Min Kanimba akavuga ko icyuho kiri mu bucuruzi bw’u Rwanda kizagenda kivamo uko imyaka izagenda ihita indi igataha kuko abashoramari bazaba bamaze kubona ko gukorera mu Rwanda ntako bisa.

Muri iki cyumweru cyahariwe kumenyekanisha ibikorwa bya EAC, hateganyijwe ibikorwa birimo kumenyekanisha ibyagezweho mu kwishyira hamwe k’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

gusa-avuga-ko-ubucuruzi-hagati-yu-rwanda-na-uganda-buri-gutera-intambwe-nziza

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Murebukuntu ubuhahirane nuburundi bwagaruka nahubundi inrariratwica ahobukera.Ibibintu byoguhinga igihingwakimwe nabyo bivanweho.

  • Yesu azarinda aza mutarashyikira Uganda. Kereka igarutsemo amini kandi ibyo ni nkuko habyarimana yagaruka kigaki

  • Ntibizabaho na rimwe ibi ni nko kurota.ku manywa.baturusha abaturage.amfr.igihugu.imyanzuro idakakaye kandi ishyira mugaciro. umuntu ashobora gutangirir kuri zero akarinda akomera nta kimuhungabanyije(reba abasenyerwa,abahombywa,)ntibishoboka kereka abantu banwe bahinduye imitima yabo(umuntu yakubwira ngo nyamara turahomba ukamwumva)
    Naho se umuntu arataka ngo nta kibazo uzunguka ubutaha

  • Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda igomba gusubirwamo. Kuko icyemezo cyafashwe cyo gutegeka abaturage guhinga ibigori ku gahato cyateje inzara. Nibareke abaturage bajye bahinga ibihingwa babona bibafitiye akamaro kandi bikwiranye n’ubutaka bwabo. Ibyo gutema intoki z’abaturage nta mpamvu nabyo bikwiye guhagarara.

    Mu Rwanda birazwi ko abenshi mu baturage bakora icyo twita “agriculture de subsistance”/subsistence agriculture. Bivuze ko abaturage benshi bahinga ibibatunga, badahinga ibyo kujyana ku isoko. Ntabwo abaturage benshi mu Rwanda bamenyereye ibyo guhaha ibiryo, ubundi ibyo guhaha ibiryo bikorwa n’abatuye mu mujyi. Ntabwo rwose umuturage wo mu cyaro yigeze yirirwa yirukanka ajya kugura ibijumba cyangwa ibishyimbo mu isoko, yabaga yarabyihingiye mu murima we akaba aribyo bimutunga, wenda akajya ku isoko agiye guhaha utuvuta, umunyu se, umukati se, cyangwa akanyama. Ariko ubu usanga umuturage yirirwa yiruka ngo agiye ku isoko gushaka uko yabona agafungo k’ibijumba cyangwa agafungo k’imyumbati yo kurarira kandi nta n’amafaranga agaragara yitwaje.

    Basigaye bategeka umuturage ngo nahinge ibigori, ngo nibyera abigurishe ngo noneho amafaranga avuyemo azajye ariyo ajyana guhaha mu isoko ibyo kurya bimutunga, “can you imagine”!!Kandi nyamara n’ibyo bigori iyo byeze usanga iyo abigurishije bamuha udufaranga duke cyane, tw’intica ntikize, ku buryo ntacyo twamumarira, ntabwo utwo dufaranga yakuye mu kugurisha ibyo bigori ashobora kuduhahisha ibimutunga kugeza ku gihe cy’ihinga ry’ubutaha (ku yindi “season” y’ubuhinzi). Nyamara iyo bamureka akihingira ibijumba n’ibishyimbo mu turima twe wenda tubiri afite, umusaruro akuyemo washobora kumutunga kugeza kuri “season” ikurikiyeho, bityo ntabure ibyo kurya kandi yifitiye uturima twe.

    Nibareke habeho ubuhinzi bwa kinyamwuga kandi bwa kijyambere bwinjiza amafaranga ku babishoboye (agriculture commerciale et de production à grande échelle), ariko banareke habeho n’ubuhinzi busanzwe bwo gutunga urugo (agriculture de subsistance) ku baturage basanzwe badafite amikoro. Ibyo guhatira abaturage bose guhinga ibigori gusa biveho.

  • Ubucuruzi bw’uRwanda ntibuteze gutera imbere igihe cyose hatari fair market.

    Mureke kujya mu bindi ni twe twisenyera. Iyo uhombesheje umuntu ufite umuryango atunze, abakozi 5, anasora; burya ntabwo uba wubatse uRwanda rwose.

    Muve ku izima ukora arakosa; mwemere amakosa muhindure imikorere. Imisoro yamazemo abacuruzi imbaraga benshi bashize bahungira muri Zambiya, … ubwo se ugirango iyo bari ntibasora? Urubyiruko muzarebe traffic rufite muri immigration bashaka ama passport ngo baceho. Ngaho mu mbwire; ayo si amaboko aducika kubwo kutabona ikizere? Mwemere defaites mwikosore murebe ko muri 5 years Uganda tutayicaho.

    • Umunyarwanda yaravuze ngo “Ntagisanganwa nk’amagambo, mbese uwakora ibyo musaba ngo substance abandi ngo agriculture a une grande echelle byakemura ikibazo? mbese byagusha imvura? mbese byaduha ifumberi ? mbese byakuraho imisozi ituma ifumberi ihita ijyenda? mbese tugihinga byose mu kajagari niho twezaga? Politiki ihari isubiza ibibazo naho amagambo mwerekana ko bakora ibyo batazi ahubwo mufite umuti simbihamya.

      • @Philippe we ibyo wita guhinga mu kajagari ni ibihe??? ndabona wowe usa naho ugisinziriye, ntabwo ubona ibibera mu Rwanda. Ntabwo ubona akababaro n’agahinda abaturage bafite baterwa na Politiki y’ubuhinzi iriho ubu ibabuza guhinga ibyo bakeneye kandi byera ku butaka bwabo. Niba utabibona, ibera aho, wenda Imana izageraho ikumurikire.

Comments are closed.

en_USEnglish