Digiqole ad

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ryemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe

 Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ryemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe

Inteko y’Abadepite n’Abasenateri ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi/UM– USEKE

*Abadepite bameje uyu mushinga mbere yo kugaragaza impungenge nyinshi kuri wo,
*Ntabwo itegeko nirijya mu Igazeti ya Leta buri wese azabyuka yaka Serivisi mu Giswahili.

Abadepite 66 bari mu cyumba cy’Inteko Rusange kuri iki gicamunsi batoye bemeza umushinga w’itegeko ngenga ryemeza Igiswahili (Kiswahili) nk’ururimi rwemewe mu Rwanda, impungenge zisigaye ku buryo urwo rurimi ruzigishwa Abanyarwanda, n’amafaranga bizatwara.

Inteko y’Abadepite n’Abasenateri ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi/UM– USEKE

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ni we wari uhagarariye Guverinoma asobanura uyu mushinga w’itegeko ngenga ryemeza Igiswahili nka rumwe mu ndi zemewe mu Rwanda, yavuze ko ukwiye gutorwa utanyuze muri  Komisiyo bitewe n’uko wihutirwa.

Uko kwihutirwa ngo kuraterwa n’uko ku rwandiko rw’inzira rw’iminsi 100 ruzajya rutangwa mu bihugu bitandatu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (East African Community, EAC) hagomba kujyaho indimi eshatu n’Igiswahili kirimo, kandi ngo Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango bari biyemeje ko uru rwandiko (passport) ruzatangira gutangwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017.

Minisitiri Uwacu avuga ko uretse kuba u Rwanda rugira ngo rwuzuze ibikubiye mu masezerano angenga uyu muryango wa EAC rwinjiyemo mu 2007, ko rugomba, nk’umunyamuryango wese gusigasira no guteza imbere Igiswahili, ngo kugira uru rurimi rumwe mu zemewe ni ukwagura isoko ku Banyarwanda.

Ibitekerezo by’Abadepite kuri uyu mushinga w’itegeko biratandukanye, kuri bamwe ngo byari byaratinze, ku bandi igihe cyari kitaragera bitewe n’uko nta bushakashatsi bwakozwe ku bavuga uru rurimi mu Rwanda, ko nta ngengo y’imari yagenwe mu kuzahindura inyandiko no kuba igihe u Rwanda rwaba rutemeye Igiswahili ntacyo byari kwica ku kuba ari umunyamuryango wa EAC.

Hon Rucibigango yagize ati “Uyu munsinga ndawushyigikira kubera ko ururimi rw’Igiswahili nubwo rutakunze gukoreshwa mu mateka y’igihugu cyacu, ni rumwe mu zikoreshwa na benshi muri Africa y’Iburasirazuba, twarugereranya n’izindi ndimi mpuzamahanga zikoreshwa na benshi nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyol n’izindi nk’eshatu zivugwa n’abantu benshi cyane ku Isi, ku bw’iyo mpamvu ndabishyigikiye cyane, ariko nkibaza impamvu umushinga nk’uyu ugirira igihugu akamaro mu itumanaho wari waratinze, kuko u Rwanda rwinjiye muri EAC mu 2007.”

Hon Rucibigango avuga ko uyu mushinga uzafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwagukirwa n’isoko ry’umurimo aho Igiswahili gikoreshwa. Gusa, impungenge azifite ku buryo uru rurimi ruzakoreshwa mu Rwanda.

Hon Nyinawase, na we yavuze ko atewe impungenge n’uyu mushinga mu bijyanye n’imyiteguro yaba ihari kugira ngo Igiswahili gitangire gukoreshwa abantu bumve ko impinduka zigiye kuba zibafitiye akamaro.

Hon Gatabazi avuga ko ashyigikiye uyu mushinga ariko akabaza niba Leta yariteguye ngo kubera ko mu ngengo y’imari Abadepite basuzumye ajo hashize ku wa kabiri tariki 7 Gashyantare iby’Igiswahili ntibirimo.

Ati “Iyo ururimi rwaje rukaba ururimi rwemewe, hari inyandiko zigomba guhindurwa, hari amategeko, inyandiko abantu bashakaho ibyangombwa, iz’ubutegetsi bwite bwa Leta zigomba gutangwa muri izo ndimi, kuko iyo ururimi rwemewe itegeko rimaze gusohoka umuntu afite uburenganzira bwo gusaba ko ari rwo ahabwamo inyandiko, ndetse afite uburenganzira bwo kujya mu rukiko akavuga ko ashaka kuburana mu Giswahili, ashaka gusezerana mu Giswahili,…mu buryo rero bwo kubishyira mu bikorwa nibaza ko bizasaba amafaranga menshi, Leta yabitekerejeho?…”

Hon Mporanyi Theobald avuga ko ururimi ari ubukungu kuko rufasha gushyikirana n’abandi, ariko ngo iyo ururimi rugizwe urw’igihugu, si ngombwa ko abantu barwiga ahubwa ngo bareba umubare w’abantu baruvuga, akaba yibaza niba iyo mibare ihari.

Ati “Twaba dufite imibare mu Rwanda y’abantu bavuga Igiswahili tukavuga ngo ni ngombwa ko kiba ururimi rwemewe uretse isobanura mpamvu Minisitiri yavuze, ko bisabwa nk’uko turi abanyamuryango ba EAC ko babisinye ko ururimi rugomba kujyamo, ariko umuntu ashobora kuba umunyamuryango atari ngombwa ko indimi zose bakoresha utaba uzifite iwawe, navuga urugero nko muri UN hakoreshwa indimi eshanu ariko iyo uzi rumwe uba umunyamuryango.”

Kuri Hon Nkusi Juvenal asanga iyo biba byiza Igiswahili kitari kujya mu ndimi zemewe mu Rwanda bitewe n’impungenge y’amafaranga bizatwara.

Ati “Turimo turiga itegeko rishyira Igiswahili mu ndimi zikoresha mu Butegetsi kugira ngo iriya passport ijyeho, ubu tugiye kwiga itegeko kubera iriya passport? Ese mu masezerano ya EAC ntibavuga ko Igiswahili kibamo, ayo masezerano ntitwayemeje, niba twarayemeje se ubwo mu rwego rw’amategeko ntibyemewe muri iki gihugu, hari ubwo byabuza ko iyo passport isohoka, kubera ko amasezerano twayemeje ntibyaba bihagije? Mpereye aho bizagura angahe? Kuko niba tubishyize mu itegeko bifite ikiguzi kugira ngo Abanyarwanda bakimenye, bakige, nkurikije itegeko twemeje byari bikwiye ko passport isohoka ariko noneho tugiye kwiha umuzigo wo kugira ngo Igiswahili kibe ururimi rukoreshwa.”

Avuga ko nubwo Guverinoma yabisabye ko Igswahili kijya mu mategeko, ngo iyo biguma uko bimeze ayo mafaranga azabigendaho akazigamwa ngo nta cyo byari kuba bitwaye.

Minisitiri Uwacu Julienne ku mpungenge z’uko Igiswahili kizigishwa yavuze ko nta ngengo yimari yateganyijwe, ariko ko kucyemeza byafasha Abanyarwanda kandi bigafasha Igihugu kuzuza ibyo cyemeye.

Yavuze ko abantu batangiye kwigisha Igiswahili ku giti cyabo ndetse n’amwe mu mashuri yo mu Rwanda akaba akigisha, ariko ngo harebwa niba hazashyirwaho ubundi buryo bw’imfashanyigisho uru rurimi rukigishwa haba mu mashuri no mu bantu batakiga.

Uwacu yavuze ko iri tegeko ngenga nirisohoka mu Igazeti ya Leta hazanasohoka irindi tegeko ngenga rya Perezida wa Repubulika rigena imikoreshereze y’Ururimi rw’Igiswahili ngo buri wese ntazabyuka ngo avuge ngo ndashaka ko mpabwa serivisi mu Giswahili kuko itegeko ryasohotse.

Nubwo mu bitekerezo by’Abadepite hagaragaragamo ko iri tegeko ryari rikwiye kwigwaho neza, abagera kuri 61 kuri 66 bemeje ishingiro ry’umushinga, batatu barifata abandi babiri amajwi yabo aba imfabusa. Abadepite 57 bemeje ko uyu mushinga w’itegeko uhita wemezwa mu nteko rusange batanu batora bahakana, babiri barifata, abandi babiri amajwi yabo aba imfabusa.

Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwisanzure busesuye wemezwa n’Inteko rusange y’Abadepite, uzasubira imbere ya Perezida awusinyeho usubire muri Guverinoma wemezwe uhite usohoka mu Igazeti ya Leta nk’itegeko ryubahirizwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish