Digiqole ad

Urubyiruko rwo muri EAC rwibukijwe ko rugomba gushyira hamwe

 Urubyiruko rwo muri EAC rwibukijwe ko rugomba gushyira hamwe

Basabwe gushyira hamwe bagashaka icyazamura akarere kabo

Ubuyobozi bw’intara y’Amagepfo burashishikariza urubyiruko rwo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba guhuza imyumvire bagateza imbere ibihugu byabo n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Basabwe gushyira hamwe bagashaka icyazamura akarere kabo
Basabwe gushyira hamwe bagashaka icyazamura akarere kabo

Guverineri w’Intara y’amajyepfo yabisabye urubyiruko rugera kuri 150 rwo muri Afrika y’Uburasirazuba biga muri za kaminuza bari bateraniye mu Rwanda aho bariho bahugurwa ku guteza imbere umugabane wa Afurika.

Aba basore n’inkumi bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bavuga ko kubahuriza hamwe nk’uku ari amahirwe yo kumenyana no kungurana ibitekerezo bityo bakanahuza umugambi wo kuzamura imibereho y’abatuye ibihugu bakomokamo.

Aba banyeshuri biga muri za kaminuza Esheshatu za gikiristo zo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba no mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahurijwe hamwe n’umuryango ‘Come and See Africa’ kugira ngo bahugurwe ku mpamvu 10 zo kuba umukristu.

Osward Dushimirimana waje aturutse mu gihugu cy’u Burundi avuga ko uku guhura na bagenzi be bituma basangizanya ubunararibonye mu bikorwa byabazamura no kubaka sosiyete Nyafurika.

Mugenzi we, Irakoze  Honorine na we waturutse mu Burundu avuga ko guhuza  urubyiruko rwo muri kaminuza ruturutse mu bihugu binyuranye ari imwe mu nkingi zo guhindura imwe mu mico ibagusha mu byaha ahubwo bakarushaho kumva ko ari bamwe.

Guverineri w’intara y’Amagepfo, Alphonse Munyentwari  wari umushyitsi mukuru mu gusoza iyi nama, yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rubona yo guhurira hamwe ngo bahuze ibitekerezo byazamura umugabane n’akarere by’umwihariko.

Ati ” Ibihuza Abanyafurika bigomba kujyana no gukemura ibibazo kuko byinshi nk’Africa tubisangiye kandi dufatanye kurushaho guteza imbere ibihugu byacu  twibanda ku kurangwa n’indangagaciro nziza.”

Uhagarariye umuryango ‘Come and See Africa mu Rwanda, Murenzi Frank, avuga ko uretse gutegura amahugurwa nk’aya yo guhuza urubyiruko, uyu muryango ukora n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati ” Guhuza uru rubyiruko rwo muri kaminuza z’abakristo ni ukugira ngo turusheho kubaka no kurera abayobozi beza b’ejo hazaza bafite indangagaciro nziza, uru rubyiruko turutezemo umusaruro mwiza ndetse no kuvamo abayobozi beza bazayobora ibihugu byabo mu minsi iri imbere

Nyuma y’aya mahugurwa uru rubyiruko rwiyemeje kurushaho guhamya ibyiringiro byabo no gukomeza  guhanahana amakuru na bagenzi babo bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu.

Tanzania, Uganda, Burundi, Kenya, sudani y’epfo, n’ u Rwanda bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni byo byari byitabiriye aya mahugurwa.

Guverineri Munyantwari asaba uru rubyiruko gushyira hamwe bagashaka ibisubizo by'ibibazo byugarije akarere
Guverineri Munyantwari asaba uru rubyiruko gushyira hamwe bagashaka ibisubizo by’ibibazo byugarije akarere
Bahawe amahugurwa y'uko bashyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo
Bahawe amahugurwa y’uko bashyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish