Tags : APR FC

Kanyankore Yaounde yaba atakiri umutoza APR FC

Kanyankore Yaounde wari uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa APR FC, agatoza imikino ya gisirikare gusa, ashobora kuba yahagaritswe kuri iyi mirimo. Tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo APR FC yatangaje itsinda ry’abatoza bashya, barimo Kanyankore Gilbert bita Yaounde, wungirijwe na Yves Rwasamanzi, n’umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha. Iri tsinda riyobowe na Kanyankore w’imyaka 62, ryatangiye akazi, bakina […]Irambuye

Kuba Amavubi yampamagaye ni inzozi zabaye impamo – Twizerimana Onesme

Rutahizamu wa APR FC, Onesme Twizerimana wavuye muri AS Kigali, yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura  umukino wa Ghana. Abatoza b’agateganyo b’ikipe y’igihugu Amavubi, Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana umwungirije, batangaje abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016 kuri Hotel La Palisse Nyandungu. Muri aba […]Irambuye

APR FC yatsinzwe na Ulinzi FC mu mukino ufungura imikino

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, imikino ihuza ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yatangiye nabi ku ikipe y’ingabo z’u Rwanda y’umupira w’amaguru APR FC kuko yatsinzwe na Ulinzi FC yo muri Kenya igitego 1-0. Umukino wo gufungura watangiye Saa 16h00, wagoye cyane ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC ifite igikombe […]Irambuye

APR FC igiye mu mikino ya gisirikare nta Djamal na

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo mu Rwanda hatangire imikino ya gisirikare, Kanyankore Gilbert Yaounde utoza APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi azakoresha, batarimo Mwiseneza Djamal n’umuzamu Steven Ntaribi. Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2016, kuri Stade ya Kigali APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’imihango yo gutangiza ku mugaragaro imikino ya […]Irambuye

Emery Bayisenge yabonye Visa, agiye gukina muri Maroc

Emery Bayisenge  myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya gukina muri KAC Kenitra yo muri Maroc. Mu ijoro ryakeye nibwo Emery Bayisenge yavuye muri Kenya aho yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera muri Maroc. Nyuma y’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 yabereye mu Rwanda, nibwo […]Irambuye

Olivier Kwizera ntakigiye South Africa, na APR FC yamwirukanye

Olivier Kwizera umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntazajya muri South Africa kubera ikibazo cy’ibyangombwa, kandi na APR FC ntikimufitiye umwanya. Kwizera yabwiye Umuseke ko ubu ari gushaka indi kipe mu Rwanda. Olivier Kwizera yari yarumvikanye na Baroka FC yo muri Africa y’epfo, ariko uyu musore yagize ikibazo cy’ibyangombwa. Yari amaze ibyumweru bitatu muri Uganda ashaka Visa […]Irambuye

UPDATE: APR FC yemeye kureka Abdoul Rwatubyaye akajya muri Rayon

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nyuma yo kumenya inkuru yo kugurwa k’umukinnyi wabo n’ikipe mukeba ya Rayon Sports mu ijoro ryakeye bwakoze inama, maze bwanzura ko bureka uyu mukinnyi akajya muri iyi kipe ahubwo bakavugana nayo iby’indezo kuri APR FC yamuzamuye. Kugeza nijoro hari hakiri impaka ku kugura uyu mukinnyi, hari amakuru yemezwaga n’abo ku […]Irambuye

Umunyamakuru Kazungu Clever yagizwe umuvugizi wa APR FC

Kazungu Clever umaze imyaka 11 ari umunyamakuru w’imikino ku maradio icyenda mu Rwanda, APR FC yamutangaje nk’umuvugizi wayo mushya kuva kuri uyu wa kabiri. Uyu musore w’imyaka 45 w’umunyamakuru w’imikino kuri City Radio, yahawe akazi ko kuvugira APR FC, no gukurikirana ibiyivugwaho mu itangazamakuru. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016, […]Irambuye

en_USEnglish