Digiqole ad

Umunyamakuru Kazungu Clever yagizwe umuvugizi wa APR FC

 Umunyamakuru Kazungu Clever yagizwe umuvugizi wa APR FC

Umunyamakuru Kazungu Claver, wagizwe umuvugizi mushya wa APR FC.

Kazungu Clever umaze imyaka 11 ari umunyamakuru w’imikino ku maradio icyenda mu Rwanda, APR FC yamutangaje nk’umuvugizi wayo mushya kuva kuri uyu wa kabiri.

Umunyamakuru Kazungu Claver, wagizwe umuvugizi mushya wa APR FC.
Umunyamakuru Kazungu Clever, kuri uyu wa kabiri ubwo yatangazwaga nk’uzajya avugira ikipe ya APR FC.

Uyu musore w’imyaka 45 w’umunyamakuru w’imikino kuri City Radio, yahawe akazi ko kuvugira APR FC, no gukurikirana ibiyivugwaho mu itangazamakuru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016, nibwo umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade yatangaje impinduka zabeye mu miyoborere y’ikipe ye, harimo no gutangaza ko Kazungu Claver ariwe ushinzwe kuvugira APR FC.

Camarade yagize ati: “Kazungu twamuhisemo tumuha akazi ko kujya amenyesha abakunzi bacu amakuru yose ari mu ikipe. Niwe uzakomeza kuvugira ikipe mu banyamakuru, kandi bizadufasha kuko amenyereye itangazamakuru.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Kazungu yavuze ko yiteguye gukora aka kazi ko kuba umuvugizi wa APR FC, akanabifatanya n’akazi akora nk’umunyamakuru w’imikino kuri City Radio, ngo kuko no muri Tanzania aho yakuriye, abavugizi b’amakipe babanje kuba abanyamakuru.

Mu mateka ye yavuze mbere, Kazungu Claver yavukiye i Kampala muri Uganda  ariko we n’umuryango we baje kwimukira mu gihugu cya Tanzania ari naho yakuriye.

Yaje mu Rwanda mu 1996 agaragaza ko akunda cyane imikino bituma aba umunyamakuru w’imikino ahera kuri Flash FM yakoze igihe gito, nyuma ajya kuri Contact FC ari naho yamenyekaniye, muri 2005, nyuma ajya kuri Radio10, Isango Star, Radio One, Sana Radio, Radio Inkoramutima, Umucyo FM na City Radio akorera ubu.

Kazungu Clever amaze gukorera amaradio arenga atanu mu Rwanda
Kazungu Clever amaze gukorera amaradio arenga atanu mu Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • UYU MUHUNGU WACU NU MUFANA UKOMEYE WA APR FC

  • ko mutatubwiye izindi mpinduka.

  • Ko mbona yazerereye cyane ku maradiyo yose aho ishyamba ni ryeru ra?

    Naho se gufatanya kuba umuvugizi wa APR FC n’umwuga w’ubunyamakuru cyane cyane wa sport arumva bizamworohera mu gihe azaba agomba gukora kinyamwuga nk’umunyamakuru kandi akanavugira ikipe runaka anabereye umufana? Ashatse yahitamo akamesa kamwe kuko kubangikanya ibyo bintu biragoye kandi bizanamuvuna cyane!!!!

  • Kazungu Claver nta nubwo yize amashuri azwi, akoresha inararibonye gusa ni nacyo cyatumaga ahuzagurika kuri ayo ma radio

    • @ kalisa

      Bazina rwose ntabwo amashuri ariyo kamara kuko hari abatarize ahambaye bakora neza nk’uko hari benshi cyane nzi baminuje bahuzagurika mu byo bakora, kandi abo ba nyuma nibo babi kuko usanga bafite n’akazi gatuma bica byinshi biciye muri iyo mihuzagurikire!
      Kazungu ashobora kuba ahuzagurika (abamukoresheje cyangwa bamukoresha nibo babyemeza) ariko ntibivuze ko biterwa n’uko atize amashuri uvuga ko atazwi.

  • Nuko nyine nimumushakire uko arya kuri iryo faranga naho ubundi ako si akazi!! Secretaire se ibyo ntiyabikora?

  • turamwishimiye cyane naho abavuga ko atazabishobora bategereze bareke kuvuga batarareba

  • Ikibazo s’uko Kazungu Claver atazi kwandika icyongereza (kandi nibyo, ntaby’azi !!!), ikibazo n’ukwiyongera kw’injiji muli Apr, harimo Camarade wamunze iyi team ; umuntu urangarana Rwatubyaye kugez’aho Rayons imwegukana !!!)
    Umutoza mushya wungirije we, kurusha uko yaba afite ubushobozi bwo gutoza, azwiho ubupfumu, guhakwa cyane kuri ba Afande, ari nako arega bangenzi be bakorana, agira ngo bazamwegurire Team azayitoze !
    Naho Afande upfukamisha Iranzi muli training, imbere y’abandi bacyinyi n’aba fans ; APR iyo itagira Afande James, iba yarasenyutse cyera. Biragaragarira buri wese ko APR Icyeneye impinduka zikomeye ; ariko icyihutirwa n’ugukuraho Camarade, ibindi bizaba bikurikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish