Digiqole ad

UPDATE: APR FC yemeye kureka Abdoul Rwatubyaye akajya muri Rayon

 UPDATE:  APR FC yemeye kureka Abdoul Rwatubyaye akajya muri Rayon

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nyuma yo kumenya inkuru yo kugurwa k’umukinnyi wabo n’ikipe mukeba ya Rayon Sports mu ijoro ryakeye bwakoze inama, maze bwanzura ko bureka uyu mukinnyi akajya muri iyi kipe ahubwo bakavugana nayo iby’indezo kuri APR FC yamuzamuye.

Apr

Kugeza nijoro hari hakiri impaka ku kugura uyu mukinnyi, hari amakuru yemezwaga n’abo ku ruhande rwa APR FC ko uyu mukinnyi akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe, ari nayo yanditswe muri FERWAFA.

Hari amakuru kandi y’uko Rayon Sports yaguze uyu mukinnyi ari ‘free agent’ (nta kipe afitanye nayo amasezerano) kuko APR FC yari iherutse kumurekura ngo ajye gukina i Burayi nubwo bitamuhiriye.

Muri FERWAFA bemeza ko uyu mukinnyi yari afite amasezerano y’umwaka umwe wa APR FC, Umunyamabanga wa Rayon Sports we ejo yabwiye Umuseke ko baguze umukinnyi udafite amasezerano ayo ariyo yose n’indi kipe.

Clever Kazungu umuvugizi wa APR FC yabwiye Umuseke ko nijoro hateranye inama y’ubuyobozi ya APR FC ikemera kureka uyu mukinnyi akajya muri Rayon Sports amakipe yombi akazavugana ku mafaranga y’indezo agenerwa ikipe yazamuye umukinnyi.

Nubundi ubuyobozi bwa APR FC bwari bwemereye Rwatubyaye kuyivamo nta kugorana. Nubundi hari ikipe yagombaga kujyamo. Gusa icyo tunenga Rayon sports ni ukuba yavuganye n’umukinnyi itabanje kumvikana n’ikipe yamureze.

Ariko ntacyo twe twemeye kwicara tukaganira na Rayon sports bakaduha indezo kuko umwana yazamukiye muri academy yacu. Ibi ni nako bizagenda ku mukinnyi wese ushakwa n’indi kipe kandi ari uwacu.” – Kazungu Claver.

Amategeko y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi mu by’igura n’igurisha ry’abakinnyi barerewe muri Acedemy y’ikipe, avuga ko umukinnyi ugejeje imyaka 23 nta kipe iba icyemerewe kumwita uwayo kuko yamureze ahubwo imuha amasezerano nk’umukinnyi mukuru wabigize umwuga.

Aya mategeko mu gika cyayo cya gatanu ku byo gutanga indezo ku ikipe yamureze ategeka ko ikipe yareze umukinnyi igenerwa 10% by’amafaranga yose yaguzwe n’indi kipe iyo uyu mukinnyi agejeje imyaka 20, aya agahabwa ikipe yamureze.

Abdoul Rwatubyaye w’imyaka 20 ubu ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports, amakipe yombi akaba azavugana ibijyanye n’aya mategeko ya FIFA.

Abdul yahise ahabwa numero 15 yahoze ari iya Faustin Usengimana wavuye muri Rayon akajya muri APR
Abdul yahise ahabwa numero 15 yahoze ari iya Faustin Usengimana wavuye muri Rayon akajya muri APR

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • RAYON SPORT YAKIRE UWO MUGABO ABDOUL NEZA AZI ICYO GUKORA.

    • Kabisa !

  • Ngo APR yemeye kureka Abdoul akajya muri Rayon! ko itabireka se? ni uko izi ko itashinga urubanza ngo itsindwe. Kandi izi neza ko nayo yasinyishije Imanishimwe mu buryo bw’amanyanga. Akebo kajya iwa Mugarura!kandi na nyina w’undi abyara umuhungu! Kandi mbaburire, n’abandi bazagenda kuko kubaho nko muri gereza ugakina nta masezerano ngo uri umwana w’ikipe, igihe kizagera abo bana baharanire uburenganzira bwabo kandi icyo gihe igitugu ntikizaba kigikora.

  • ese nkuyu uvuga ngo rayon yaguze umukinnyi itababwiye bo ko baguze ueiya wa rayon kandi baziko yaramaze kuyisinyira yarinuwabo baribabanje kubivugana na rayon? cyangwa kuri Abdul nibwo bibutse amategeko?

  • APR FC nibaze mbahe check ya 500,000 maze birangire! Ndabasabira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bayibabarire ku makosa akomeye bakoze basinyisha Imanishimwe…

  • Apr Fc igize neza kumurekura !
    Erega n’ubundi, yari yaratorotse ! Na n’ubu bamushakiraga ekipe y’I burayi ngo ajye kuyikinamo, ariko yihitiyemo gukinira muli Rayons.

    Urera umwana w’impyisi, ugira ngo ubwo bupyisi buzamuvamo. Ariko n’ayubusa, impyisi izakohora ar’Impyisi. Ayo mahirwe yo kujya I burayi bayahe Bayisenge.

    • amahirwe se ni ibidiya batanga.ikipe yashakga abdul ntiyabonaga uwo Bayisenge

  • wowe uvuga ngo ayo mahirwe bayahe bayisenge ubwo uzi incuro amaze kujya i burayi atsindwa nigerageza :1.Toulouse byaranze, 2.zulte wallegem biranga ejobundi muri Australie biranga yewe niyicare yikinire muti black naho ibyiburayi byo sibye pe

  • Ariko abantu bavuga ngo ayo mahirwe bayahe Bayisenge…
    mureke tuvugane nk’abakunzi b’umupira hapana abafana. Koko tudakabije mubona Bayisenge afite urwego rwo gukina muri Europe? njye mba mu gihugu kirimo abafana ba APR. Twafashe umwanya uhagije tureba vidéo za matchs zitandukanye Batyyisenge yakinnye. Rwose aracyafite byinshi byo kwiga mu mupira w’amaguru. Ariko wenda azabigeraho kuko asa nukiri mutoya.

Comments are closed.

en_USEnglish