Digiqole ad

Olivier Kwizera ntakigiye South Africa, na APR FC yamwirukanye

 Olivier Kwizera ntakigiye South Africa, na APR FC yamwirukanye

Olivier Kwizera yigaragaje cyane muri ‘saison’ ya 2014

Olivier Kwizera umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntazajya muri South Africa kubera ikibazo cy’ibyangombwa, kandi na APR FC ntikimufitiye umwanya. Kwizera yabwiye Umuseke ko ubu ari gushaka indi kipe mu Rwanda.

Olivier Kwizera yigaragaje cyane muri 'saison' ya 2014
Olivier Kwizera yigaragaje cyane muri ‘saison’ ya 2014

Olivier Kwizera yari yarumvikanye na Baroka FC yo muri Africa y’epfo, ariko uyu musore yagize ikibazo cy’ibyangombwa. Yari amaze ibyumweru bitatu muri Uganda ashaka Visa n’icyangombwa kimwemerera gukorera muri South Africa (work permit), ariko n’ubu ntarabibona, ubu isoko ryo kugura abakinnyi ryarafunzwe muri Africa y’epfo.

Nyuma yo gutakaza ikizere cyo kujya muri Baroka FC, ikipe ya APR FC nayo yamwirukanye nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umuvugizi wayo, Kazungu Claver.

“Twamusabye kwishakira indi kipe, tumaze kumenya ko ashakwa n’ikipe yo hanze ntacyo tutakoze ngo bicemo agende. Twamufashije uko bishoboka muri gahunda yo gushaka ibyangombwa, no muri Uganda aho amaze iminsi twamufashaga rwose.

Ariko niba bidakunze agomba kwishakira indi kipe kuko ntakiri mu mibare ya APR FC. Twamaze gusinyisha umusimbura we Emery Mvuyekure twakuye muri Police FC.”- Kazungu Claver

Uyu musore wagize ibihe byiza muri ‘saison’ ya 2014 aho yatwaye igikombe na APR FC ndetse anagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, yabwiye Umuseke ko yamenye ko APR FC yamwirukanye, kandi ngo yiteguye kuganira n’indi kipe yo mu Rwanda yamushaka.

Kwizera ati: “Ikizere cyo kujya muri South Africa navuga ko kiri hasi cyangwa se ko ntacyo nkifite. Nabuze ibyangobwa kandi hariya shampiyona zaho zaratangiye. Na APR FC narimfitemo amasezerano y’umwaka bambwiye ko batakinshaka kuko bamaze kugura undi munyezamu. Ubu nta kipe iranyegera ngo tuganire gusa niteguye kuganira na buri umwe mu makipe yo mu Rwanda kuko umupira niko kazi kanjye.”

Olivier Kwizera yageze muri APR FC 2013, avuye mu Isonga FC.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ihangane bibaho Imana iza gushumbusha

  • Uririra byinshi ukabura na duke wari ufite. Politique niko imera.

  • inama, nagira olivier nuko yakwigira muri polisi kugirango ubuhanga bwe butazasubira inyuma. kandi polisi nta muzamu ifite.

  • Pole sana wari umuzamu mwisa nubwo ubuze amahirwe gusa uzigire muri police cg mukura kugira uzagaruke mu mavubi nahubundi nubara nabi uzisanga ntamwanya ukigirayo kuko emery agiye gufata, ndoli nawe kwa eric azabanza mwizamu kuko bate shamir forme zaragiye atenguha eric nshimiyimana, bakame nawe abanza muri rayon so uzisanga utakihamagarwa nutajya muri mukura. Ariko discipline yawe irakenewe pe.Bonne chance

  • Pole sana Olivier, nubwo wari umuzamu mwiza ngirango ntiwarenganya APR FC kuko yari imaze kugirana contract na Emmery, ahubwo ndumva APR ikugiriye neza kuta kugumana kuko wari kubura umwanya wo gukina forme zigatakara.shaka ikipe ariko ukure no mumutwe (Discipline)

Comments are closed.

en_USEnglish