Tags : APR FC

APR yambereye umubyeyi – Sugira Ernest

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi  na APR FC Sugira Ernest wari umaze umwaka n’amezi ane(4) adakina kubera imvune yongeye kugaruka mu kibuga kuri uyu wa kane nubwo yagarutse ikipe ye igatsindwa. Auvga ko APR yamubereye umubyeyi mu bihe bibi avuyemo. Hari mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampionat bakiriyemo Mukura, Sugira yawukinnye iminota 22 yinjiye […]Irambuye

Mukura yatsinze APR FC mu mukino wa mbere wa 2019

Mukura Victory Sport et Loisir ikomeje gushimangira ibihe byiza irimo mu Rwanda no mu marushanwa nyafurika, kuri uyu mugoroba yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane yari yaje gusuramo APR i Kigali. Mukura niyo kipe ishoboye gukura amanota atatu kuri APR FC muri iyi Shampiyona kugeza ubu. Mukura yabanjemo umunyezamu wa gatatu […]Irambuye

Rayon izahabwa igikombe tariki 15/06 i Nyamirambo

Ku mukino wa nyuma wa Shampionat tariki 15/06/2017 nibwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya Shampionat ya Azam Rwanda Premier League ya 2015/16 aho kuba ku mukino uzayihuza na APR FC mu mpera z’iki cyumweru nk’uko Rayon Sports yari yabisabye FERWAFA. Rayon Sport yari yandikiye FERWAFA kuwa 24 Gicurasi isaba ko yahabwa igikombe kuri iki cyumweru […]Irambuye

APR na Police FC zanganyije zongerera Rayon amahirwe ku gikombe

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda yabaye muri iyi weekend isize APR FC irushwa na Rayon Sports iyoboye urutonde amanota arindwi (7) kandi iyirusha imikino ibiri. Ni nyuma yo kunganya na Police FC 1-1 mu mukino wabereye ku Kicukiro kuri iki cyumweru. Kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2017 nibwo hakinwe imikino ine isoza indi y’umunsi […]Irambuye

I Kirehe, APR FC itahanye inota rimwe nyuma yo kunganya

Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League,  APR FC yongeye gutakaza amanota kuri stade Gisaka y’ikipe ya Kirehe FC byanganyije ubusa ku busa. Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi buri kipe ishaka gutsinda uyu mukino gusa ikipe ya APR FC ikanyuzamo igasatira cyane kurusha Kirehe FC. Igice […]Irambuye

Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO

Abdul Rwatubyaye wari myugariro wa APR wasinyiye ikipe ya Rayon Sports agahita aburirwa irengero yagarutse yihishe mu cyumweru gishize, kuri uyu mugoroba yakoze imyitozo muri Rayon Sports kuri stade i Nyamirambo. Uyu musore yavugishije byinshi abakunzi b’umupira mu Rwanda ubwo yari yabuze akimara gusinyira Rayon. Bitunguranye cyane, Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports tariki 27 z’ukwezi kwa […]Irambuye

Gukunda igihugu si ukwerekana imisozi myiza ni ibikorwa ugikorera

Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe yanenze abayobozi mu nzego za Leta barya imari ya Leta kandi iba yarabahaye ibyo bakeneye byose. Kuri we ngo bariya bantu ntibakwiriye kwihandagaza ngo bavuge ko bakunda igihugu kandi bagisahura. Hari mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda uko imyiteguro w’Umunsi […]Irambuye

Rayon Sports na APR zizahatanira igikombe cy’Ubutwari

*Mu cyumweru gitaha Rayon Sports na APR FC zizakina umukino wa Shampiyona *Nyuma yaho zongere guhura zihatanira igikombe cy’Ubutwari Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwatangaje ko ku itariki ya 01 Gashyantare, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari hazaba umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari. Nkusi Deo, […]Irambuye

en_USEnglish