Digiqole ad

APR FC yimye Rayon Mubumbyi imwongerera amasezerano, imutiza AS Kigali

 APR FC yimye Rayon Mubumbyi imwongerera amasezerano, imutiza AS Kigali

Mubumbyi yongerewe amasezerano muri APR FC, ahita atizwa AS Kigali

Rutahizamu Mubumbyi Barnabe wari wirukanwe na APR FC yabujijwe kujya muri Rayon Sports, APR FC ihitamo kumwongerera amasezerano y’umwaka umwe, ihita imutiza AS Kigali.

Mubumbyi yongerewe amasezerano muri APR FC, ahita atizwa AS Kigali
Mubumbyi yongerewe amasezerano muri APR FC, ahita atizwa AS Kigali

Ku wa mbere w’iki cyumweru, tariki 25 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yatangaje abakinnyi icyenda (9) itagikeneye ngo bishakire andi makipe yabaha umwanya wo gukina. Muri aba bakinnyi harimo  na rutahizamu Mubumbyi Bernabe.

Uyu musore w’imyaka 22, yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports yifuzaga kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa kane Rayon Sports yagombaga gusinyisha Mubumbyi, agatangarizwa rimwe na Rwatubyaye Abdoul.

Ntibyakunze ko Mubumbyi asinyira Rayon, kuko bamaze kumvikana byose, abanza kujya kugisha inama mu buyobozi bwa APR FC yamureze, imwigisha umupira muri Academy yayo, ikamutunga kuva afite imyaka 14.

Abayobozi ba APR FC bamaze kubona ko Abdoul Rwatubyaye asinyiye Rayon Sports, bahise bongerera Mubumbyi Bernabe amasezerano y’umwaka umwe nubwo yari ku rutonde rw’abo yirukanye.

Mubumbyi Bernabe yabwiye Umuseke ko akimara kongera amasezerano muri APR FC, yahise abwirwa ko agiye gutizwa AS Kigali.

Mubumbyi Bernabe ati “Nibyo koko nari namaze kumvikana na Rayon Sports, ariko birumvikana ko amahitamo yanjye ya mbere ari uko nongera amasezerano mu ikipe yanjye ya APR FC.”

Yavuze ko nta masezerano yahagiraga, ariko ubu ngo bamusinyishije umwaka.

Ati “Bahise bantiza muri AS Kigali, kandi bampaye byiza kurusha Rayon Sports (amafaranga). Ubu ndi umukinnyi wa APR watijwe muri AS Kigali.”

Team Manager wa AS Kigali, Joseph Nshimiye, yabwiye Umuseke ko Mubumbyi Bernabe bamutijwe ari kumwe na Ndoli Jean Claude, na Ndahinduka Michel bita Bugesera.

Uhereye ibumoso, Ndahinduka Michel Bugesera, Ndoli Jean Claude, Nshimiye Joseph (Team Manager wa AS Kigali), na Mubumbyi Bernabe
Uhereye ibumoso, Ndahinduka Michel Bugesera, Ndoli Jean Claude, Nshimiye Joseph (Team Manager wa AS Kigali), na Mubumbyi Bernabe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Hahhhhhhhhhhhhh Birakaze kbsa

  • Hhhhhh!Ariko Apr ni abaswa n’abanyeshyari Kdi batinya Rayon kbsa!Uretse ko n’iki cyana ari igicucu kbsa!Ngo bagisinyishije kizi ko ari impuhwe bakigiriye da!

  • hahahahhhhhh…. Ariko narumiwe, iyi kipe itinya Rayon bigezaha koko!!!!!? Ariko muri abaswa mwabantumwe nonese ko mwari mwamwirukanye ikindi mushaka Niki? usibye ko n’abakinnyi bacu ntakigenda kbsa umuntu arakwirukana akaguteza isi yose bwacya ngo sinya ngutize!

  • Nk’uyu ngo ni Gikundiro wita aba généraux ngo ni abaswa!!!

    • Uri umunyamatiku. Umujenerari wiswe umuswa ninde? Ubwo se ko ufana APR uri general? Ntimukavange niba ari nibyo bituma uyifana uri umuswa koko urabishimangiye

      • @Kaka ntago turimwo gutukana, none se reka nkwibarize APR iyoborwa na bande? None se abari birukanye Mubumbyi ni bande?Ahubwo se ikikubwira ko mfana APR n’iki? Tujye kwitondera ibyo twandika kuko amarangamutima ashobora kukugusha mu makosa.

  • Ese rayon yabanje gusinyisha bakame bakobona kugura abandi muzashiduka nawe yigendeye, gusa mwibuke ko rwatubyaye yarezwe muri academy ya APR imwigisha na la colombiere ubwo facture muzabona ayo mwishura????????

  • Ni chantage Mubumbyi yakoze Rayon ntiyigeze imushaka, kugirango Apr imugarukire.

  • Hahaha iyi kipe yitwa apr nako panteri noir itinya rayon kweli?irabona abakinnyi bagiye kuyijyamo agahabuka? Nuyu mukinnyi numwana koko umuntu arakwirukana wajya gushaka akazi ahandi uagsubira inyuma ukajya kumugisha inama? Sha uzabimenya ukuze kweli

    • @Issa, kuki witiranya ibintu kandi wigiza nkana? APR itandukanye % na Penter. Sinzi icyo uba ushaka gusobanura cyangwa ukumbuye Penter? Naho kuri Mubumbyi, mumureke azi ibyo akora kandi arazirikana ibyo APR ya mukoreye mubuzima. Ahubwo Rayon ibe itegura Chèque itubutse kuri Abdoul

  • Apr uri gitinyiro koko kandi nibyo numusirikare kumusivil nimurebanabi ahubwo na xavio araza

  • abacu barajya iburayi naho mwe ngo ni drc!, ewan mufite byinshi mugomba kwiga

  • Murphy news ariko Gikundi? ubwo urabna udatandukiriye koko ndahamya nezako abo ututse ubazi,nawe ibya Mubumbwi mureke bage ahobashaka twirebere umupira,nonese wowe watwemeza uteko uwasemo kujya muri Rayon ariwe wenyine wahisemo news,mdukiye kuba abasiporitifu mbere yokuba banana.

Comments are closed.

en_USEnglish