Digiqole ad

BREAKING: Abdoul Rwatubyaye asinye muri Rayon Sports avuye muri APR

 BREAKING: Abdoul Rwatubyaye asinye muri Rayon Sports avuye muri APR

Ni inkuru itunguranye cyane kuko atavugwaga mu bashakwa na Rayon, umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya niwe watangaje ko uyu musore yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa 28 Kanama.

Rwatubyaye yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports
Rwatubyaye yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Abdoul Rwatubaye yari umukinnyi wa APR FC yirereye kuva muri Academy yayo. Ni umwe muri ba myugariro beza bari mu gihugu ubu.

Nibwo bwa mbere Rayon Sports iguze umukinnyi ukomeye, ukiri muto kandi ushakishwa cyane imuvana muri APR FC.

Umuseke ntiwabashije kumenya igiciro uyu mukinnyi yaguzwe, gusa umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya yabwiye Umuseke ko Rwatubyaye ubu atakiri umukinnyi wa APR.

Nibyo koko Abdoul ni umukinnyi wacu yadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Nta kipe nimwe yari afitiye amasezerano, icyo tuzumvikana na APR FC nk’ikipe yamureze ni iby’indezo.

Gusa impande zombi tuzicara tuganire turebe icyakorwa kuko natwe ntitwabagoye kandi nta ndezo baduha kuri Faustin Usengimana nawe twizamuriye.”– Gakwaya Olivier

Rwatubyaye ubu ufatwa nka myugariro wa mbere mu Rwanda yari amaze iminsi ashakwa n’ikipe yo muri Slovakia ariko yasaga n’uwabuze ibyangombwa.

Uyu musore w’imyaka 20 yahise ahabwa nimero 15 yahoze yambarwa na Faustin Usengimana akiri muri Rayon Sports, kugeza n’ubu nta wundi bari barayihaye.

Afashe umwenda wa Rayon n'amasezerano amaze gusinya
Afashe umwenda wa Rayon n’amasezerano amaze gusinya abihawe na Patrick Rukundo umubitsi wa Rayon

Kazungu Clever umuvugizi wa APR FC yabwiye Umuseke ko Rwatubyaye ari umukinnyi wa APR kuko ngo agifite amasezerano y’umwaka umwe, avuga kandi ko kuko ari umukinnyi wazamukiye muri Academy ya APR FC amategeko yabo ari uko ahora ari umukinnyi wabo.

Kazungu avuga ko umukinnyi warerewe muri Academy ya APR nubwo yajya mu yindi kipe iyo ayirangijemo amasezerano agaruka mu ikipe ya APR kuko aba ari uwabo.

 

Inzira ye kugeza ubu

Rwatubyaye Abdoul yavutse ariki ya 23 Ukwakira 1996  mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega.

Yatangiye gukina umupira akiri mu mashuri abanza  mu  ikipe  ya Cercle Sportif Kigali. Nyuma yaciye muri Academy ya Vision  2020  yavuyemo muri 2009 ajya muri Academy ya APR.

Muri 2012 nibwo yakiniye ikipe y’igihugu y’abataregeje imyaka 17, u Rwanda rusezererwa na Bostwana kuri penaliti 6-5.

Muri 2013 yaciye mu IsongaFC  igihe gito, ahita asubira muri APR FC yiteguraga imikino ya gisirikare (military games) 2013.

Nyuma Rwatubyaye yatoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’ingimbi yagombaga kujya  amarushanwa  ahuza ibihugu bivuga igifaransa (Jeux de la Francophonie).

Uyu musore ntiyakinnye iyi mikino kuko yahise atoroka.

Muri Gicurasi 2014 Rwatubyaye yagarutse mu Rwanda abifashijwemo n’umwe mu bayobozi b’ikipe ya APR, arakina arigaragaza bituma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20  yagombaga guhatanira itike y’igikombe cy’Africa.

Shampiyona ya 2015- 2016 niwo mwaka w’imikino wamuhiriye, nibwo yatangiye gukina abanza mu kibuga ahawe amahirwe na Dusan Dule watozaga APR FC.

Yanakinnye imikino ya CECAFA Kagame Cup 2015, kwitwara neza gutuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru bwa mbere muri Nzeri 2015 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2018, gusa u Rwanda rwahise rusezererwa na Lybia

Nyuma yaho Rwatubyaye yakomeje kubanza mu kibuga muri APR FC no mu ikipe y’igihugu yakinnye CECAFA y’ibihugu 2015 na CHAN 2016.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Rwatubyaye yakoze amateka yo gutsinda ‘Hatrick’ mu gikombe gihuza amkipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, afasha APR FC gusezerera Mbabane Swallows yo muri Swaziland, ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Nyuma yo guhesha APR FC igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, Rwatubyaye yatangiye kwifuzwa n’amakipe yo hanze, anumvikana na MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia, ariko ntiyashobora kujyayo kubera ibibazo by’ibyangombwa.

None Rwatubyaye Abdoul ubu ni umukinnyi mushya a Rayon Sports.

Abdul yahise ahabwa numero 15
Abdoul yahise ahabwa numero 15

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

40 Comments

  • Mana weeeeeeeeeeeee!!!!
    Igikona turongeye turagipfuye pe

    • BIRANSHIMISHIJE CYANE ,igikona cyumve ko na nyina wundi abyara umuhungu, bari baramenyere kudukorera gapapu,ni bumve nabo

  • iyi nkuru ni rurangiza pe. Ibya Gikundiro Rayon na PERI ndumva bigeze ahakomeye.

  • Simperuka mwaramutukaga none ngo mupfuye igikona?

    • Murabona ko uyu mwambaro umubereye!

  • woooooooooooooooooooooowwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww

  • IGIKONA KIRAJYA HE??? NTIKIRABONA TU!!! OHHH RAYON BAYOBOZI NIMUKOMEZE MUHATUBERE.

  • Komereza Gikundiro we,urakoze kutuzanira RWATUBYAYE Abdoul,nibashaka batware ya nyatsi ngo Manishimwe

  • BYIZA KBSA……………

  • Mbega byiza we!! mbega inkuru nziza we, igihe yahereye idukuramo abakinnyi bacu bakomeye, nayo reka tuyumvishe uko bimera sye!

  • Ibi ni inyamibwa! Oh Rayooooooon. Ahasigaye nanjye banjyereho ntange inkunga yange. Gusa mfite ubwoba ko wenda haraza andi mabwiriza bikazapfa nyuma. Abdul ni umudefenseri wa mbere mu rwanda kbsa! Ohhhh Rayonnnnnnnnnn Ibyishimo mfite birenze ukwemera. Gikundiro Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Igikona ndongeye ndagisubiriye bwa gatatu mu mwaka umwe

  • noneho mbere yo gukina nigikona tuzajya tukibaza ijambo rimwe ngo uraskako tugutsinda bingahe?

  • OHHHHHHHHHHHHHHH RAYON

  • guys nasomye comments zanyu nsanga mukirabana kuko mutazamateka icyonkundita aba rayon ibyishimo byabo biyoyoka nkumuyaga ubajo nitubavutura abatoza muzabatera inkari maze kubona ko mutanyurwa Apr ntiratsinda rayo ibirenze bine?mbahe namateka kuko ndabona muba mushaka kudukora mumaso nkaho tutazi kwandika twarabateye tubaterera na mwanza ikindi uyumwaka ndashaka konzabafungurira compete tuzazadusanjyiriraho kuri watsap maze tukajya twifanira sibyo naho ibindi rwatubyaye sikamara muri Apr poleee sana rayon tuzabivugana championa nitanjyira

    • Uretse gupfa kuvuga nkundira abafana na APR ko nta numwe Uzi icyo 4G bivuga. Ni forth generation, ako nzakababwira ubutaha

      • Hahahha ha @ KAKA, wibagirwa vuba rwose. Keretse niba uvutse muri 2016, nahubundi wari kwibuka ko ari Rayon yakorewe ho igeregezwa rya 4G ndetse twasanze ikora neza twemeza kuyisakaza mugihugu hose

        • @DIDI uretse na 4 G ntuziko twabatsinze ibitego bitanu inshuro 2 1995 ndetse na 1996 ubu neza neza mwanze kutwishyura ibyo bitego? nyamara murambura niba mutarabambuzi muzabitwishyure naho ubundi tuzahora tubafata nkabambuzi

  • Wow, Rayon sport oyeeeeeeeeeeeeeeee

  • my rayonnnnnnn ibise koko birabaye? sibyumva weeeeeee byizaaazazazaaa nyine amafranga ntibzyaturusha utetse kwirata.

  • REKA NSUBIZE NTAGANDASON GUKURA NIMUMUTWE KANDI UBUGABO SI UBUTUMBI UMWAKA UTAHA UWABATSINZE NTAHO YAGIYE MUZONERA MURYE 4G MWITONDE BITAZARENGA 4G MURI BINEZERO MUJYE MWEMERA

  • APR ikubiswe kinubi mu mutwe, bravo ku bayobozi ba Rayon!!!!!!!!

  • biraryoshye pe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Reka tubyibazeho! Byagenze gute NGO APR fc, ikipe ifite amikoro yemere guhara myugariro ukomeye, ufite ejo hazaza nka Rwatubyaye!?dore uko mbibona,1:uyu musore yahisemo kujya mw’ikipe azisanzuramo akazamura urwego rw’imikinire kurusha kwicara akarya inoti zishyushye Kuri risk yo gusubira inyuma bikarangira adateye imbere NGO ajye no hanze. urugero rwiza ni Faustin. 2. Birashoboka ko APR na Rayon byumvikanye kurangiza affaire ya Manishimwe mu mahoro.Dore ko niba APR ikomeje kwikunda no kwibikaho abakomeye Bose,ikabura competition mu gihugu, izakomeza kuba star a domicile.ubu ni bumwe mu buryo bwinshi mbona bishobora kuba byagenze.Naho kuvuga ko Rayon yateye agapapu..sinzi!

  • OYA NTABWO BIRYOSHYE AHUBWO BIRARYOHEREYE WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • None se mwishimiye iki ubundi mwatsindaga ARR APR

  • Abashaka kubaka carrière bose bagomba kunyura muri Rayon Sports. Urebe ukuntu uriya mwana yigaragaza umwaka utaha. Agira n’amahirwe kuko umwenda w’ubururu n’umweru umubereye.

    • Bro Abdoul,turaguhaye kaze cyane mw’Ikipe yacu Rayon Sports!Uje warukyenewe cyane bro,n’ukuri nge nk’Umukyinyi mugenzawe niba koko ntabibazo bizatera ejo cg hirya y’ejo,n’ukuri ndakwishimiye sana kandi sana.Ubwo mukeba tubaye turamuteguza hakiri kare kabisa,yitegure neza bikwiye kuko ubuho na CORNE ntazayibona kabisa!

  • Apr Bayikubise Inyundo Mumutwe Kbs.Ooooooorayon Uranshimishije Kbs

  • Gutsinda APR njye ndabyizeye cyane kandi cyane kuko twarabonye coté faible yabo ubwabo batazi ko twayimenye!Ubwo rero nibabe bitegura neza kuko tuzatuma dutsindwa na Muhanga ariko atari APR.Sikyera murabibone nyuma y’Amezi atarenze 5

  • IMANA IGUFASHE KANDI IKUGIRIRE NEZA MWANA WA MAMA

  • IMANA IKUGILIRE NEZA MULI RAYON X ABDOUL.

  • kalibu sana Abdoul,ngwino ufashe ba Fiston hariya kdi nukuri ntakintu kinezeza 90% byabanyarwanda nka Rayon sport iyo yanyabitse APR fc,gusa abayobozi ba Gikundiro bravo.noneho gahunda ya 4G igiye guhindurwa kubaha IMINANI

  • Mwaramutse bavandimwe ikigaragara ntabwo abakinnyi bahano baraba profesional nkubu araje ateze saga ahanwe apfe ubusa nkatwe abafana usibye kurebera ntacyo tuba tuzi uyu mutype afite umwaka wamasezerano ariko afashe amafrw ubwose urumva atariwe wiyambitse amapingu

    • byari bikwiye kubanza gutekereza mbere yo kuvuga cg ukandika ibyo uhagazeho bro

  • Nagende uwo muyuda. inzara nimwica kabiri azagaruka atumva atabona abakinnyi bagasenyi batunzwe no kwiyiriza kuko ntibahembwa.nawe nasange abandi mucyumba cyamasengesho.Nubundi niwe watumye badutsinda

  • Batwaye iibikenyeri kda jamari na fosite none baduhaye inyundo erega abakinnyi bazi ijambo (Gikundiro ) icyo bivuga

  • APR nireke guhindura abantu ingaruzwamuheto,bareke abannyi bajye mumakipe bashaka nahokubarera ntabwo arimpamvu

  • erega, gikundiro ni jambo ry,umwimerere rikomoka i bwami gwino mu bawe rata.bravo rayon.

  • APR FC ntiteze kubura muruhando rw’amakipe akomeye muri beshya byashoboka ko habaye uburangare uriya musore akaducika ariko ikipe n’ikipe nyine yafatanyaga nabandi kandi barahari abakunzi ba APR FC tukurinyuma ntabwoba ntacyo tubuze ntanuwo twabura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish