Tags : APR FC

“Natoje Rayon Sports na Kiyovu nzivamo kubera ubuswa bw’abaziyobora”- Kanyankore

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, APR FC yatangaje abatoza bashya bayobowe na Kanyankore Gilbert Yaoundé bagomba kuyifasha guhagarara ku gikombe cya Shampiyona yatwaye, wanahise atangaza ko abayobozi b’ikipe z’abakeba Rayon Sports na Kiyovu ari abaswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cyayo, APR FC yerekanye itsinda ry’abatoza bazayitoza umwaka utaha, bayobowe na Kanyankore […]Irambuye

Muhadjiri ashobora kujya muri APR FC adakiniye AS Kigali iherutse

APR FC irashaka cyane abakinnyi babiri ba AS Kigali, barimo na Muhadjiri Hakizimana AS Kigali yaguze avuye muri Mukura VS. Uyu mwaka w’imikino wahiriye cyane umukinnyi wo hagati usatira, Muhadjiri Hakizimana. w’imyaka wa 21 wakiniraga Mukura VS, yarangije shampiyona ariwe ufite ibitego byinshi kurusha abandi (16). Mu minsi ya nyuma ya shampiyona uyu musore yatangiye […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 8, Iranzi yasezeye APR, ku mukino wa nyuma

*Nta mwaka atatwaraga igikombe *Inshuti ye ikomeye muri APR ni Ntamuhanga Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude yasezeye ikipe ye APR FC yatwayemo ibikombe 13 mu myaka umunani yari ayimazemo. Kuri iki cyumweru ubwo APR FC yahabwaga igikombe cya  shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, Iranzi Jean Claude yakinaga umukino wa nyuma […]Irambuye

Nta mukinnyi wa APR FC watowe muri 3 bahatanira igihembo

Bwa kabiri mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwnada, hagiye gutangwa ibihembo by’abitwaye neza mu mwaka w’imikino, kuba nta mukinnyi wa APR FC watowe muri batatu bahatanira igihembo kandi ari ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, bisa n’ibitangaje. Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryatangaje abazahatanira ibihembo bizatangwa n’umuterankunga wa […]Irambuye

Nizar Khanfir watozaga APR FC yasezeye

Umunya-Tunisia watozaga APR FC, yamaze gusezera abakinnyi n’abakozi bakoranaga, nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona 2015-16, no gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports. Kuri uyu wa kane tariki 8 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona idakinnye, kuko Rayon Sports iyikurikiye yatsinzwe na Muhanga FC 1-0, byemeza ko imikino […]Irambuye

Diarra arangije umukino w’impaka, ishyaka n’amahane Rayon 1 APR FC

Mu mukino w’impaka, amahane n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya gatatu cy’Amahoro mu mateka yayo, itsinze APR FC 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara na  Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umutoza Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga […]Irambuye

Andreas Spier watoje APR FC yagizwe directeur technique muri Kenya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryemeje Andreas Spier watoje APR FC, nk’umuyibozi wa Tekinike (directeur technique) mushya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kamena 2016, nibwo ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya ‘KFF’ ryemeje umunya-Serbia ufite inkomoko muri Romania, Andreas Spier nk’umuyobozi wa Tekinike mushya. Uyu mugabo w’imyaka 54, amenyereye akarere ka Afurika […]Irambuye

en_USEnglish