Digiqole ad

Emery Bayisenge yabonye Visa, agiye gukina muri Maroc

 Emery Bayisenge yabonye Visa, agiye gukina muri Maroc

Emery Bayisenge  myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya gukina muri KAC Kenitra yo muri Maroc.

Emery Bayisenge aha yishimiraga igitego yatsinze gifungura irushanwa rya CHAN riheruka mu Rwanda
Emery Bayisenge aha yishimiraga igitego yatsinze gifungura irushanwa rya CHAN riheruka mu Rwanda

Mu ijoro ryakeye nibwo Emery Bayisenge yavuye muri Kenya aho yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera muri Maroc.

Nyuma y’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 yabereye mu Rwanda, nibwo Kenitra yo muri Maroc yatangiye gushaka abakinnyi b’abanyarwanda, Emery Bayisenge na Sugira Ernest ubu wamaze kujya muri Association Sportive Vita Club i Kinshasa.

Emery Bayisenge we yamaze kumvikana n’iyi kipe yo muri Maroc, kandi yabonye ibyangombwa nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver

“Emery yageze mu Rwanda mu rukerera. Yabonye ibyangombwa na Visa, igisigaye ni uko ikipe ye imwoherereza ticket agafata indege. Igihe icyo aricyo cyose Emery aragenda.

Nta mafaranga na make turimo gusaba amakipe yo hanze ashaka abakinnyi bacu. Intego yacu ni ukubareka bakajya kugeragereza amahirwe ahandi.”- Kazungu Claver

Kenitra Athletic Club ni ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Maroc yo mu mujyi wa Kenitra. Yashinzwe mu 1938, yakirira kuri Stade Municipal Kenitra yakira abantu 15,000.

Si ubwa mbere Bayisenge agerageje kujya gukina hanze y’u Rwanda kuko mu 2012 Emery wari kapiteni w’ikipe y’igihugu U17 yari ivuye mu gikombe cy’isi muri Mexico, yagiye mu igeragezwa muri Toulouse yo mu Bufaransa.

Muri 2013, uyu musore yongeye kugerageza amahirwe ye muri Zulte-Waregem yo mu Bubiligi, ariko ntibyagenda neza.

Muri 2015, yamaze amezi atatu akora imyitozo muri Lask Linz FC yo muri Autriche, ariko nabwo birangira agarutse muri APR FC.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • wawwooooo nice kabisaa ntekereza ko bizacamoo

  • Cngz to him, kandi nibinanga ntacyo Rayon izamwakira ntakibazo.

  • kbx turagushyigikiye

  • Emery we!!! Ubwose bazaguha agaciro ko numvako ntaniritoboye bagutanzeho! Ariko nanone our players baratubeshya ntabuhanga mugaragaza, then nabatoza ngo Abakinnyi baracyarabaaa…

  • Niba koko Bayisenge yemerewe kujya gukina muri Maroc biramusaba ko nagerayo azakora cyane.
    naho ubundi urwego rwe ruri hasi cyane kand akenshi na match iramurenga ugasanga atangiye gukinira nabi abandi.

  • Emery ntago urwego rwe rurihasi rwose,ahubwo azakore cyane kugirango aruzamure cyane,naho kurengwa n,umukino wishyiraniro no,uriya mbone nabandi bibabaho,wibuke nkaba Zidane…..

  • @Mugabe, Kuva Emery yajya gukora za test muri Europe agatsndwa nakomeje kumukurikirana ndetse nanaganira n’abandi bazi football. Twakomeje kujya tumukurikirana tunareba kenshi vidéo arimo akina. Nawe uzitegereze neza; Ex y’ikosa rikomeye akora. Iyo akoze récupération du ballon cg bamuhaye passe. Iteka ahita akora un long dégagement. si rimwe si kabili iteka niko abigenza. Icyo gihe umupia aba awihereye adversaire. Ntabwo afite habitude yo kunyuza umupira kuri mileu ye. nkubwije ukuri ko icyo ari kimwe mu batoza b’i Burayi baheraho bareba level y’umukinnyi.

  • Ibyo uvuga byonibyo rwose ariko urebye ko ashobora kubayahura nabatoza bafite ubumenyi burenzeho kubwabo yakoranaga nabo,ukareba imyaka ye,ukabonako nagerayo atazongera kwibona no,umusitari azaba akeneye kwigira kubamurusha,nsanga yavamo umukinnyi mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish