Digiqole ad

APR FC yatsinzwe na Ulinzi FC mu mukino ufungura imikino ya gisirikare

 APR FC yatsinzwe na Ulinzi FC mu mukino ufungura imikino ya gisirikare

Innocent Habyarimana wavuye muri Police FC arwanira umupira na ba myugariro ba Ulinzi FC, Saruni Timothy na Shitote Mbongi.

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, imikino ihuza ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yatangiye nabi ku ikipe y’ingabo z’u Rwanda y’umupira w’amaguru APR FC kuko yatsinzwe na Ulinzi FC yo muri Kenya igitego 1-0.

Innocent Habyarimana wavuye muri Police FC arwanira umupira na ba myugariro ba Ulinzi FC, Saruni Timothy na Shitote Mbongi.
Innocent Habyarimana wavuye muri Police FC arwanira umupira na ba myugariro ba Ulinzi FC, Saruni Timothy na Shitote Mbongi.

Umukino wo gufungura watangiye Saa 16h00, wagoye cyane ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC ifite igikombe cy’umwaka ushize, uyu mwaka yatangiye nabi.

Iyi kipe ifite umutoza mushya Gilbert  Kanyankore bita Yaounde yatakaje abakinnyi 13 mu minsi ishize, ariko nayo izana abandi 12.

Byagaragaye no mu kibuga ko abasore ba APR FC bataramenyerana, kuko ku makosa ya Imran Nshimiyimana na ba myugariro bakinaga hagati mu kugarira, Herve Rugwiro na Usengimana Faustin, Ulinzi yashoboye kubona igitego hakiri kare, ku munota wa 10 gusa, Mohammed Hassan yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Onyango Samuel.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere APR FC irimo kurushwa cyane hagati mu kibuga, Kanyankore yasimbuje, akuramo Imran Nshimiyimana ashyiramo Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad afata umwanya wa Benedata Janvier, na Sibomana Patrick bita Papy aha umwanya Nkinzingabo Fiston.

Byafashije APR FC gusatira, ibona uburyo bubiri bwashoboraga kubyara igitego mu gice cya kabiri, ariko Twizerimana Onesme na Hakizimana Muhadjiri ntibabubyaza umusaruro.

Nyuma y’umukino, Robert Matano utoza Ulinzi FC yagaragaje ibyishimo byinshi, anabwira abanyamakuru ko abonye intsinzi atakekaga kuko ikipe y’u Rwanda ariyo ifite igikombe kandi yari imbere y’abafana bayo, byatumaga ariyo ihabwa amahirwe.

Gusa ngo bimwongereye ikizere cyo gutwara igikombe.

Kanyankore Yaounde nawe ngo yishimiye uko ikipe ye yitwaye nubwo itatsinze.

Yagize ati “Uyu mukino wari igerageza kuri twe. Muri rusange nishimiye uko abasore bitwaye mu cyumweru kimwe gusa bamaze hamwe, kandi biganjemo abakinnyi bashya, bivuga ko batamenyerana mu cyumweru kimwe gusa. Iyi mikino izadufasha kwitegura, kandi shampiyona izagera duhagaze neza.”

Kanyankore Gilbert Yaounde watozaga umukino wa mbere, avuga ko anyuzwe nuko APR FC yitwaye nubwo batsinzwe.
Kanyankore Gilbert Yaounde watozaga umukino wa mbere, avuga ko anyuzwe nuko APR FC yitwaye nubwo batsinzwe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery, Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Nshimiyimana Amran, Patrick Sibomana, Benedata Janvier, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri,Habyarimana Innocent.

Ulinzi Stars: Saruni, Shitote, Mbongi, Kokoyo, Hassan, Apul, Onyango, Muloma, Waruru, Makwata na Waweru.

Abanyacyubahiro barebye uyu mukino harimo umuyobozi wa Sena y'u Rwanda Bernard Makuza na Min.James Kabarebe (Imbere), na Caesar Kayizari, Fred Ibingira na Jacques Musemakweri (Inyuma).
Abanyacyubahiro barebye uyu mukino harimo umuyobozi wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza na Min.James Kabarebe (Imbere), na Lt Gen Caesar Kayizari, Lt Gen Fred Ibingira na Maj Gen Jacques Musemakweri (bari ku murongo wa kabiri).
Byari ibyishimo bikomeye kubanya-Kenya, nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino wo gufungura imikino ya gisirikare.
Byari ibyishimo bikomeye ku ngabo za Kenya, nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino wo gufungura imikino ya gisirikare.
Umukino wagiye kurangira Ulinzi ifite benshi bayifana, barimo n'aba bana basimbukaga Stade, bajya mu kibuga kwishimana n'abakinnyi.
Umukino wagiye kurangira Ulinzi ifite benshi bayifana, barimo n’aba bana basimbukaga Stade, bajya mu kibuga kwishimana n’abakinnyi.
Ulinzi FC yo muri Kenya yari ishyigikiwe.
Ulinzi FC yo muri Kenya yari ishyigikiwe n’abasirikare ba Kenya.
Djihad Bizimana wagiyemo asimbuye,agerageza gutera tackle Apul Onyango ariko ifata ubusa.
Djihad Bizimana wagiyemo asimbuye,agerageza gutera tackle Apul Onyango ariko ifata ubusa.
Twizerimana Onesme wakinaga umukino wa mbere muri APR FC, byamugoye.
Twizerimana Onesme wakinaga umukino wa mbere muri APR FC, byamugoye.
Munyaneza Jacques bita Rujugiro, APR FC ye yatsinzwe ararira.
Munyaneza Jacques bita Rujugiro (wisize umukara), APR FC ye yatsinzwe ararira.
Munyaneza Jacques bita Rujugiro, yafannye ikipe ye ariko intsinzi irabura.
Rujugiro, yafannye ikipe ye ariko intsinzi irabura.
Robert Matano utoza Ulinzi FC avuga ko gutsinda APR FC bimuhaye ikizere cyo gutwara igikombe.
Robert Matano utoza Ulinzi FC avuga ko gutsinda APR FC bimuhaye ikizere cyo gutwara igikombe.

Photos © R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Awaaaa

  • Ikintu cyansetsaga ni umunyamakuru wogezaga umupira wari wahaye ranks za gisirikare bariya bajama bakina muri APR kugirango yumvikanisheko ari team ya mageshi iri gukina: private Imran Nshimiyimana arawufashe, ahereje sergeant Yannick Mukunzi, private Mukunzi ahereje staff sergeant Bizimana Djihad nawe usunikiye private Benedata Janvier,……….haaaaaaaaaaa ese nta officer warurimo ra???????????? APR ni home stars nidushake tuzabyemere, bizarangira nta team nimwe itsinze.

  • Kuri APR FC niho igisoda cyacu kijya munsi ya moyenne….ahandi ni perfect……

  • mwarimwavuga rayon itaraza

  • uyu mutoza ibintu azavuga kubuyobozi bya APR FC nasezera ni byinshi avuga agiye.harya ngo ni MADE IN RWANDA NO MURI FOOTBALL

  • rayon iza gukora iki se hano muri aya marushanwa, cyangwa urashaka kuvuga ko izakomeza gutsinda , umupira uridunda bagenzi kandi rayon si igikangisho kuri APR , UMWE ARAGUTSINDA UNDI NAWE AKAGUTSINDA , IBYO BIRAMENYEREWE , IBYA MADE IN RWANDA MURI FOOTBALL, BURI MUYOBOZI AFITE UKO YUBAKA IKIPE YE , NTABWO AGENDERA KUBUSHAKE CYANGWA AMARANGAMUTIMA YABADIFITE NA KIMWE BAFSHA IKIPE URETSE KUVUGA UTUGAMBO NKUTWO, PLEASE MUJYE MUCECEKA MUVUGE IBYIWANYU MUNGO . UMUTIMA MUBI MUJYE MUWUTWARA IWANYU .

Comments are closed.

en_USEnglish