Digiqole ad

Espoir FC Vs APR FC kuri Stade Kamarampaka, uzacaho Live kuri AZAM TV

 Espoir FC Vs APR FC kuri Stade Kamarampaka, uzacaho Live kuri AZAM TV

Uyu mukino ntuzagucike

Umunsi wa 11 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Ruhago nyarwanda igiye kwandika amateka aho kuri Stade ya Rusizi, Kamarampaka umukino wa  Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 20 izigamye ibitego 11, izakira APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 izigamye ibitego 16.

Uyu mukino ntuzagucike

 

Umukino uzacaho Live kuri AZAM TV kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukuboza 2016.

Ni umukino umuntu yakwemeza ko uzaba ukomeye ku mpande zombi kuko nta kipe ishaka gutakaza inota na rimwe kandi aya makipe yombi nta n’imwe iratsindwa.

Hagati ya Espoir FC  na APR iyatakaza inota byaba bihaye amahirwe Rayon Sports yo gukomeza imbere.

Espoir FC ifite amanota 20, isa n’iyatunguranye ku Shampiyona itangira ntawakekaga ko izageza iki gihe itaratsindwa umukino n’umwe.

Iyi kipe iheruka kunganya na Rayon Sports iyoboye urutonde, bivuze ko APR FC igomba kuzajya i Rusizi yikandagira.

APR FC na yo imaze iminsi itsinda mu buryo butunguranye mu minota ya nyuma bivuze ko umutoza Jimmy Mulisa agomba kwemeza abakunzi b’iyi kipe.

Amakipe yombi imikino iheruka yaranganyije gusa mu mikino ine ibanziriza iyi yose zarayitsinze, bivuze ko bizaba bigoranye hagati ya Ndikumana Bodo wa Espoir FC na Nshuti Innocent umaze iminsi yitwara neza muri APR FC.

Akazi gakomeye ku ruhande rwa APR kari kugufata Nyandwi Sadam umaze kugira ibitego bitanu aturutse ku ruhande rw’iburyo inyuma.

Uyu mukinnyi yari yatowe mu bahanganira gutwara igikombe cy’Umukinnyi w’Ukwezi gitangwa na UM– USEKE IT Litd ku bufatanye na AZAM TV.

Iki gihembo cyaje kwegukanwa n’umukinnyi Kambale Salita Gentil, Capitaine wa Etincelles FC.

Muhadjiri ku ruhande rwa APR FC azaba akomeza kwemeza umutoza Jimmy Mulisa dore ko nyuma y’aho APR iviriye muri Congo Brazzaville bigaraga ko umwanya we usa nk’aho utagihoraho.

Uyu mukinnyi azwiho gutera coup-franc no gutanga imipira ivamo ibitego, bizaba bimwe mu ntwaro Jimmy Mulisa na Yves Rwasamanzi bazakenera kugira ngo bivane imbere y’ikipe ya Espoir FC i Rusizi.

Espoir FC iramutse itsinze byayiha amahirwe yo kugabanya icyuho kiri hagati yayo n’ikipe iyoboye urutonde ari yo Rayon Sports bityo bikayongerera amahirwe yo kuba umukandida uhatanira igikombe cya AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE.

APR FC gutsinda kwayo  bizatuma ishimangira ko bigoranye gutakaza kandi itakwemerera mukeba ukomeye wayo ngo iyisige. Bivuze ko izakora uko ishoboye kose ngo itsinde bityo biyihe amahirwe yo kwisubiza igikombe dore ko ari na yo igifite kenshi, inshuro zigera kuri 16.

Abatuye i Rusizi bazihera amaso umukino uryoshye gusa n’Abanyarwanda muri rusange bazaba bafite amahirwe yo kuwureba, Live kuri AzamTV.

Iyi Televiziyo ikomeje kwagura gukundisha no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abafite decoder rero nta mpanvu yo kwicwa n’irungu yewe n’abatazifite ubu biroroshye kuko ibiciro ari nk’ubuntu.

Decoder na Anteni y’igisahani wayigura Frw 20,000 ukanahabwa impano y’ifatabuguzi (abonnement) y’ukwezi ku buntu, nawe ukirebera Espoir FC  na APR FC Live i Rusizi kuri Stade Kamarampaka ku wa gatanu.

Reba hano uko amakipe ahagaze:

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • kuri iyo video ko turebye tugasanga ni ukwamamaza umukino aho kuba uko amakipe ahagaze??

  • ibyo ni byiza bizatuma tubona uburyo abasifuzi bazasifura niba batazibira APR

  • Ni byiza rwose, ubwo tuzareba imyitwarire y’abasifuzi niba batabogamye. Ikindi ubwo tuzareba uburyo ibitego bya APR bijya,mo mu buryo busobanutse kubera ko hari ubwo aba bagabo bategura match, ugasanga ba myugariro cyangwa umuzamu w’ikipe iri gukina na APR, barimo baratsindwa ibitego bidasobanutse. Azam komereza aho, najye narayiguze. Ariko Azam mukosore servisi mutanga mu gihe tugura abonnement. hari ubwo muduha bouquet tutasabye, twabashaka kuri phone mwaduhaye ya 0728502002 tugasanga ntiriho, iminsi igashira. Mukosore.

Comments are closed.

en_USEnglish