Digiqole ad

I Kirehe, APR FC itahanye inota rimwe nyuma yo kunganya na Kirehe FC 0-0

 I Kirehe, APR FC itahanye inota rimwe nyuma yo kunganya na Kirehe FC 0-0

Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League,  APR FC yongeye gutakaza amanota kuri stade Gisaka y’ikipe ya Kirehe FC byanganyije ubusa ku busa.

APR FC yagiye i Kirehe yizeye intsinzi
APR FC yagiye i Kirehe yizeye intsinzi

Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi buri kipe ishaka gutsinda uyu mukino gusa ikipe ya APR FC ikanyuzamo igasatira cyane kurusha Kirehe FC.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu gusa abakinnyi ba APR FC nka Bigirimana Issa na Mukunzi Yannick bagerageje amashoti akomeye mu izamu rya Kirehe FC ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu gice cya Kabiri ikipe ya APR FC yaje ishaka guhindura ibintu, ku munota wa 56 w’umukino umutoza Jimmy Mulisa asimbuza abakinnyi babiri icyarimwe akuramo Nkinzingabo Fiston ashyiramo Twizerimana Onesme naho Sekamana Maxime asimbura Fabrice Ninahazwe.

Nyuma y’izi mpinduka muri APR, iyi kipe yagaragaje gusatira cyane nk’umukinnyi Sekamana Maxime wabonaga yinjiranye ingufu nyinshi byanatangiye guteza igihunga uruhande rw’iburyo rw’inyuma rwa Kirehe FC.

Umutoza wa Kirehe Sogonya Hamissi Kishi nyuma yo kubona ko ikipe ya APR FC itangiye kumwotsa igitutu yatangiye gusimbuza bamwe mu bakinnyi be yabonaga bamaze kunanirwa, akuramo Ndagijimana Benjamin asimburwa na Kibande Paul, Kagabo Ismi asimburwa na Nizigiyimana Juniro, Uwitonze Jean Claude asimburwa na Shauri Fiston.

Byatumye iyi kipe na yo igaragara mu isura nshya, ahagana mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatatse cyane ikipe ya Kirehe FC ariko abakinnyi bayo b’inyuma babyitwaramo neza.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota aho warangiye banganyije ubusa k’ubusa.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kirehe FC Sogonya Hamisi bakunda kwita Cyishi yatangaje ko APR FC yayishoboje cyane gufunga impande zayo kuko itari ifite abakinnyi bayo bo mu mpande nka Rusheshangoga Michel na Emmanuel Manishimwe.

Ati ” Ubundi APR ikinisha ziriya mpande zayo kuba rero Rusheshangoga na Emmanuel batari bahari byari byoroshye gufata ziriya mpande nkaziheza gusa n’ubundi wabonye ko bakinishaga impande cyane akaba rero ariyo mpamvu twafunze cyane impande za APR FC bituma itabasha kuzamuka kandi jyewe si ubwa mbere nyitsinda kuko murabizi ko nayitwaye igikombe cy’amahoro muri 2001 ni ukuvuga ko nyizi cyane.”

Umtoza wa APR FC Jimmy Mulisa we yavuze ko ntacyo yabona avugakuko nawe byamuyoboye. Ati ” Ubu se nababwira iki? Nanjye ndumva byanyobeye urabona ko ikipe nka APR kubona amahirwe agera k’umunani ariko ntibashe gutsinda ni ikibazo navuga ko ikibazo kiri imbere y’izamu kuko ntidukoresha amahirwe yacu ariko ni ugukomeza kugerageza ntakundi”.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Kirehe FC ni Mbarushimana Emile, Ndikumasabo Ibrahimu (Kapiteni), Ballack Augustin, Nkurikiye Jackson, Tuyisenge Vivien, Cyuzuzo Ally, Ndagijimana Benjamin, Masudi Abdallah, Uwimbabazi J. Paul, Kagabo Ismi na Uwitonze J. Claude

Ababanjemo k’uruhande rwa APR FC ni Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nkinzingabo Fiston, Bizimana Djihadi, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent na Ninahazwe Fabric.

Ababanjemo ku ruhande rwa Kirehe FC
Ababanjemo ku ruhande rwa Kirehe FC
APR FC yagerageje gukoresha impande zayo ariko biranga
APR FC yagerageje gukoresha impande zayo ariko biranga
Abafana ba Rayon sport bari baje gushyigikira Kirehe FC
Abafana ba Rayon sport bari baje gushyigikira Kirehe FC
Abafana ba Kirehe FC baje bitwaje igikona ku kibuga
Abafana ba Kirehe FC baje bitwaje igikona ku kibuga

Photo © E. Byukusenge/Umuseke

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • mulisa numutoza muto wumunyarwanda nibareke ikipe ayigeze aho ashaka azakurana nayo hamwe nabariya bakinnyi be babana babanyarwanda!!!ariko genda APR urakubititse kunganya na Kirehe uwapfuye yarihuse atarebye uburyo ubuyobozi bwadupfunyikiye amazi yibiziba

  • Uyu mupira wacu uri hasi pe. Aho ikipe y’abakinnyi mpuzamahanga bahagamwa na equipe nka Kirehe. Si APR yonyine kuko na Rayon ibyo ikina ntibisobanutse. Amakipe yacu yose uwayasubiza mu cyiciro cya kabiri mu cya mbere hakaza uwakoze ikinyuranyo. Ntabwo wananirwa Bugesera ngo unyemeze ko uzakuramo Zanaco. Ntabwo watsinda Marines kuri Mana mfasha ngo ujye aho ubeshye abanyarwanda ngo uzatsinda Onze Createurs yo muri Mali. Umupira wacu uraciriritse. Urwego rw’abakinnyi ni rumwe. Abatoza ni uko.
    Hakenewe imurongo mushya. Imyumvire ya APR yanyagiye gasenyi na Gikundiro yapfuye igikona ikwiye guhinduka umupira wacu tukawurebera ku makipi yo hanze ari ku rwego rusumbye urwacu. Tubone APR yakoreye preseason muri South Africa cyangwa Rayon yagiye muri Africa ya ruguru kandi zikahakinira imikino myinshi n’amakipe yaho akomeye. Ikindi nihashakwe abatoza bo ku rwego rwo hejuru (Abazungu). Imitoreze yabo dufite iri local.

    • Steve, ndemeranya nawe 100% kandi abasomyi benshi ndizera ko babyemera batyo. Umupira wacu ni local ntakurenga umutaru cyereka muri Sudani yepfo (Wawou salam)

  • yewe mwabafana mwe, murebe SADIO MANE, MUREBE MARHLEZ, MUREBE BAILEY WA MAU, murebe P EMENEC AUBEMIANG maze mubahuze nabariya bakinnyi batsindwa na kirehe koko, ubundi njyewe mbona dukwiye gufata like 10 years tugartegura ikipe nka cyagihe GENERAL ROBERT GUELL YAFASHE ABAKINNYI BA COTE D’IVOIRE ARABAHAGARIKA MURI COMPETITION, UBUNDI BAKORA IKIPE Y’IGIHUGU, ARIYO YABYAYE BARIYA BA DRODGA, KALOU, BA TOURE BOMBI, GERVINHO N’ABANDI, ESE UNDER 17 KO YABITWRETSE IYO BAKOMEZANYA NAYO UKAREBA KO ITAVAMO IKIPE IKOMEYE.

  • MBEGA IKIBUGA WE BURIYA SE GIKOZE MUKI? MWAKOZE BANA BACU KUTIKARANGA KUKO MWARI KUVAYO MWAKOMEREKEJWE NICYO KIBUGA. IGIKOMBE NICYACU APR OYEEE MULISA OYE KUBA WARADUTSIBURIYE RAYON 3 FOIS BIRAHAGIJE..

  • Ariko se kiriya kibuga cyemewe na Féderation? Naho wowe Steve, ntawe usarura aho atabibye. Hagomba za academy ,mu mashuri hagomba ibibuga (infrastructures).Abatoza si ngombwa ko baturuka i Burayi ariko bagomba gutozwa. Siporo ntabwo ari ugushakisha uhuzagurika. Ni entreprise nk’izindi ugomba ubushobozi n’ubushake.

  • Steve wowe warasaze umuntu yishima aho ashyikira zana cash se urebe nawe rero nguravuze uwakunyereka NGO nguhondagure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish