Digiqole ad

Gukunda igihugu si ukwerekana imisozi myiza ni ibikorwa ugikorera

 Gukunda igihugu si ukwerekana imisozi myiza ni ibikorwa ugikorera

Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe

Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe yanenze abayobozi mu nzego za Leta barya imari ya Leta kandi iba yarabahaye ibyo bakeneye byose. Kuri we ngo bariya bantu ntibakwiriye kwihandagaza ngo bavuge ko bakunda igihugu kandi bagisahura.

Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe
Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe

Hari mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda uko imyiteguro w’Umunsi w’intwari z’u Rwanda iri gukorwa n’ibizakorwa mu cyumweru kiwubanziriza.

Nkusi yavuze ko ubusanzwe biri mu muco w’Abanyarwanda kugaya abahemukira rubanda.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’Intwari uyu mwaka ni “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.

Kuri Nkusi ngo Abanyarwanda nibamenye ko akimuhana kaza imvura ihise bityo bamenye kwihitiramo ikibababereye ubwabo.

Ku bijyanye n’ubutwari no gukunda igihungo ngo ntawakwatura ngo avuge ko kanaka yanga igihugu ariko ibikobwa by’umuntu ngo byerekana ko agikunda kuko kugikunda si ukwerekana imisozi yacyo gusa.

Gukunda igihugu ngo harimo no kukirinda abacyangiza.

 

Intwari z’igihugu ntizibayeho nabi, bari no gushakisha izindi

Mu bihe bishize bamwe mu Ntwari z’igihugu zirimo abanze kwitandukanya mu ishuri ry’Inyange bakicwa abandi barokoka, bamwe mu barokotse bari babwiye Umuseke ko bitabashimisha kwitwa Intwari ariko babayeho nabi.

Nkusi Deo yavuze ko uko basigaye ari 40 ubu batabayeho nabi, ngo nta mukene cyane ubarimo kuko bafashijwe kubona ibyangombwa mu buzima. Benshi muri bo batuye mu turere twa Ngororero, Karongi na Muhanga.

Uru rwego rw’igihugu ubu ngo ruri gukora ubushakashatsi ku bantu  batanzwe ngo basuzumwe ibikorwa byabo bagirwe intwari z’igihugu.

Kuri we ngo bose ntibashobora kuba intwari ariko ngo bahabwa imidari y’ishimwe yo kubereka ko igihugu kishimira imirimo bakoze bakoreye igihugu.

Muri aba harimo; Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara, Musenyeri Aloyizi Bigirumwami n’abandi…

Leta kandi ngo iri kunoza Politiki yo gushimira abantu babaye indashyikirwa mu bigo bya Leta, ibyigenga, no mu ngo zabo.

Nkusi ati “Nubwo umuco wo gushima ubutwari wari usanzwe ubu bigomba guhabwa umurongo bigacengera mu muco w’abanyarwanda.”

Tariki 01 Gashyantare niwo munsi w’Intwari, uzabanzirizwa n’icyumweru kizakorwamo ibikorwa byo kurata ubutwari bw’Abanyarwanda no gukundisha abakiri bato kuba inyangamugayo n’intwari.

Taliki ya 20 Mutarama 2017 hazaba urugendo rwo kwibuka intwari z’u Rwanda ruzaturuka ku Kicaro cy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda rugere kuri Petit Stade Amahoro i Remera.

Muri icyo cyumweru kugera tariki 01 Mutarama hazaba ibiganiro ahanyuranye mu gihugu byo kuganira ku butwari n’ubunyangamugayo bikwiye kuranga buri munyarwanda.

Mu ijoro rya tariki 31 Mutarama hakaza igitaramo cyo kurata intwari z’u Rwanda kuri Petit Stade i Remera. Kikazasusurutswa n’amatorero y’umuco gakondo n’abahanzi bagezweho banyuranye.

Umunsi nyirizina w’Intwari ukazizihizwa ku rwego rwa buri mudugudu, ku rwego rw’igihugu Intwari zikazunamirwa ku gicumbi cy’intwari z’u Rwanda i Remera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mugihe urya ibyarubanda ntaterambere uba ushaka

  • Ariko ko abayobozi benshi bahora baririmba ngo abantu banyereza umutungo wa leta ngo ntibakunda igihugu bigahagararira aho baba bumva ibyo bihagije? Aho ntibizahinduka slogan? Icyiza mwaja mufata abo bantu mukabacira urubanza ahubwo noneho mukereka abaturage ko mwahannye abantu banyereza imisoro baba batanze cyangwa imfashanyo ziba zibagenewe.

    Tuve mu magambo tujye mu bikorwa.

Comments are closed.

en_USEnglish