Digiqole ad

APR yambereye umubyeyi – Sugira Ernest

 APR yambereye umubyeyi – Sugira Ernest

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi  na APR FC Sugira Ernest wari umaze umwaka n’amezi ane(4) adakina kubera imvune yongeye kugaruka mu kibuga kuri uyu wa kane nubwo yagarutse ikipe ye igatsindwa. Auvga ko APR yamubereye umubyeyi mu bihe bibi avuyemo.

Sugira Ernest avuga ko imbaraga zo guhita atanga umusaruro atazibona aka kanya nyuma y'imyaka hafi ibiri adakina
Sugira Ernest avuga ko imbaraga zo guhita atanga umusaruro atazibona aka kanya nyuma y’umwaka n’igice adakina

Hari mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampionat bakiriyemo Mukura, Sugira yawukinnye iminota 22 yinjiye asimbuye Issa Bigirimana.

Sugira nta byinshi yakoze imbere y aba myugariro ba Mukura kuko atabashije gukora icyo ikipe ye yari ibabaye cyane, gutsinda cyangwa se kwishyura.

Nyuma y’umukino yabwiye abanyamakuru ko ubu yiteguye guha ibyo afite byose ikipe ya APR.

Ati “Ntabwo nava mu bihe nk’ibyo nari ndimo ngo mpite ntanga umusaruro, ntabwo umubiri wabona izo mbaraga ariko nzayifasha {APR}”

Sugira arakomeza ati “Ibyo nzaba mfite byose nzabitanga nk’uko nanjye yamfashije, kuba nkiriho ni APR FC, kuba ninjiye mu kibuga uyu munsi nyuma y’imyaka ibiri ndabikesha APR FC, sinzi uko nabivuga. Muri rusange APR yambereye umubyeyi ukomeye nanjye sinzayitererana.

Sugira avuga ko yatinze kugaruka mu kibuga kuko imvune ye mu ivi yari ikomeye aho amagufa yari yaratandukanye. Ndetse akabagwa ubugira kabiri.

Tariki 10 Kanama 2017 nibwo APR FC yasinyishije Sugira Ernest amasezerano y’umwaka umwe ariko ntiyahirwa kuko iminsi itanu gusa nyuma yo gusinya yahise avunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Kuva icyo gihe nta mukino yari yagakiniye  APR FC.

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish