Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO
Abdul Rwatubyaye wari myugariro wa APR wasinyiye ikipe ya Rayon Sports agahita aburirwa irengero yagarutse yihishe mu cyumweru gishize, kuri uyu mugoroba yakoze imyitozo muri Rayon Sports kuri stade i Nyamirambo. Uyu musore yavugishije byinshi abakunzi b’umupira mu Rwanda ubwo yari yabuze akimara gusinyira Rayon.
Bitunguranye cyane, Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports tariki 27 z’ukwezi kwa karindwi 2016, mu gihe yari atarayikinira umukino n’umwe yarabuze, bivugwa ko yagiye kugeragezwa mu makipe y’iburayi. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nibwo yongeye kugaragara yitoza mu ikipe yasinyiye mu mezi atandatu ashize.
Imyotozo yo kuri uyu mugoroba ntiyari isanzwe, yatangiye saa kumi. Yari yitabiriwe n’abafana bagera nko ku bihumbi bibiri kandi kwinjira buri umwe yishyuye 500Frw.
Abdul Rwatubyaye yagaragaye yishimana na Yves Rwigema bazamukanye muri Academy ya APR FC ubu bakaba bari kumwe mu ikipe mukeba w’iyabareze.
Rwatubyaye uyu munsi yatangaje ko yagiye rwihishwa iburayi kugeragezwa mu makipe yaho kuko yari afite ubwoba ko Rayon Sports yari amaze gusinyira yamubuza kujya kugerageza amahirwe.
Gukina mu mahanga byaranze, igihe cyo kugaruka akigira ibanga agaruka mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru Umuseke wahawe n’abo ku kibuga cy’indege ni uko uyu mukinnyi yahageze adashaka kugaragara mu maso kuko hari hashize iminsi itangazamakuru ritegereje igihe agarukira.
Kuri iyi myitozo kandi hagaragaye umukinnyi mushya Tidiane Koné, rutahizamu wavuye muri Mali wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
10 Comments
Rwatubyaye se yari yaragiye kwisiga ariya marangi mubonana????
naze areke ubucucu,ategure ejohazaza he,naze asangire n’abandi ba rayon ibyishimo nkibyo naraye mbonye iremera bava ikanombe, byatumye mbona ko kuva mumupira wamaguru hano muRwanda udakinnye muri rayon ari igihombo gikomeye.
Yari yaragiye kwicapisha kumubiri yokanyagwa hihihihi
Munezero fiston ubu ari gukoroga umuti uyu araba yavunitse vuba
ugiye murukiko wakemeza ko aroga ntukabe idiot ngo unabivuge mubantu
Aba barozi nka bâ KO turabiyamye kuri izi mbuga.Muhora mushaka guserereza ikipe ariko hari igihe muzananizwa n’ukuri n’imbaraga z’zbafana.
ntibazaturogere umwana twareze babarozi baturuka i burundi ubuyobozi bya rayon bubihanize cyane nkuwitwa munezero fiston nahubundi mubonye defender urenze abo mufite
Uritonde mwa isi ntiyoroshye itazakumaramo uburyohe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ko numva mufana nabi bahu!
YOU MAN, WHERE WERE U? WELL COME BACK IN YOUR COUNTRY… BE FINE WITH YOUR LOVELY GIRL ON this fourteenth day of february 2017. very nice.
Comments are closed.