Digiqole ad

Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO

 Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO

Abdul Rwatubyaye wari myugariro wa APR wasinyiye ikipe ya Rayon Sports agahita aburirwa irengero yagarutse yihishe mu cyumweru gishize, kuri uyu mugoroba yakoze imyitozo muri Rayon Sports kuri stade i Nyamirambo. Uyu musore yavugishije byinshi abakunzi b’umupira mu Rwanda ubwo yari yabuze akimara gusinyira Rayon.

Rwatubyaye aje mu myitozo kuri stade i Nyamirambo
Rwatubyaye aje mu myitozo kuri stade i Nyamirambo

Bitunguranye cyane, Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports tariki 27 z’ukwezi kwa karindwi 2016, mu gihe yari atarayikinira umukino n’umwe yarabuze, bivugwa ko yagiye kugeragezwa mu makipe y’iburayi. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nibwo yongeye kugaragara yitoza mu ikipe yasinyiye mu mezi atandatu ashize.

Imyotozo yo kuri uyu mugoroba ntiyari isanzwe, yatangiye saa kumi. Yari yitabiriwe n’abafana bagera nko ku bihumbi bibiri kandi kwinjira buri umwe yishyuye 500Frw.

Abdul Rwatubyaye yagaragaye yishimana na Yves Rwigema bazamukanye muri Academy ya APR FC ubu bakaba bari kumwe mu ikipe mukeba w’iyabareze.

Rwatubyaye uyu munsi yatangaje ko yagiye rwihishwa iburayi kugeragezwa mu makipe yaho kuko yari afite ubwoba ko Rayon Sports yari amaze gusinyira yamubuza kujya kugerageza amahirwe.

Gukina mu mahanga byaranze, igihe cyo kugaruka akigira ibanga agaruka mu mpera z’icyumweru gishize.

Amakuru Umuseke wahawe n’abo ku kibuga cy’indege ni uko uyu mukinnyi yahageze adashaka kugaragara mu maso kuko hari hashize iminsi itangazamakuru ritegereje igihe agarukira.

Kuri iyi myitozo kandi hagaragaye umukinnyi mushya Tidiane Koné, rutahizamu wavuye muri Mali wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Abafana bari bamanutse begereye ikibuga ngo barebe imyotozo neza, aha ni mbere y'uko imyitozo itangira
Abafana bari bamanutse begereye ikibuga ngo barebe imyotozo neza, aha ni mbere y’uko imyitozo itangira
Ari kwambara na bagenzi be ngo batangire kwitoza
Ari kwambara na bagenzi be ngo batangire kwitoza
Tidiane Kone (ibumoso) rutahizamu mushya bavanye muri Mali wageze i Kigali uyu munsi nawe yari yaje kwitoza, aha ari kumwe na mugenzi we wo muri Mali Mussa Camara
Tidiane Kone (ibumoso) rutahizamu mushya bavanye muri Mali wageze i Kigali uyu munsi nawe yari yaje kwitoza, aha ari kumwe na mugenzi we wo muri Mali Mussa Camara
Rwatubyaye yasaga n'uwishimiye kugaruka
Rwatubyaye yasaga n’uwishimiye kugaruka
Ubu ni umusore wa Tatooage nyinshi
Ubu ni umusore wa Tatouage nyinshi
Yari yishimiye kugaruka muri Rayon, ikipe yatangaje ko akunda nubwo yarerewe muri academy ya APR FC
Yari yishimiye kugaruka muri Rayon, ikipe yatangaje ko akunda nubwo yarerewe muri academy ya APR FC
Umutoza Masudi Juma aramutsa Tidiane Kone umukinnyi mushya muri Rayon
Umutoza Masudi Juma aramutsa Tidiane Kone umukinnyi mushya muri Rayon
Tidiane Kone yambara ngo aseruke
Tidiane Kone yambara ngo aseruke
Mu myitozo Rwatubyaye arishimisha na mugenzi we Rwigema
Mu myitozo Rwatubyaye arishimisha na mugenzi we Rwigema
Rwatubyaye na Yves Rwigema mugenzi we bakuranye muri academy ya APR FC ubu bakinira mukeba Rayon
Rwatubyaye na Yves Rwigema mugenzi we bakuranye muri academy ya APR FC ubu bakinira mukeba Rayon

Photos © R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW 

10 Comments

  • Rwatubyaye se yari yaragiye kwisiga ariya marangi mubonana????

  • naze areke ubucucu,ategure ejohazaza he,naze asangire n’abandi ba rayon ibyishimo nkibyo naraye mbonye iremera bava ikanombe, byatumye mbona ko kuva mumupira wamaguru hano muRwanda udakinnye muri rayon ari igihombo gikomeye.

  • Yari yaragiye kwicapisha kumubiri yokanyagwa hihihihi

  • Munezero fiston ubu ari gukoroga umuti uyu araba yavunitse vuba

    • ugiye murukiko wakemeza ko aroga ntukabe idiot ngo unabivuge mubantu

  • Aba barozi nka bâ KO turabiyamye kuri izi mbuga.Muhora mushaka guserereza ikipe ariko hari igihe muzananizwa n’ukuri n’imbaraga z’zbafana.

  • ntibazaturogere umwana twareze babarozi baturuka i burundi ubuyobozi bya rayon bubihanize cyane nkuwitwa munezero fiston nahubundi mubonye defender urenze abo mufite

  • Uritonde mwa isi ntiyoroshye itazakumaramo uburyohe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ko numva mufana nabi bahu!

  • YOU MAN, WHERE WERE U? WELL COME BACK IN YOUR COUNTRY… BE FINE WITH YOUR LOVELY GIRL ON this fourteenth day of february 2017. very nice.

Comments are closed.

en_USEnglish