Digiqole ad

Rayon izahabwa igikombe tariki 15/06 i Nyamirambo

 Rayon izahabwa igikombe tariki 15/06 i Nyamirambo

Rayon sports yegukanye igikombe cya shampiyona ubwo yatsindaga Mukura i Nyamirambo mu cyumweru cyashize

Ku mukino wa nyuma wa Shampionat tariki 15/06/2017 nibwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya Shampionat ya Azam Rwanda Premier League ya 2015/16 aho kuba ku mukino uzayihuza na APR FC mu mpera z’iki cyumweru nk’uko Rayon Sports yari yabisabye FERWAFA.

Rayon sports yegukanye igikombe cya shampiyona ubwo yatsindaga Mukura i Nyamirambo mu cyumweru cyashize
Rayon sports yegukanye igikombe cya shampiyona ubwo yatsindaga Mukura i Nyamirambo mu cyumweru cyashize

Rayon Sport yari yandikiye FERWAFA kuwa 24 Gicurasi isaba ko yahabwa igikombe kuri iki cyumweru ku mukino uzayihuza na mukeba wayo APR FC.

Prosper Ruboneza umuvugizi wa FERWAFA yabwiye Umuseke ko umwanzuro wo guha igikombe Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampionat wafashwe mbere y’uko FERWAFA ibona ubusabe bwa Rayon Sports.

Ruboneza ati “Komite nyobozi ya Federation yafashe umwanzuro ureba cyane cyane umukino uzatangirwaho igikombe Rayon Sports yegukanye cya AZAM Rwanda Premier League 2015/16  bemeza ko bazagihabwa ku mukino uzabahuza na Kiyovu tariki 15/06 kuri stade i Nyamirambo.

Ruboneza avuga ko uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku mategeko.

Ati “Amategeko, kuri iyo ngingo by’umwihariko, nta tegeko rihari ribivugaho ariko ubusanzwe iyo hari ikintu kidafite itegeko rikivugaho hagenderwa ku itegeko rivuga ku bidafite icyo amategeko abivugaho ibyo bita juris prudence.

Uko bisanzwe bigenda iyo bigenze kuriya usanga mu muco ari uko igikombe gihabwa ikipe yacyegukanye ku mukinio yagizemo amanota ayicyemereara ariko iyo bitabaye bityo igihabwa ku mukino wa nyuma ibasha gukinamo muri shampionat.

Ubwo rero ku munsi wa 30 wa shampionat ku mukino Rayon Sports izakinaho na Kiyovu hemejwe ko aribwo Rayon Sports izahabwa igikombe.

Ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bari bifuje cyane ko igikombe bagihabwa kuri iki cyumweru ku mukino w’umunsi wa 29 bazakinamo na mukeba wabo APR FC.

Ibintu byari kuzaba bifite icyo bisobanuye cyane ku bafana ba Rayon Sports guhabwa igikombe kuri bakeba babo bahanganye cyane mu mupira w’u Rwanda.

Rayon ubu ikazagihabwa ku mukino na mukeba wayo wa cyera, Kiyovu Sports, ubu uri kurwana intambara yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ni hahandi twaragitwaye. Tuzaserebwa ku munsi twakinnyeho na mukeba wubu. tuzazana ikigisimbura byagateganyo kandi mukeba ntaziteshe amahirwe yo gukomera Rayon amashyi kuko ntayandi azongera kubona.

  • ok twaragitwayeeeeeeeeeeeeee

  • Ahwiiiiiiiiiiii turabakize bokanyagwa!! ntitwari kuzakira induru yabo iyo bakibaha twakinnye

  • Ferwafa yitege ibyapa byokuyamagana kumucyino wa Gitimujisho gikona! ndetse nindirimbo nyinshi! Gusa ndababaye!!

    • Ndasaba Gikundiro kongera kunkubitira icyo gikona bakihaniza akandi.

  • rayon ni ukuzana ikindi gikombe kigisimbura kabisa!! abakinnyi bakakifotorezaho muri stade!naho icyo FERWAFA Ishaka kuzatanga ku mukino wa kiyovu nishake izakizane nyuma ya championa. kuko nta bafana bazaba bahari nubundi.

    akayabo AZAM yashoyemo none ferwafa iyiciye amazi ngo izatange igikombe ahatari umufana!!

  • Mbega FERWAFA weeeee !!!
    Ahaaa njye numiwe gusa. ubuse AZAM izaza stade, iri vide, ngo ije gutanga Igikombe Nta mufana uzaza guherekeza umupfu Kiyovu izaherekezwa n’Amarira Aba Rayon twe turi mubyishimo gusaaaaaaa OooooRayooon

  • nubwoba bwibikona batanze inyoroshyo

  • Sha iby’imipira idashinga sinjya mbifana… ariko niba gutwara igikombe biteza umwiryane n’umwuka mubi… abadateza akavuyo bajye bahora bagitwara twibonere amahoro!

  • Njyewe degaule yaranyobeye kabisa ni umuntu urwanya rayon sport agashaka no kubyerekana ,akenshi binamusigira igisebo ariko nabonye atazi kurinda personnalite ye.
    Inama nagira abafana n ubuyobozi bwa rayon ni ugukora gahunda bateguye kuri 28/5 ubundi ku mukino wa kiyovu abantu ntibazacerebre na gato tuzahite twitahira ,ubundi azam izafotore degaul n abambari be bonyine.

  • Bazakigumane niba batakiduhaye ku mukino wacu bazakinyuze mu iposita twiteguye forfait turayiteguye kuri uwo mukino wa Kiyovu Gikundiro ntizageyo ako ni agasuzuguro ka degaule, bazabaze icyatumye Real Madride idahererwa igikombe hanze.

  • Nimba arikobabipanze ubwo Kiyovu yitegurekubona amanota 3 yubuntu gahundayacu izabakumunsitwemeje nukobili natwetwihe agaciro.

Comments are closed.

en_USEnglish