Digiqole ad

Rayon Sports na APR zizahatanira igikombe cy’Ubutwari

 Rayon Sports na APR zizahatanira igikombe cy’Ubutwari

Rayon na APR ni umukino buri gihe uhuruza imbaga

*Mu cyumweru gitaha Rayon Sports na APR FC zizakina umukino wa Shampiyona
*Nyuma yaho zongere guhura zihatanira igikombe cy’Ubutwari

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwatangaje ko ku itariki ya 01 Gashyantare, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari hazaba umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari.

Rayon na APR ni umukino buri gihe uhuruza imbaga
Rayon na APR ni umukino buri gihe uhuruza imbaga

Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO) rwabwiye Umuseke ko muri gahunda ziteganyijwe zo kwizihiza umunsi w’intwari, hazaba n’ibikorwa by’umupira w’amaguru.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 01 Gashyantare, ngo hazaba imikino ibiri, umwe uzahuza amakipe y’ingabo z’u Rwanda azaba yarahigitse ayandi mu majonjora ahuza abasirikare hirya no hino mu gihugu.

Umukino wa kabiri, uzahuza Rayon Sports na APR zifite abakunzi benshi hano mu Rwanda, zihatanira igikombe cy’Ubutwari, nk’uko Nkusi Deo abivuga.

Nkusi ati “Twarabibasabye, tuganira na Ferwafa, naba Perezida b’Amakipe yombi, umukino barawemera.”

Nkusi avuga kandi ko Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwifuza ko iki gikombe cy’Ubutwari cyazahoraho kikajya gihatanirwa buri mwaka, nk’uko habaho igikombe cy’amahoro n’ibindi.

Gakwaya Olivier, Umuvugizi wa Rayon Sports FC yabwiye Umuseke ko habayeho ibiganiro kuri uyu mukino, kandi ngo barumvikanye.

Yagize ati “Twabivuganyeho, ariko byari bitaremezwa mu buryo buri official, ariko mu magambo twarabyemeranyijwe.”

Rayon Sports ngo nta kibazo yiteguye gukina uyu mukino, uzaba nyuma y’iminsi 10 gusa, n’ubundi izi kipe zihuriye mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe ku itariki 21 Mutarama.

Mu ntwari zizaba zibukwa, harimo by’umwihariko izari zizwiho gukunda umupira w’amaguru Fred Gisa Rwigema ubarizwa mu Ntwari z’Imanzi, ngo wakundaga cyane Villa Sports Club yo muri Uganda akiri mu buhungiro; N’umwami Mutara III Rudahigwa wahaye ikaze umupira w’amaguru mu Rwanda, none ubu ukaba warabaye Siporo ikunzwe kurusha izindi mu gihugu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish