Abayobozi ba APR FC basuye abakinnyi bitegura kujya i Rusizi
Kuri uyu wa kane APR FC igiye gukora urugendo rw’amasaha atandatu (6) mu modoka ijya i Rusizi gukina na Espoir FC. Abayobozi ba APR FC basuye imyitozo ya nyuma bibutsa abakinnyi ko bagomba kwitegura umukino ukomeye kuko Espoir FC atari agafu k’imvugwa rimwe.
Kuri uyu wa gatanu nibwo imikino yose ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru AZAM Rwanda Premier League izaba. Umukino ukomeye urahuza Espoir FC izakira APR FC kuri Stade y’i Rusizi.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifite igikombe giheruka ntabwo ikunze koroherwa n’urugendo rujya i Rusizi kuko imikino ibiri iheruka kuhakinira yombi yarayitsinzwe.
Harimo n’umukino wavuzwe cyane wabaye tariki 18 Werurwe 2015 wasojwe n’imvururu byanatumye abakinnyi n’abatoza ba APR FC bahanwa na FERWAFA.
Aya mateka mabi yatumye abayobozi ba APR FC barimo umuyobozi mukuru Maj.Gen Jacques Musemakweli, umunyamabanga Adolphe Kalisa Camarade n’umuyobozi mukuru w’abafana Col G. Kabagambe Geoffrey basuye imyitozo ya APR FC babibutsa ko bagomba guhindura amateka, nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza mukuru Jimmy Mulisa.
Jimmy Mulisa yagize ati “APR FC ni ikipe ya gisirikare. Ni byiza cyane kuba abayobozi baje kudusura. Na njye nkikina, iyo badusuraga byongeraga ‘morale’ abakinnyi.”
Yavuze ko aba bayobozi ba APR FC bakunda ikipe yabo, cyane umyobozi mukuru.
Ati “Batwibukije byinshi byadufasha kwitegura uyu mukino, twiteze ko utazatworohera. Gusa nitwe dufite igikombe giheruka, nitwe duhabwa amahirwe, kandi twiteguye neza.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko yahisemo guhindura ikibuga cy’imyitozo akava kuri Stade ya Kicukiro, bakimukira ku kibuga cya MINISPOC kiri inyuma ya Stade Amahoro kuko ubwatsi bwaho busa n’ubwo bazakiniraho i Rusizi.
Iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri na Rayon Sports, izasura Espoir FC idafite abakinnyi bayo barimo Blaise Itangishaka, Onesme Twizerimana na Maxime Sekamana bafite imvune z’igihe kirekire na Butera Andrew wavunitse byoroheje.
Umukino wa Espoir FC na APR FC uzaba kuwa gatanu saa 15:30 uzaca Live kuri AZAM TV umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Congs Basore bacu nimuzane ayo manota kdi mbifurije itsinzi kdi muzayibona
THX
DEAR BROTHERS, ALL THE BEST.
APR FC ,NTARUTAHIZAMU UKOMEYE IFITE KANDI NTA MUTOZA UFATIKA WABAZAMURIRA URWEGO
ABAKINNYI BARIMO KWISHAKISHAA
Irazana -0 ntanubwo aro zero i rusizi barahasiga ibaba
Comments are closed.