Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside. Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe […]Irambuye
Abasore 94 bo mu karere ka Ruhango bavuye guhugurirwa mu kigo ngororamuco cy’i Wawa baravuga ko batinze kubona igishoro ubundi bakabyaza umusaruro amasomo bahawe mu gihe cy’umwaka bamaze muri iki kigo. Aba basore bari barabaswe n’ibiyobyabwenge (mbere yo kujyanwa i Wawa) bavuga ko bafite umuhate wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye […]Irambuye
Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeje guhuza urubyiruko rutandukanye kugira ngo bafatanyirize hamwe komorana ibikomere batewe na Jenoside no gusobanukirwa kimwe amateka yaranze Abanyarwanda, yifuza ko amateka y’Abanyarwanda ataba inkota ibabaga, ahubwo bayabyazamo amatafari bubakisha igihugu kizira amacakubiri. Honorine ngo yashyize hamwe urubyiruko kugira ngo bashingire ku mateka yaranze u Rwanda abe […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere abantu bakora muri Global Fund bageze ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison de jeunes) kureba imwe mu mishanga bafashamo u Rwanda, muri Servisi zo kwipimisha no gutanga ubujyanama ku Gakoko gatera Sida mu rubyiruko. Ikigo cy’urubiruko cya Kimisagara (Maison de Jeunes) ni kimwe mu bigo umushinga wa Global Fund utera inkunga, […]Irambuye
Irushanwa mu biganirompaka (Debate) ryateguwe na Miniristeri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (MINEACOM), Kaminuza ya Gitwe yarushanwaga na kaminuza 21, yaryeukanye ihita ibona umwanya wo kuzahagararira u Rwanda. Ibiganirompaka byahuzaga izi kaminuza za Leta n’izigenga mu Rwanda byatangiye kuwa 27 – 28 Mata 2017 bibera ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali i […]Irambuye
Abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 y’amavuko bo mu Murenge wa Kabacuzi bakoraga imirimo ivunanye yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barahabwa amasomo y’imyuga mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kwihangira imirimo. Iki gikorwa cyo kuvana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyakozwe n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itatu iharanira uburenganzira bwa muntu yibumbiye […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Umujyi wa Kigali na Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) bongeye guhuza abakoresha n’urubyiruko rushaka akazi, mu gikorwa kiswe “Job Net” kimaze imyaka ine kiba mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rurangiza amashuri rukabura imirimo. Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Muhongerwa Patricia we yavuze ko kuva iki gikorwa […]Irambuye
*Ni benshi bagiye Iburayi bakarerwa cg bakakirwa n’imiryango y’abaho *Basa n’abasangiye ikibazo cyo gutakaza umuco n’igihugu, *Babayeho birengagiza u Rwanda ariko ubu nirwo rubari kumutima *Ihuriro ryabo “adoptés du Rwanda” ubu bararenga 500 * Umwe yabwiye Umuseke ati “U Rwanda ni Papa, France ni Mama” Abana b’Abanyarwanda batangiye kujya kurererwa mu miryango y’Iburayi kuva mu gihe cy’Abakoloni, […]Irambuye
Tuyisenge Dieudonne ni umusore winjiye mu ruganda rugari rw’imideli yandika ku myenda bisanzwe agashyiraho ‘Logo’ n’ubundi butumwa butandukaye, ubu akaba yaraguye ibikorwa bye asigaye ni anahindura amabara y’imyenda ibyo bita ‘tie-dying’ kandi ngo biramutunze, byanamurihiye Kaminuza. Tuyisenge ukorera akazi ke mu Murenge wa Nyarugenge, hafi y’ahazwi nko kwa Rubangura, aganira n’Umuseke yavuze ko igitekerezo cyo […]Irambuye
Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu Bushinwa ku cyumweru rwifatanyije n’abaturage bo mu ntara ya LIAONING, mu mujyi wa SHENYANG mu Mjyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu mu kwibukaba Abanyarwanda bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Muri aka gace gatuwemo n’Abanyarwanda basaga 40, kuri iki cyumweru bibutse Je noside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 igikorwa cyabanjirijwe na misa yihariye […]Irambuye