Digiqole ad

Akazi nkora ko guhindura amabara y’imyenda ‘Tie-dying’ kanyishyuriye Kaminuza – T. Dieudonne

 Akazi nkora ko guhindura amabara y’imyenda ‘Tie-dying’ kanyishyuriye Kaminuza – T. Dieudonne

Tuyisenge Dieudonne

Tuyisenge Dieudonne ni umusore winjiye mu ruganda rugari rw’imideli yandika ku myenda bisanzwe agashyiraho ‘Logo’   n’ubundi butumwa butandukaye, ubu akaba yaraguye ibikorwa bye asigaye ni anahindura amabara y’imyenda ibyo bita ‘tie-dying’ kandi ngo biramutunze, byanamurihiye Kaminuza.

Tuyisenge Dieudonne yambaye umwe mu mipira yahinduriye amabara.
Tuyisenge Dieudonne yambaye umwe mu mipira yahinduriye amabara.

Tuyisenge ukorera akazi ke mu Murenge wa Nyarugenge, hafi y’ahazwi nko kwa Rubangura, aganira n’Umuseke yavuze ko igitekerezo cyo guhindura amabara y’imyambaro ‘Tie-dying’ cyaje nyuma yo kwandika nabi ku mupira w’umukiliya.

Yagize ati “Hari umupira nari ndi gukorera umukiliya, icyo gihe ndibuka ko nari ndimo gushyiraho amagambo, nyuma naje gusanga irangi ryagiyeho nabi, mu gihe nari nicaye ndi gutekereza icyo nabikoraho naje kwigira inama yo kuwuhindurira ibara ngo ndebe ko hari icyo byatanga nyuma yo kuwushyiraho amarangi atandukanye nahise mbona umupira ubaye mwiza, kuva ubwo ntangira kwihugura uko bavanga amarangi neza mu myenda.”

Tuyisenge akavuga ko icyamuteye imbaraga zo kwihugura uko bavanga amabara mu myenda ari uko yari anarambiwe gukora ibintu bimwe.

Ati “Ubundi natangiye nandika ku myenda gusa, icyo gihe nashyiragaho ‘Logo’ cyangwa ubundi butumwa bitewe n’igikorwa runaka cyabaga cyabaye,  nyuma nza kureba nsanga kwambara umupira wanditseho gusa bidahagije mpera aho ntangira gutekereza icyo nakora kugira ngo njye nongerera ubwiza imyambaro.”

Tuyisenge avuga ko akazi  ko guhindura amabara y’imyenda yagatangiye neza mu 2013 kagize icyo gahindura ku mibereho ye.

Ati “Natangira nkora ku mipira nkajya nyiha abakiliya nabo ntibantengushye banyerekaga ko bakunze akazi nkora, ubu navuga ko naaguye ibikorwa byanjye kuko nsigaye mpindura n’ibikapu, inkweto, ama-pantalon n’ibindi.”

Tuyisenge Dieudonne arerekana uko imyenda ahindurira amabara iba imeze.
Tuyisenge Dieudonne arerekana uko imyenda ahindurira amabara iba imeze.

Avuga ko guhindura amabara y’imyambaro ari akazi gasaba kwihangana cyane kuko hari igihe uvanga amarangi nabi ugasanga wabyishe cyangwa bikaba byahindura umwenda uko udashaka, icyo gihe ngo bisaba kongera ugasubiramo kugeza igihe ubonye umwenda uko uwushaka.

Ati “Ku rundi ruhande ariko nubwo habamo imvune nyinshi nishimira ko aka kazi hari byinshi kamfashije kuko ubu nize Kaminuza nirihira amafaranga navanaga muri aka kazi. N’ubu kandi karantunze kuko kabasha kumpa ibyo nkeneye byose.”

Mu bindi Tuyisenge yishimira harimo ko imyenda ye ikundwa kandi ikaba igenda yambarwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare.

Ati “Kugeza ubu abakiliya banjye biganjemo urubyiruko cyane kuko nibo bakunze kugura cyane iyi myenda, ariko hari n’ibyamamare bitandukanye nagiye nkorera imyenda navuga nka Bruce Melodie kuko niwe wakunze kugaragara yambaye iyo myenda.”

Uyu musore agira inama urubyiruko gutinyuka no gukoresha amahirwe yose bafite, ngo asanga nta mpamvu yo gusuzugura akazi uko kaba kameze kose kuko uba utazi uko ejo buzacya hameze.

Uyu mupira n'ingofero Bruce Melodie yambaye bikozwe mu bice bibri, harimo tie-dying n'igice cya printing cyangwase cyo kwandikaho.
Uyu mupira n’ingofero Bruce Melodie yambaye bikozwe mu bice bibri, harimo tie-dying n’igice cya printing cyangwase cyo kwandikaho.
Uyu mupira ukozwe mu buryo bwa tie-dying gusa.
Uyu mupira ukozwe mu buryo bwa tie-dying gusa.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ahubwo naturangire uburyo ibi bintu umuntu yabyiga ndumva mbikunze rwose ndashaka kubyiga nashyireho contact ze tumubaze uburyo umuntu yabona aho abyigira.

  • yego nibyiza pe ibyo uwo musore akora kandi nakomerazaho, nkuko yabivuze ngo urundi rubyiruko rukure amaboko mumifuka turamushyigikiye ariko se yadufshije nkabakunze ibyakora akaduha contact ze cg se adress se tukamwigiraho byinshi, murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish