Kabacuzi: Abana bakoraga mu mabuye y’agaciro barimo kwiga imyuga
Abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 y’amavuko bo mu Murenge wa Kabacuzi bakoraga imirimo ivunanye yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barahabwa amasomo y’imyuga mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kwihangira imirimo.
Iki gikorwa cyo kuvana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyakozwe n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itatu iharanira uburenganzira bwa muntu yibumbiye mu muryango w’Abanyakanada witwa «Equitas».
Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye z’ibanze n’abakozi bahuriye muri uyu muryango Equitas, BIZIMANA Alphonse uwuhagarariye, avuga ko gukorera ubukangurambaga muri uyu Murenge bifite icyo bivuze kuko ngo ari wo mu Karere ka Muhanga ufite ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro kandi ngo ukaba unafite umubare w’abana batari bake bata ishuri bakajya gucukura ayo mabuye.
Yagize ati: “Twifuza ko muri ubu bukangurambaga abaturage barushaho gutanga amakuru ku gihe batubwira ahantu hakiri abana bakora imirimo mibi, ndetse n’ahakiri icuruzwa ry’abantu.”
NGENDAHIMANA Fabien wo mu mudugudu wa Peru, Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Kabacuzi, avuga ko yagiye mu bucukuzi bw’amabuye afite imyaka 13. Gufata icyo cyemezo byatewe n’uko yari amaze gutsindwa ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, hiyongeraho n’ubushobozi buke ababyeyi be bafite.
Umukozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Murenge wa Kabacuzi, Aimé Mbonabucya avuga ko nubwo nta mibare afite y’abana bose bakoraga mu bucukuzi, ariko ngo kuva aho ubukangurambaga butangiriye abana batari bake bamaze gusubizwa mu ishuri kandi gahunda igikomeje.
Ati: “Aba bana bose barimo biga amashuri y’imyuga bagiye bashukishwa amafaranga n’abantu bakuru kandi babikora rwihishwa ababyeyi n’inzego za Leta zitabizi hari n’abagiye bahura n’impanuka ziterwa n’ubucukuzi.”
Mu cyiciro cya kabiri kirimo abana barenga 20 bakuwe mu bucukuzi barimo kwigishwa imyuga y’ubwubatsi, usanga benshi muri bo bavuga ko bagiye batsindwa n’ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza bakajya muri ibyo bikorwa.
Ubu bukangurambaga ni bumwe mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu n’icy’abana bashorwa mu gukora imirimo ivunanye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kabacuzi.