Digiqole ad

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

 Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamw emu banyeshuri biga mu Bushinwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23

Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu Bushinwa ku cyumweru rwifatanyije n’abaturage bo mu ntara ya LIAONING, mu mujyi wa SHENYANG mu Mjyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu mu kwibukaba Abanyarwanda bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi.

Bamw emu banyeshuri biga mu Bushinwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23

Muri aka gace gatuwemo n’Abanyarwanda basaga 40, kuri iki cyumweru bibutse Je

noside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 igikorwa cyabanjirijwe na misa yihariye yo gusabira inzirakarengane zisaga mililiyoni bishwe bazira uko baremwe.

Padiri Joseph wa kiliziya Gatolika Shenyang, kiliziya yitwa “Shenyang Sacred Heart Church International community” ni we wasomye misa.

Nyuma Abanyarwanda baba muri uyu mujyi benshi biganjemo abanyeshuri bifatanyije n’abanyamahanga batandukanye bahahuriye mu gikorwa nyirizina cyo kwibuka, aho bari bateganyije guhurira mu nzu mbera byombi.

Baganirijwe ku mateka mabi yaranze ubutegetsi bwariho mu 1994, ikiganiro cyatanzwe na Ishimwe Mukotsi Prince wiga mu icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’Ikoranabuhanga.

Ishimwe avuga ko ibiganiro ku mateka yaranze u Rwanda rwa mbere ya Jenocide bibafasha ku bwiza abanyamahanga ukuru ku mateka yaranze u Rwanda.

Ati “Nk’Abanyarwanda kandi tukiri bato, tuzi ko aritwe tugomba kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside tubwiza ukuri abanyamahanga amateka yaranze igihugu cyacu.”

Abanyarwanda batuye mu Bushinwa basabwe kwibuka baniyubaka baharanira kuba intangarugero mu banyamahanga birinda icyasubiza u Rwanda  inyuma, banafatanye abandi Banyarwanda guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rwiga mu Bushimwa rwamaganye Jenoside
Bamwe mu banyamahanga bamaganye Jenoside
Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu Bushinwa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish