Digiqole ad

Rubavu: Kuri komini ‘Rouge’ hibutswe urubyiruko rwishwe muri Jenoside

 Rubavu: Kuri komini ‘Rouge’ hibutswe urubyiruko rwishwe muri Jenoside

Mu rwibutso rwa komini Rouge bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside.

Mu rwibutso rwa komini Rouge bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rwibutso rwa komini Rouge bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wemejwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko.

Urubyiruko rwifuzwamo impinduka z’igihugu kiza cyari cyarashegeshwe n’amacakubiri, ni na rwo rwifashishijwe mu bikorwa by’ubwicanyi byari bigambiriye kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Depite Maniraho Annonce wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabereye kuri komini ‘Rouge’ (izina ryahiswe kubera ibikorwa byo kumena amaraso byahakorewe) yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko muri Jenoside rwamanukaga imisozi rugaterera iyindi ruhiga abagomba kwicwa, rukanasahura.

Maniraho nawe ukibarirwa mu kiciro cy’urubyiruko ashima imyitwarire y’urubyiruko rwa none kubera ubushake rukomeje kugaragaza mu kubaka igihugu.

Iyi ntumwa ya rubanda isaba urubyiruko guhagarika kwishora mu bikorwa bibi kugira ngo barusheho gufasha igihugu cyababyaye kugera ku ntego kihaye ndetse banabashe kusa ikivi cyatangijwe n’inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Ati “ Kunywa ibiyobyabwenge cyangwa kwiyandarika uri umwari w’u Rwanda ni ukwima agaciro abacu bapfuye bazize ubusa, ni ugutatira igihango dufitanye, ni no gutesha agaciro abiyatse ubwiza, ubuzima n’ibindi byiza kugira ngo dukire.”

Asaba urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu kutagwa mu mutego w’ingengabiterekerezo ya Jenoside no guharanira ko abatuye aka karere bagitsikamiwe n’ingengabitekerezo batera intambwe yo kumenya agaciro k’ubumwe n’ubwiyunge dore ko aka karere kaza muri tune twa nyuma ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Ishimwe Pacifique warokokeye muri aka gace ubwo yari afite imyaka icyenda, na we yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu bikorwa by’ubwicanyi gusa ashima mugenzi we na we w’urubyiruko wamurokoye akamuhungishiriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko ibi ari ikimenyetso ko urubyiruko rukoreshejwe neza rubyazwa umusaruro bityo ko abasore n’inkumi bo muri iki gihe bakwiye kurangwa n’ibyiza kugira ngo biyambure umugayo bambitswe na bagenzi babo muri Jenoside.

Hon Maniraho asaba urubyiruko kutishora mu bikorwa bigayitse kugira ngo bazabashe kusa ikivi cy'abishwe muri Jenoside
Hon Maniraho asaba urubyiruko kutishora mu bikorwa bigayitse kugira ngo bazabashe kusa ikivi cy’abishwe muri Jenoside
Umuhuzabikorwa inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu Mutangana Emmanuel yagarutse kubutwari bw’ingabo za RPF
Umuhuzabikorwa inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu Mutangana Emmanuel yagarutse kubutwari bw’ingabo za RPF
Urubyiruko rwo muri iki gihe rurashimirwa kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Urubyiruko rwo muri iki gihe rurashimirwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Alain KAGAME KABERUKA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Afande ngo Pi.

  • ntimuzazima twararokotse

Comments are closed.

en_USEnglish