Digiqole ad

Irushanwa mu biganirompaka muri Kaminuza ryegukanywe n’iya Gitwe 

 Irushanwa mu biganirompaka muri Kaminuza ryegukanywe n’iya Gitwe 

Annette na Claire bishimira itsinzi na bagenzi babo bo muri Kaminuza ya Gitwe

Irushanwa mu biganirompaka (Debate) ryateguwe na Miniristeri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (MINEACOM), Kaminuza ya Gitwe  yarushanwaga na kaminuza 21, yaryeukanye ihita ibona umwanya wo kuzahagararira u Rwanda.

Annette na Claire bishimira itsinzi na bagenzi babo bo muri Kaminuza ya Gitwe

Ibiganirompaka byahuzaga izi kaminuza za Leta n’izigenga mu Rwanda byatangiye kuwa 27 – 28 Mata 2017 bibera ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali i Mburabuturo.

Insanganyamatsiko y’iri rushanwa ry’ibiganirompaka yarishingiye ku kurebera hamwe ibijyanye n’iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho bibanze cyane ku gucibwa kwa za Caguwa mu bihugu bigize EAC.

Mu ijambo rye Hon. Dr. Odette Nyiramirimo, umwe mu Badepite icyenda bahagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA), yavuze ko bishimishije kubona urubyiruko rufite ibitekerezo byinshi byubaka ku muryango wa EAC.

Hon Dr. Odette Nyiramirimo yagarutse ku buryo yabonye Kaminuza zo mu Rwanda zifite abanyeshuri bazi neza Icyongereza, kuko ngo yajyaga akeka ko nta Cyongereza bazi.

Ati: “Twabonye abanyeshuri biga muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda, turebye ukuntu baganiraga mu Cyongereza cyiza, ikintu cyanshimishije nuko nabonye abana bacu bavuga Icyongereza cyiza kandi bagatanga ibitekerezo byiza.

Buri Kaminuza yari ihagarariwe n’abanyeshuri babiri, aho barushanwaga ku nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru iyatsindwaga ntabwo yabonaga amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiye.

Kaminuza ya Gitwe ni yo yegukanye umwanya wa mbere, Kaminuza ya UNILAK iba iya kabiri, umwanya wa gatatu wegukanywe na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyamishaba.

Mwizerwa Annette, umwe muri babiri mu banyeshuri bari bahagarariye Kaminuza ya Gitwe mu irushanwa, yavuze ko ashimishijwe cyane n’iri rushanwa begukanye ndetse by’umwihariko bakaba bahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko ari ishema kuri Kaminuza, ati: “Igihe kirageze ngo buri rushanwa rihuza Kaminuza turyegukane, nshingiye ku bumenyi dufite n’icyizere twifitiye, kuba aba mbere muri kaminuza zisaga 20 zitabiriye, ni insinzi tutazibagirwa.

Kaminuza ya Gitwe yegukanye iri rushanwa ku biganirompaka mu gihe mu kwezi gushize Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amwe mu mashami yayo, mu bugenzuzi bwakozwe, raporo ikagaragaza ko atujuje ibisabwa.

Mu mpera z’umwaka ushize mu irushanwa nk’iri ryateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe begukanye umwanya wa gatatu bahembwa sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800.

Akanama Nkemurampaka kari gukurikiranira hafi irushanwa
Hon. Dr. Odette Nyiramirimo yashimiye abitabiriye irushanwa by'umwihariko ngo yatunguwe n'Icyongereza cyiza yumvise bavuga
Hon. Dr. Odette Nyiramirimo yashimiye abitabiriye irushanwa by’umwihariko ngo yatunguwe n’Icyongereza cyiza yumvise bavuga
Hon. Dr. Odette Nyiramirimo ashyikiriza Kaminuza ya Gitwe ibihembo
Hon. Dr. Odette Nyiramirimo ashyikiriza Kaminuza ya Gitwe ibihembo
Marie Claire na Annette bahembwe mudasobwa begukana n'igikombe.
Marie Claire na Annette bahembwe mudasobwa begukana n’igikombe.
Abitabiriye irushanwa bose bahawe certificates
Abitabiriye irushanwa bose bahawe certificates

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Kigali

3 Comments

  • Congs Gitwe ndayizi ntiyisukirwa ihora ari indashykirwa

  • Congratulations my people, so proud of you! Maze HEC ikore igenzura vuba dusubire kwiyigira

  • Congs Ug, ubu se harya ngi gitwe ireme ririhasi? Ubu se kondeba university za reta ziri inyuma y iza prive ra ! Mineduc biyibere ikitegererezo ko igitwe ireme rihari

Comments are closed.

en_USEnglish