Digiqole ad

Ruhango: Abavuye i Wawa ngo batinze kubona ibikoresho…

 Ruhango: Abavuye i Wawa ngo batinze kubona ibikoresho…

Bakiriwe nk’abavuye guhaha ubumenyi buzafasha akarere gutera imbere

 

Abasore 94 bo mu karere ka Ruhango bavuye guhugurirwa mu kigo ngororamuco cy’i Wawa baravuga ko batinze kubona igishoro ubundi bakabyaza umusaruro amasomo bahawe mu gihe cy’umwaka bamaze muri iki kigo.

Bakiriwe nk'abavuye guhaha ubumenyi buzafasha akarere gutera imbere
Bakiriwe nk’abavuye guhaha ubumenyi buzafasha akarere gutera imbere

 

Aba basore bari barabaswe n’ibiyobyabwenge (mbere yo kujyanwa i Wawa) bavuga ko bafite umuhate wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye

 

Mazimpaka Jean umwe muri uru rubyiruko rwabvuye i Wawa avuga ko yari yajyanwe kubera ibiyobyabwenge, akavuga ko ubumenyi bwo kudoda yahigiye buzamufasha kwiteza imbere dore ko avuga ko isomo yaribonye atazongera gusubira mu biyobyabwenge.

Mazimpaka ati ” Jyewe ubu ngiye gukora, sinzongera gusubira mu bikorwa bibi naterwaga n’inzoga n’ibitabi, ingamba mfite mu mutwe zose ni nshya, nafashe icyerekezo cy’ubuzima nyacyo.”

Uru rubyiruko ruvuga ko guhugurwa ari kimwe ariko no gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ari ikindi, bakavuga ko ikibagoye ari ukubona igishoro naho ubushake bwo gukora bwo barabufite.

Turishimye Eric ati ” Ubumenyi bwo turabuzanye ariko dukeneye no kubishyira mu bikorwa, ariko nta bikoresho by’ibanze dufite, byaba byiza baduhaye byibura intangiriro nk’ibikoresho bicye.”

Aba basore barimo abize ubudozi n’ubwubatsi bavuga ko igihe cy’umwaka bamaze bari i Wawa badashobora kuvayo ngo bahite babona ibikoresho n’ubundi bushobozi bw’ibanze.

Umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo Rurangwa Sylvain asaba uru rubyiruko kwihuriza mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga ariko binorohere abifuza kubarera inkunga.

Ati ” Icyo tubashishikariza ni ukwibumbira mu makoperative tukabafasha bari hamwe, kandi  tugerageza no kubashakira akazi hirya no hino mu mirimo ikorwa mu mirenge n’akarere, irimo ubwubatsi no mu mirimo ya VUP.”

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango urubyiruko ruri hagati ya 250 na 270 ni rwo rwavanywe mu kigo ngororamuco cy’i Wawa.

Uru rubyiruko rwibumbiye mumakoperative 6 arufasha gushyira mu bikorwa imyuga inyuranye baba bigiye i Wawa.

Bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'akarere
Bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/RUHANGO

en_USEnglish