Digiqole ad

Uwababyeyi yatangiye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ahereye ku mateka

 Uwababyeyi yatangiye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ahereye ku mateka

Uwababyeyi Honorine asanga ukuri ku mateka y’Abanyarwanda kwagira uruhare mu kububaka

Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeje guhuza urubyiruko rutandukanye kugira ngo bafatanyirize hamwe komorana ibikomere batewe na Jenoside no gusobanukirwa kimwe amateka yaranze Abanyarwanda, yifuza ko amateka y’Abanyarwanda ataba inkota ibabaga, ahubwo bayabyazamo amatafari bubakisha igihugu kizira amacakubiri.

Uwababyeyi Honorine asanga ukuri ku mateka y’Abanyarwanda kwagira uruhare mu kububaka

Honorine ngo yashyize hamwe urubyiruko kugira ngo bashingire ku mateka yaranze u Rwanda abe ariyo baheraho bubaka igihugu kuzira amacakubi n’umwiryane.

Ati “Natekereje ku bikomere nari mfite, ntekereza ko hashobora kuba hari abandi bandenzeho na bo batabasha kubona uko basohora ibibarimo nsanga rero amateka twaciyemo nk’abana b’Abanyarwanda tutigeze tugira uruhare muri Jenoside adakwiye kuba inkota itubaga ahubwo dukwiye kuyaheraho tukubaka igihugu cyacu.”

Avuga ko yarebye asanga abantu (urubyiruko) batazakomeza kuba mu Rwanda buri wese afite agahinda ke, ahubwo ngo yifuza ko bashyira hamwe bagafashanya ku buryo biyumvanamo nk’Abanyarwanda.

Amaze imyaka ine akusanya urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu n’abicanyi muri Jenoside kugira ngo bafashanye komorana ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, babashe no kugira ishusho imwe y’amateka yaranze u Rwanda.

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwababyeyi avuga ko yasanze nta wundi musanzu we yatanga mu kongera kubanisha Abanyarwanda, atari ukwita ku rubyiruko rwagiye rugirwaho ingaruka na Jenoside mu buryo butandukanye.

Hope and peace foundation, Umuryango yashinze nyuma yo kureba ingaruka Jenoside yagiye igira ku muryango nyarwanda, ahuza urubyiruko rutandukanye, abarokotse Jenoside n’abo ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside,  ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abana babyaye muri icyo gihe, intego nyamukuru ngo agamije guhangana n’ingaruka n’ibikomere Abanyarwanda batewe na Jenoside.

Ati “Ubundi njya kugira igitekerezo cyo gushinga uyu muryango nari ngamije gufatanya n’urubyiruko rugenzi rwanjye ntitaye ku bwoko, kugira ngo dufatanye komora ibikomere Abanyarwanda twese  twatewe na Jenoside, naje gusanga twese twambaye ikote rituremereye ry’amateka. Peace and hope Foundation ikaba yaraje ngo duhangane no kwiyambura iryo kote rituremereye kuko  icyiciro cyose umuntu yaba arimo yakozweho n’ingaruka z’icyiciro arimo.”

Honorine ngo asanga urubyiruko nta ruhari rwagize muri Jenoside ariko muri iki gihe akaba ari rwo ruri guhura n’ingaruka nyinshi kuko ni rwo ruri gukurira muri ayo mateka.

Ati “Wasangaga niba ndi ‘Umututsi’ nsanga mugenzi wanjye kugira ngo tuganire ku gahinda kacu, undi na we niba afite ise ufunze kubera Jenoside ashaka uwo bahuje ikibazo kuko aba azi ko ari we wamwumva, n’undi na we agashakisha uwo bahuje ibikomere kandi twese turi mu gihugu kimwe, turasabwa gusenyera umugozi umwe.”

Ngo yasanze umuti wa mbere wo gukira ibikomere ari ukumenya amateka kimwe, intambwe ya kabiri yari iyo kumva n’abandi ku buryo buri wese atanga ubuhamya bwe, buri wese agasobanukirwa igikomere cya mu genziwe, ngo ibyo bigatuma buri wese yakumva ko uwo yabwira wese yamwumva.

Honorine agitangiza iyi gahunda abantu bose ngo ntabwo bamvumva ku buryo uwo yabwiraga ko agiye gishinga uwo muryango yavugaga ko ‘yasaze’.

Ngo yari afite ihungabana muri we rikomeye, amaze gushinga Peace and Hope yahise akira.

Ati “Nahoraga numva mbabajwe nuko nta muntu n’umwe wemera ko yashe abantu muri Jenoside kandi nirirwa mbona inzibutso, ibyo rero bikambabaza cyane ku buro byamviragamo kujya mu bitaro, namaze imyaka myinshi mfite icyo gikomere ariko kuva muri 2013 aho nashingiye uyu muryango nkajya mbona abo tuganira, umwana umwe akaza akatubwira uburyo Se afunze azira kwica Abatutsi natangiye kugenda numva nduhutse ubu nta kibazo nkigira.”

Avuga ko ngo “nitumara kumva amateka kimwe twese tuzafatanyiriza hamwe kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo.”

Honorine ntiyorohewe no guhuza abantu, ariko ubu afite abanyamuryango 419 muri bo harimo abagifite urwikekwe batarabasha kwisanzura ku bandi.

Agira ati “Nubwo usanga abenshi batari biyakira ngo babashe gutinyuka, tugeze ahantu hashimishishije n’abandi navuga ko bari mu ruganda buke buke bazagenda bumva ibintu kimwe n’abandi.”

Hope and peace foundation ikorera mu mujyi wa Kigali, Bugesera, Rwamagana, Kamonyi ngo bifuza ko bazakomeza kwagura amashami bakagera mu guhugu hose.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish