Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo bagiye ku kigo nderabuzima muri gahunda yo kwitabwaho badahabwa bimwe mu byo bemerewe n’umuryango ubitaho. Ababyeyi b’aba bana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko umushinga ‘Partners in health’ wabemereye kujya ubaha ibibafasha gukomeza kubaho neza nk’ibiribwa […]Irambuye
*Ku Isi USA ni iya mbere na Miliyari 661 USD, muri Afurika ni Morocco na miliyari 3.3 USD… Raporo igaragaza ingengo y’imari yahawe igisirikare mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2016 igaragaza ko igisirikare cya Kenya cyagenewe ingengo y’imari iri hejuru cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba kuko cyakoresheje miliyari 96 z’amashilingi zingana na miliyoni 933 […]Irambuye
Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinga abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe, we akisobanura avuga ko afite imitungo […]Irambuye
Gutabarana no gufashanya mu kaga ni kimwe mu biri mu muco w’abanyarwanda bikaba n’ubumuntu abantu muri rusange bagira. Urugo rwa Ferdinand Mukurira na Kayitesi rwatewe n’abagizi ba nabi tariki 04 Mata 2017 batema inka bari bafite biyiviramo gupfa. Abantu baramutabaye bamushumbusha inka enye zirimo imwe ubu ihaka. Abakekwaho kwica inka ye batatu ubu bari mu […]Irambuye
Gaju-“Wooooow! Ndarota cyangwa? Nelson! Ni wowe?” Gaju natunguwe no kubona yahise ahaguruka aza yihuta nanjye nihuta musanga mugwamo ndamugumana hashize akanya byatunaniye kurekurana, John-“Aba bana se mwo kabyara mwe bararekurana bigenze gute ra?” Bose-“Hhhhhhh!” Njye na Gaju twakanzwe n’inseko yabo maze turarekurana nkomeza kumwitegereza disi ibyishimo byari byinshi muri twe, Gaju-“Mana wee! Mbega ukuntu nari […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma uyu munsi rwahanishije igifungo kiruta ibindi mu Rwanda abagabo babiri bo mu mirenge ya Rurenge na Jarama bahamijwe icyaha cyo kwica abagore ‘babo’. Izi manza zombi zasomewe aho ibyaha byabahamye babikoreye imbere y’imbaga y’abaturage, ibintu abaturage bashimye kuko ngo biha isomo abandi ko kwica ari bibi n’uwabitekerezaga agacogora. Bihoyiki Jean de […]Irambuye
Kayonza – Umugabo Rutaburingoga Jean Pierre akurikiranyweho gukubita bikavamo gupfa kwa Rutaburingoga Bonaventure amushinja kumwiba telephone. Byabereye aho baturanye mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange. Umwe mu baturage batabaye wo muri uyu mudugudu utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko hari saa munani z’ijoro ryakeye nibwo Rutaburingoga w’ikigero cy’imyaka 30 yapfiriye […]Irambuye
Tukireba ukuntu Dovine yirukaga mu muhanda kibuno mpa amaguru imodoka zifunga amaferi ari nako abantu basakuza bamwe bamwirukanka inyuma abandi bava mu nzira John yahise avuga, John-“Dore re? Inka yanjye? Uriya mukobwa w’ikirara se noneho arasaze?” Fiston-“Yampaye inka! Dore ngo arakwetura kweli kweli! Ayiwe yari imuhitanye, Eeeeh! Reka nkinge amaso simbibone!” Aliane-“Yesu wee! Wa mugani […]Irambuye
Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bakabwitwaza bagakandamiza abagabo babo, bamwe bakabakubita gusa ngo bagira isoni zo kujya kubaregera inzego z’umutekano bagahitamo kuruca bakarumira kugira ngo hatazagira ababasuzugura. Ubwo yatambutsaga ikiganiro mu ihuriro ry’abagore bibumbiye mu rugaga rushingiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, mu mpera […]Irambuye
Ubutegetsi bwa Washington bwavuze ko intambara n’inzara biri muri Sudani y’epfo byatewe n’ubuyobozi bubi bwa Salva Kirr. US yasabye uyu muyobozi gukora ibishoboka byose intambara igahagarara kandi abasirikare be bose bagasubira mu birindiro byabo. Byavuzwe n’uhagarariye USA mu Muryango w’abibimbye Nikki Haley mu ijambo yaraye agejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi. Yagize […]Irambuye