Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ingabo muri Koreya y’epfo bwemeje ko igisirikare cyamaze kwegeranya ibikoresho by’intambara kugira ngo kizivune Koreya ya ruguru igihe cyose yakoma rutenderi. Ibi babikoze mu gihe Koreya ya ruguru yitegura kwizihiza undi munsi mukuru igisirikare cyabo cyashingiwe. Intambara iratutumba hagati y’ibihugu byombi kuko impande zombi zamaze gushyira ingabo ku mipaka yabyo […]Irambuye
Elon Musk uyobora ibigo bikora ibikoresho by’ikoranabuhanga biba muri USA nka SpaceX, Tesla In nc na Neuralink yatangaje ko mu myaka ine iri imbere ikigo Neuralink kizakora akuma abantu babishaka bazajya bashyirisha mu bwonko bwabo kugira ngo babuhuze na mudasobwa zabo bityo habeho gukorana hagati ya byombi. Musk ufite inkomoko muri Africa y’epfo ariko akaba ari Umunyamerika […]Irambuye
Mu myaka ibiri ishize abarezi; abayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuli rikuru ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu burengerazuba (IPRC WEST) bagiye bubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batari bafite aho baba. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko muri uyu mwaka butazubakira abarokotse ahubwo ko hari abazahugurwa mu myuga kugira ngo biteze imbere. Eng. Mutangana Frederic uyobora iri […]Irambuye
Njyewe-“Dorle! Ibyo uvuga ni ukuri?” Dorlene-“Nelson! Ibyo mvuga ni ukuri ntabwo nkubeshya, burya nugera mu bibazo nibwo uzabona inshuti yo kwizera, ntabwo nabona uko ngushimirira Aliane kuko yabonye umuturanyi we atewe maze agaca munsi y’urugo agakandangira aho akotsi k’abatabazi gacumbira maze nanjye ngacumbikayo ngakora igikwiye” Njyewe-“Dorle! Niba hari abantu bantunguye mu buzima nawe urimo! Ntabwo […]Irambuye
Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Mme Jeannette Kagame, Maitre Jean Sayinzoga watabarutse kuri Pasika ku myaka 75 yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo muri Gasabo. Sayinzoga azakomeza kw’ibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze […]Irambuye
*Ngo barawifuza mu gishanga, ubuyobozi nabwo buti « Ahubwo n’abahanyura babihagarike » Abaturage batuye ahitwa Tunduti mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma barifuza ko bakorerwa umuhanda mu gishanga kigabanya uyu murenge n’undi wa Sake kuko ari yo nzira ya bugufi ibafasha guhahirana, ubuyobozi bw’umurenge na bwo bukavuga ko budateganya gushyira mu bikorwa iki kifuzo kuko […]Irambuye
Gasongo – “Eeeh! Brendah! Ngwino umpobere ndagukumbuye sha!” Brendah – “Reka? Gaso, urankumbuye se koko?” Gasongo – “Bivugwa se ahubwo? Ngaho tambuka uze ungwemo ndumva ubwuzu bunzamukamo ngaho busanganire.” Brendah – “Eheee! Ndumva noneho bitoroshye, ese utabeshya koko urashaka kumpobera Gaso?” Gasongo – “Ahubwo watinze! Ni ukuri ukuntu nari ngukumbuye sinagukoza imbagara mba ndoga Ruti!” […]Irambuye
Uyu mugore witwa Apolinarie Uwanyirigira, ari mu kigero cy’imyaka 42, yari utuye mu mudugudu wa Nyakayonga mu kagali ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, harakekwa ko yishwe n’umugabo utahise amenyekana bivugwa ko yari amucyuye. Aho yari acumbitse ku muhanda wa kane ahazwi nko muri cite, i Kamembe bivugwa ko arijo bagiye gusambanira ariko uyu mugore […]Irambuye
Brown – “Reka ngukundire nkumve ariko uwo Nelson we simushaka.” Njyewe – “Brown, wakwihanganye byibuze ukanyumva bwa nyuma ubundi wenda ntuzongere kunyumva?” Brown – “Mbabarira ahubwo wowe ugende mvugane na Mama, kandi bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma uza kundeba hano igihe wandebeye icyo wandebagamo narakibonye, urumva?” Mama Brown – “Nelson, nta kundi ihangane ugende nshyireho […]Irambuye
Ihuriro rigamije guteza imbere abapfakazi n’impfubyi (Solidarité d’Epanouissement des Veuves et Orphelins visant le Travail et L’Automotion) rigiye guha abana n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga amatungo magufi mu rwego rwo kwiteza imbere. Ubusanzwe uyu mushinga wa SEVOTA wafashaga ababyeyi muri rusange barimo abapfakazi n’impfubyi mu bikorwa bitandukanye by’ubworozi n’ubuhinzi, ubu […]Irambuye