Digiqole ad

I Musanze, abanyonzi ngo imisanzu yabo ikiza umuyobozi wabo gusa

 I Musanze, abanyonzi ngo imisanzu yabo ikiza umuyobozi wabo gusa

Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi  ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinga abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe, we akisobanura avuga ko afite imitungo myinshi yamukiza ndetse ko mu muryango wabo nta mukene ubamo.

Abanyonzi mu mujyi wa Musanze
Abanyonzi mu mujyi wa Musanze

Umwe muri aba banyonzi utifuje ko umwirondoro we utangazwa mu Itangazamakuru, avuga ko buri munsi batanga igiceri cya 100 Frw gusa ngo ntibazi icyo bayatangira.

Ati “ Hari abo tuyaha baba bari mu muhanda, Gusa njye mbona ntacyo byaba bitumariye mu gihe dukomeje kuyatanga umwaka ugashira undi ugataha ntibatubwire icyo bayamaza.”

Uyu ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare avuga ko bajya kwibumbira muri koperative batanze umugabane shingiro bityo ko n’aya mafaranga 100 Frw batanga buri munsi bakwiye kumenya icyo bayatangira.

Ati “ Njye mbona iryo 100 Frw dutanga ari ayo kubakiza kandi tuba twayabonye tuvunitse.”

Avuga ko umuyobozi wabo atigeze aba umunyonzi, agasaba ko bayoborwa n’abo bakorana kuko ari bo bazi agaciro k’ibyo bakora bakaba baharanira inyungu za koperative aho gukurura bishyira nk’uko abari kubayobora bari kubigenza.

Agaruka kuri ubu buyobozi bwabo agira ati “ Bashyiraho amategeko nyamara ntibaba bazi imvune duhura nazo muri aka kazi, byaba byiza hashyizweho uburyo bunoze bwo kuyatanga ariko natwe bikatugirira akamaro kuko kwitwa koperative nta yindi nyungu tuyikuramo ntacyo bimaze, muri make ni Ingirwakoperative.”

Mugenzi we bahuriye kuri uyu mwuga avuga ko bari bakwiye gutanga amafaranga afatika ku buryo yabagirira akamaro aho kugira ngo bajye bahora abatanga 100 Frw ya buri munsi nyamara atanabagarukira.

Ati ” Byaba byiza badusabye nibura 1000Frw nka buri cyumweru ariko tukaba tuzi ngo ni ukwizigama igihe ni kigera azatugirira akamaro, naho kwitwa ngo tuba muri koperative nta nyungu mbibonamo, birutwa n’uko bari kuvuga ko dukorera rwiyemezamiriro.”

Umuyobozi wa CVM, Casmir Ngayaberura ushinjwa n’abo ayobora gukizwa n’imisanzu yabo avuga ko ayo mafaranga 100 bakwa buri munsi abafasha mu gukodesha inzu bakoreramo no guhemba abakozi (Abayobozi ba koperative n’abashinzwe umutekano w’amagare mu muhanda).

Ngayaberura avuga ko atari we uyabaka ku giki cye ko  ahubwo ari umwanzuro wafashwe n’inteko rusange igizwe n’abanyamuryango bose kugira ngo koperative ikomeze kugira imbaraga.

Avuga ko aba banyamuryango ba koperative bashonje bahishiwe kuko muri Kamena bazahabwa ingurube zo korora.

Imisanzu yabo ngo yikiriza umuyobozi wabo
Imisanzu yabo ngo yikiriza umuyobozi wabo

Uyu muyobozi wa CVM wagarutse ku byo ashinjwa ko akomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe kubera iyi misanzu y’abo ayobora, avuga ko ubukungu bwe atari ubwa vuba ku buryo yaba ari gukizwa n’abo ayobora.

Ati ” Kuba ndi umukire ni nk’uko abandi bantu benshi bakize  si uko nyobora koperative, ndikorera, yewe mfite byinshi nkuramo amafaranga sibo bankijije rwose uretse n’ibyo mu muryango wacu nta mukene ubamo.”

Yagarutse ku kifuzo cyo gutanga amafaranga atubutse. Ati ” Ntabyo bashobora kuko n’ayo make bayatanga bigoranye, ibyo byifuzo bazabitange mu nteko rusange nibyemeza bizashyirwa mu bikorwa kuko ibyo dukora byose biba ari imyanzuro yafashe.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin avuga ko nk’abanyamuryango ba koperative bakwiye gushakira umuti icyo kibazo bagakora bagamije iterambere, byaba ngombwa inteko yabo yaterana ikaba yakwiga ku buryo bwo kuzigama amafaranga.

Ati ” Ni ngombwa ko koperative ihindura imibereho y’abayirimo, bagahuza imikorere n’ababayobora kuko bajyaho ari uko babatoye, baramutse bashyizeho akantu kameze nk’ikimina byabafasha ku buryo n’uwazajya ahura n’akabazo runaka yajya ayijyamo bikamufasha.”

Koperative CVM igizwe n’abanyamuryango 840, ikaba yarashinzwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare no guca akajagari mu muhanda.

Uyinjiyemo atanga 20 500 Frw arimo ay’umwamabaro ubaranga, umusoro, ikarita, umugabane-shingiro, n’ikirango cy’igare(plaque).

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

1 Comment

  • Nibyo koko birazwi ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ba Koperative akenshi akiza gusa Abayobozi b’iyo Koperative. Ntabwo rero ari abanyonzi ba MUSANZE gusa n’ahandi hose muri iki gihugu niko bimeze. Ahubwo inzego zibishinzwe muri iki gihugu zakagombye kureba uburyo icyo kibazo cyakemuka muri rusange, abantu bamwe ntibakomeze kurya imitsi y’abandi, kubanyunyuza, no kubakenesha kandi bitangira imbaraga zabo.

    Ariko abanyamuryango ba za Koperative nabo umuntu yabagaya ndetse akanavuga ko kuba hari abantu babanyunyusa aribo babyitera. Mu gihe babonye Umuyobozi wabo arimo aketagura umutungo wabo, kuki badaterana mu Nteko rusange ngo bafate icyemezo cyo kumwirukana bagashyiraho undi? Ahubwo ugasanga barijujuta gusa bavugira mu matamatama.

Comments are closed.

en_USEnglish