Digiqole ad

Bugesera: Abagabo bahohoterwa n’abagore bakagira isoni zo kujya kubarega

 Bugesera: Abagabo bahohoterwa n’abagore bakagira isoni zo kujya kubarega

Mu karere ka Bugesera

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bakabwitwaza bagakandamiza abagabo babo, bamwe bakabakubita gusa ngo bagira isoni zo kujya kubaregera inzego z’umutekano bagahitamo kuruca bakarumira kugira ngo hatazagira ababasuzugura.

Ubwo yatambutsaga ikiganiro mu ihuriro ry’abagore bibumbiye mu rugaga rushingiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko abagabo bakubita bagore babo ari bo bakwiye gukubitwa.

Gusa umukuru w’igihugu yakomye urusyo akoma n’ingasire avuga ko n’abagore bakubita abagabo babo niba bahari bakwiye gucyahwa.

Mu karere ka Bugesera, hari abavuga ko n’ubwo umubare munini w’abagaragaza ko bahohotewe mu ngo ari abagore ariko n’abagabo bahohoterwa gusa ngo ntibabitangaza kuko baba bumva ari igisebo.

Nzahabwanimana Anasthase ati “ Benshi banga kuvuga ngo bitabatera ikimwaro aho bazanyura kandi usanga ari no kwisuzuguza ugira isoni rwose.”

Undi witwa Gasprad Munyuza agira ati “ Ntitukirengagize rwose kuva na kera nta mugabo wagiye kurega ngo yakubiswe n’umugore, iyo wakubitiwe mu igunira uraceceka upfa kigabo nk’umugabo ubwo se wajya kurega ngo wakubiswe n’umugore? Ubwo se ahubwo byakumvikana? Ikiruta wata urugo ukigendera.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscila avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kumvisha abashakanye ko bakwiye gushyira hamwe bakirinda kubangamirana kuko ntacyo byabungura.

Uyu muyobozi mu karere ka Bugesera avuga ko abagabo bahohoterwa ntibabivuge bari mu bakomeje gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko iyo bitamenyekanye bidashobora no kubonerwa umuti.”

Ati “ Abagabo nabo bakwiye kwitinyuka kuko niba umugore ashobora guhohoterwa akabivuga n’umugabo nawe akwiye kubivuga, naho nabiceceka ntabwo ariho igisubizo kizaba kiri.”

Umuyobozi mukuru  w’ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa  ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere (Gender Monitoring Office), Madame Rose Rwabuhihi avuga ko ku ruhande rumwe uku guceceka kw’abagabo bishibora kumvikana kuko bishingiye ku muco.

Ati “ Ni byo koko ntabwo abagabo bakunda kubigaragaza kuko ni wo muco wacu, kugeza ubu iyo umugabo avuze ko yahohotewe n’umugore niyo yaba atari uwe bashakanye baramuseka nk’aho bamukemuriye ikibazo.”

Uyu muyobozi wa GMO avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka, agasaba inzego zisanzwe zitanga amakuru nk’itangazamakuru bakwiye kugaragaza ahari ibibazo nk’ibi kugira ngo bibonerwe umuti.

Mu karere ka Bugesera ngo abagabo barahohoterwa ariko bakaryumaho
Mu karere ka Bugesera ngo abagabo barahohoterwa ariko bakaryumaho

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Bugesera

en_USEnglish