Digiqole ad

Ngoma: Abagabo babiri bishe abagore ‘babo’ bakatiwe gufungwa burundu

 Ngoma: Abagabo babiri bishe abagore ‘babo’ bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma uyu munsi rwahanishije igifungo kiruta ibindi mu Rwanda abagabo babiri bo mu mirenge ya Rurenge na Jarama bahamijwe icyaha cyo kwica abagore ‘babo’.

Kanyamanza na Bihoyiki bakatiwe n'urukiko imbere y'abaturage
Kanyamanza na Bihoyiki bakatiwe n’urukiko imbere y’abaturage mu gace ibyaha babikoreyemo

Izi manza zombi zasomewe aho ibyaha byabahamye babikoreye imbere y’imbaga y’abaturage, ibintu abaturage bashimye kuko ngo biha isomo abandi ko kwica ari bibi n’uwabitekerezaga agacogora.

Bihoyiki Jean de Dieu Job wo mu murenge wa Rurenge na Emmanuel Kanyamanza wo mu murenge wa Jarama hose mu karere ka Ngoma bakatiwe gufungwa ubuzima bashigaje nyuma y’urubanza rwapfundikiwe tariki 20 Mata 2017.

Bihoyiki yishe umugore we bashakanye imbere y’amategeko mu ijoro ryo kuwa 21 Gashyantare 2017 aho bari batuye mu kagari ka Rugese mu murenge wa Rurenge.

Nubwo Bihoyiki yaburanye yemera icyaha  ntabwo byamugabanyirije igihano nk’uko umucamanza yabitangaje kuko ngo yishe umugore we mu bugome bukabije amucocaguye n’umuhini akamumena umutwe kugeza apfuye.

Umucamanza avuga koi bi yari yabiteguye abishyira mu bikorwa kandi nawe akaba abyiyemerera bityo nk’uko biteganywa n’amategeko akaba akatiwe gufungwa burundu.

Kanyamanza we yahamwe no kwica Vumuriya Francoise yakubise mu nda mu gisebe kuko yari amaze igihe gito abyaye ibi bikamuviramo gupfa. Kanyamanza nawe ngo abatangabuhamya bemeje ko yari yabigambiriye kandi nawe arabyemera.

Urukiko ariko rwamuhanaguyeho icyaha cyo kwica umugore we kuko Vumiriya babanaga batarashakanye imbere y’amategeko ariko rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi, nawe akatirwa gufungwa burundu

Ubutabera mu baturage: Urubanza rwayobowe na Perezida w'urukiko rwisumbuye rwa Ngoma Mugeyo Jerome (hagati)
Ubutabera mu baturage: Urubanza rwayobowe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma Mugeyo Jerome (hagati)

Aba bombi basonewe amagarama y’urubanza kuko baburanye bafunze.

Nyuma y’uru rubanza abaturage babwiye Umuseke ko kuburanishiriza abaregwa ibyaha aho byakorewe bituma abantu bongera gutekereza ku ngaruka z’icyaha no gufata imyanzuro mishya.

Theogene Nshimiyimana ati “Umwanzuro nk’uyu (gufungwa burundu) iyo bawukatiye umuntu bituma buri wese yumva uburemere bw’icyaha bigatuma yubahiriza ubuzima bw’umuntu.”

Bihoyiki Job wa Rurenge muri Ngoma yahamijwe kwica umugorewe amucocaguye umuhini mu mutwe
Bihoyiki Job wa Rurenge muri Ngoma yahamijwe kwica umugorewe amucocaguye umuhini mu mutwe
Kanyamanza wa Jarama yahamwe n'icyaha cyo kwica umugore 'we' amukubise munda kandi yari aherutse kubyara
Kanyamanza wa Jarama yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore ‘we’ amukubise munda kandi yari aherutse kubyara
Abaturage bavuze ko ubutabera butangiwe aho icyaha cyakorewe butanga isomo ku basigaye
Abaturage bavuze ko ubutabera butangiwe aho icyaha cyakorewe butanga isomo ku basigaye

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE/ Ngoma

3 Comments

  • Murabona ko kuburanishiriza umuntu aho yakoreye icyaha ari byiza rwose, n’abaturage barabishima. Na Munyakazi usaba kujya kuburanira iwabo nibabimukorere.

  • Ariko rwose kuki abantu bazima bakomeje kwitwara kinyamaswa ni ukubera iki???? Ni iki rwose cyatuma umuntu yica mugenzi we babana mu nzu buri munsi na buri joro, ndetse banafitanye igihango kiruta ibindi aricyo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.

    Abanyarwanda b’iki gihe bateye ubwoba, urasanga ikiremwa muntu nta gaciro kigifite. Umuntu wese wica undi akwiye guhanishwa igihano kirenze ibindi.

    Ndetse turifuza ko na bamwe mu Papolisi basigaye barasa abantu batabarwanya bakabica, bajya bakatirwa igihano cy’intangarugero.Burya iyo abantu bo mu nzego zikomeye nka Polisi barasa abantu bagapfa bitaari ngombwa kandi ntibagire inkurukizi ngo bahanwe by’intangarugero, hari ubwo abaturage nabo bashobora kubigenderaho bakajya bica abantu bibwira ko ntacyo bitwaye.

    Ariko aha rero na none bikwiye kumvikana neza ko Polisi tudashobora kuyigereranya n’abaturage basanzwe bica bagenzi babo, kuko Polisi yo hari ubwo iba yemerewe kurasa umuntu ariko binyuze mu mategeko, nko mu gihe umuntu afatiwe mu cyaha gikomeye hanyuma Polisi yamufata agashaka kuyirwanya nawe akoresheje intwaro yica, icyo gihe Polisi yemerewe kumurasa, kandi muri uko kumurasa ashobora gupfa cyangwa wenda se ntapfe.

    Byumvikane neza kandi ko mu gihe Polisi ifashe umunyacyaha akaba atayirwanya idafite uburenganzira bwo kumurasa.No mu gihe umucyaha washwe arimo amapingu akagerageza kwiruka nk’uko bivugwa, turatekereza ko Polisi itakagombye kumurasa ngo apfe, kuko hari ubundi buryo bwakoreshwa kandi uwo munyacyaha ntashobore gucika iyo Polisi kandi atishwe.

  • ariko se ubu koko abantu baracyafite ubugome bungana gutya koko kuburyo umuntu yifata akica umugore we bashakanye bararana koko .Imana irengere abanyarwanda ubwicanyi bubave mu mitwe yabo pe urukiko rwanzuye neza rwose kuko bagarutse bamara abantu kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish