Brown- “Jojo! Utwite inda ya Gasongo?” Jojo- “Mpfura ya Data mwana wavutse mbere nkaza nyuma ijambo uvuze bwa mbere nyuma yo kuva ibuzimu ugaruka I buntu ni impamo!” Ako kanya Brown yahise yongera arasinzira Gaju aho yari ari ananirwa kwihangana induru ayiha umunwa, Gaju- “Ayiwee! Ahwiiiii! Mumfate wee! Jojo…” Mama Brown- “Ayiwe! Umwana wanjye noneho […]Irambuye
Abarokotse Jenoside basaba ko hanashyirwaho uruzitiro rwujuje ubuziranenge mu rwego rwo kubaha imibiri ihashyinguwe. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyamiyaga basaba ubuyobozi ko bwabafasha gusakara urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo Abatutsi bishwe mu 1994 mu murenge wa Nyamiyaga. Uru rwibutso runashyinguwemo abishwe muri Jenoside bakuwe mu mirenge ya Rutare na Rukomo bari […]Irambuye
Njyewe- “Ihangane Mama! Brown ntacyo aba, humura araza kumera neza!” Mama Brown- “Oya ndeka, ubu koko umwana wanjye natwise amezi icyenda nkamubyara nkamurera nkamukuza anciye mu myanya y’intoki!” Mama Dovine- “Ubu se koko Mana yanjye ndabigira nte? Iyaba ari icyohe cyanjye cyapfaga cyo kizize!” Njyewe- “Oya humura Dovine nawe nubwo yizize ariko nawe ntakwiye gupfa, […]Irambuye
Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturage bo mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, aremeza ko umugore witwa Beatrice Mutoni yateye icyuma umwana we mu mugongo no mu mutwe amuziza ko yakoze mu nkono. Uyu mubyeyi bivugwa ko ngo afite ikibazo cyo guhungabana kubera ko yanduye agakoko gatera SIDA, bikaba byaramuteye kwiheba. Justine Batamuriza […]Irambuye
Njyewe-“Uuuuuh? Gigi! Koko se uyu muntu uri kuri iyi foto John aramuzi?” Gigi-“Nelson! Aramuzi cyane ahubwo!” Nkibaza ibyo nari ndi kumva John yahise yitsa umutima mbona asa n’usuherewe maze ahita avuga, John-“Imana ishimwe kuba mbonye Gigi akiriho, ibi niboneye n’amaso yanjye uyu munsi mbikesha mwebwe, uyu afite amwe mu mateka yanjye y’akahise, muhumure iyi foto […]Irambuye
Twagiye kubona tubona Jojo yinjiye aho twari turi turikanga maze ngize ngo musuhuze ahita antanga atangira kuvugira hejuru, Jojo-“Nelson! Ushobora kumbwira impamvu Mama ambwiye ngo nere kumuvugisha menshi ngo ahubwo nze nkurebe umbwire byose?” Njyewe-“Uuuuu! Jojo! Ninde ukurangiye hano?” Jojo-“Umva yewe! Wari uzi ko hano ntahamenya se? Mbwira di Mama na Brown ngo bari hehe? […]Irambuye
Kayonza – Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’amanywa mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri ahahana imbibe na Pariki y’Akagera imbogo yasanze umugabo aho aragiye iramusagarira imutikura ihembe mu rubavu amara arasohoka. Ku bw’amahirwe abaturage bayimukije ubu arembeye mu bitaro bya Kigali CHUK. Bright Nsoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Mama Brown- “Oya Muga! Umuhungu wanjye ntabwo arwaye mu mutwe ni ukuri, ubu se koko ntimumwangije? …Muga! Ko utambwira?” Muganga- “Ayayaya! Ubu se niba atarwaye yaje kurwanira mu bitaro gute? Dusanzwe tuzi ko abarwayi aribo bikunze kubaho” John- “Twari tuje kubasura we n’umukobwa witwa Dovine urwaye, uyu musore rero niwe wari umurwaje” Muganga- “Eeeeh! Muravukisha […]Irambuye
Umugabo ukomoka muri Arabia Saoudite/Saudi Arabia yahaye amazi abaturage bo mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi n’abo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bavuga ko bishimiye ko baruhutse indwara zituruka ku mwanda baterwaga no kunywa amazi y’ibishanga cyangwa ay’uruzi rw’Akanyaru. Imiyoboro y’amazi igizwe n’amariba 28 bifite agaciro ka miriyoni 60 niyo […]Irambuye
Kiki – “None se ubu ndamenya mukura he koko? Boss! Ubu niruke inyuma y’uriya mutekamutwe usaba icumbi ngo atwibe?” John – “Ibyo nkubwira urabyumva cyangwa ntabwo ubyumva? Kiki, aho umukura hose ibyo ntibindeba icyo nkubwiye ni uko mushaka aha nonaha, ihute se mva imbere!” Kiki – “Eh! Kuva nabana Boss, nibwo mbonye yarakaye, ubanza nkoze […]Irambuye