Digiqole ad

Episode 84: Brown abaye agifungurwa asanga Dovine yiruka ku gasozi

 Episode 84: Brown abaye agifungurwa asanga Dovine yiruka ku gasozi

Tukireba ukuntu Dovine yirukaga mu muhanda kibuno mpa amaguru imodoka zifunga amaferi ari nako abantu basakuza bamwe bamwirukanka inyuma abandi bava mu nzira John yahise avuga,

John-“Dore re? Inka yanjye? Uriya mukobwa w’ikirara se noneho arasaze?”

Fiston-“Yampaye inka! Dore ngo arakwetura kweli kweli! Ayiwe yari imuhitanye, Eeeeh! Reka nkinge amaso simbibone!”

Aliane-“Yesu wee! Wa mugani buriya Dovine ntatombotse ra?”

Dorlene-“Sha cyakora no gusara yasara, uriya mukobwa arasebye aranisubira iyo atiruka mu muhanda ntabwo nari kubyemera!”

Dorlene akivuga gutyo hari imodoka itwara abagororwa yaparikaga aho tubona urugi rufungutse vuba havamo umusore yiruka akurikira Dovine mu muhanda mu kureba neza mbona ni Brown!

Njyewe-“Eeeeh! Ni Brown! Uzi ko uriya musore uvuye mu modoka ari Brown ufunguwe?”

John-“Ngo? Nelson! Uravugisha ukuri uriya ni Brown?”

Njyewe-“Ni Brown ndamubonye yiruka, buriya nta kabuza akurikiye Dovine!”

Fiston-“Ntabwo azi uko byagenze se ku buryo yashingura ikirenge akiruka akurikira uriya mukobwa wakoze ibara akaba ananiwe kuribikira?”

Njyewe-“Fiston! Brown na n’ubu yabaye ibamba, yanze kunyumva ngo mubwire byose none dore aje yirukanka inyuma ye, ubu se nkore iki kweli?”

John-“Uriya musaza wa Gaju arambabaje rwose, ubu se tumwirukeho koko?”

Dorlene-“Ubwo se koko twamenya tumwirukaho tuvuga ngo iki?”

Aliane-“Nelson! Mureke yishakire ukuri kuko ukwawe yakwanze, nonese ubu twakora iki?”

John-“Umva! Reka twinjire mu modoka tumukurikire tumwinginge byibura niyemera tumugeze aho Mama we aba kuko nibwo agifungurwa ndabizi ntaho azi”

Aliane-“Yoooh! Kandi koko ntabwo ahazi, ubu se disi? Nako reka tumukurikire basi tumufashe amenye aho Mama we ari”

Njyewe-“Twagiye ahubwo!”

Ako kanya twahise twinjira mu modoka John ashyiramo vitesse ya mbere, iya kabiri turabasatira dutangira kubona marato ya Brown na Dovine ari nako amahoni y’amamodoka avuga n’abantu bashungereye nk’abareba ‘Tour du Rwanda’ bitangira kuducanga,

John-“Uuuuuh? Ubu se ibi ni ibiki Alia?”

Aliane-“Mumbarize Dorle! Nonese ahubwo ubu amaherezo araba ayahe?”

Dorlene-“Uuuuh? Ko mbona uriya mukobwa atibika ra? Ahantu ari kunyura hari gusigara umuriro!”

Njyewe-“Uuuuuuh? Nonese kandi ko mbona atangiye gukuramo imyenda ajugunya?”

John-“Yampaye inka! Uzi ko uriya mukobwa asaze ku mwanwa y’ihangu?”

Dorlene-“Yebaba wee! Dore wa musore aramufashe, Uuuuuuh? Ko bari kugundagurana se kandi? Ayiwe bikubitanye hasi, ibi ni ibiki ra?”

Ako kanya John yahise aparika imodoka tuvamo twiruka tugenda tugana aho Dovine na Brown bari bari, abantu benshi bari batangiye kuza bashungera natwe twisosobeka mu bandi dutangira gushaka uko tubageraho kubw’amahirwe duhinguka imbere dusanga Brown apfukamiye bikomeye Dovine ngo atongera kwiruka ari nako Dovine asakuza cyane avuga izina ryanjye.

Tukimara kubona ibiraho twabuze icyo tubafasha maze John atera intambwe yegera Brown maze arunama aramubwira,

John-“Bite musore?”

Brown agikubita amaso John yamurebye adahubya maze ahita amusubizanya umujinya mwinshi,

Brown-“Urambaza iki se hari icyo utareba?”

John-“Ndabibona rwose, nonese uranyibuka?”

Brown-“Ntabwo nkuzi kandi reka kumbaza byinshi, dore ko ab’isi mutari beza ubwo uje kumbyiniraho umbwira ko Dovine wanjye namusize ari itoto ritoshye none nkaba nsanze uwo nikururiye yaramwigaraguyeho ubundi yarangiza akamuroga akangara ku gasozi?”

Ibyo Brown yabivugaga amarira amumanuka ku matama ari nako akomeza gufata Dovine maze John ahita amubwira,

John-“Njyewe niba utanyibuka nitwa John ni njye najyaga nzana na Mama wawe kubasura”

Brown akibyumva yahise areba John aramwitegereza cyane adahumbya ako kanya ahita avuga vuba,

Brown-“Nari ngacyetse undi waza ku nsonga atari uwaciye imbere ya Nelson! Ariko aho nzamufatira wee…”

John-“Brown! Ihangane unyumve nkubwize ukuri, uyu mukobwa twari turikumwe hariya kuri station ya police mukanya…”

Brown-“Ngo? Mwari muri kumwe? Ntiwumva…”

John-“Tuza nkubwire musore muto, rwose uyu ucigatiye ntabwo wari ukwiye kuba umufite, uyu mukobwa ni umugome ndetse ntawe acira akari urutega, uko umureba ameze atya amaze kugwa mu matsa atsindwa ikirego yari yaregagamo Nelson, bitahurwa ko yatewe inda n’umusaza agashaka kuyigereka kuri Nelson, ubu rero ise na nyina bamwanze umwe aca ahe ni nayo mpamvu asaze!”

Brown akibyumva yagize umujinya mwinshi cyane akomeza kureba John cyane hashize akanya ahita avuga,

Brown-“Umva wa mugabo we, niba ushaka amahoro va hano”

John-“Rekura uwo mukobwa uze tujyane kwa Mama wawe, uwo ni icyohe menya ubwenge musore muto”

Brown-“Nongere nkwiyame wa mugabo we niba ushaka amahoro mva iruhande, n’ubundi nta keza kanyu na Papa yarabimbwiye”

John-“Ihangane unyumve musore! Ibyo nkubwira mbifitiye gihamya, rwose ntabwo turi inyangabirama zatuma udakundana n’uwo ushaka kandi nanone ntabwo turi baringa zatuma ugaragura umutima mu mwanda ukuzura ico ngo urakunda ikirara nk’iki”

Brown-“Umva wa mugabo we, nakubwiye kenshi ko ntashaka kumva ibyo uvuga ariko wanga kumva, nkubwire bwanyuma, mva iruhande ntabwo ngushaka, kandi niba ushaka ko nkubahuka nabyo urabibona”

John amaze kubona ko Brown yanze yabaye ibamba yahise amuha amahoro arahaguruka asubira inyuma aho twari turi maze twese dusosoroka mu bandi dusubira inyuma, John ahita atubwira,

John-“Aranze da! Ngirango namwe mwabyiyumviraga!”

Aliane-“Ahubwo ubaye wowe arakubaha ubu se iyo aba ari Nelson abonye ngo urebe ukuntu intambara iba irose”

Dorlene-“Nonese ubu dukore iki koko?”

Fiston-“Reka tumufate tumubwireze ukuri ahitemo gusarana n’uriya mukobwa cyangwa kudukurikira”

Njyewe-“Oya Fiston! Ahubwo reka duhamagare Mama we basi aze amudufashe yemere atwumve tumubwire byose”

John-“Ariko uzi ko ari byo! Reka nze muhamagare”

Ako kanya John yahise afata telephone areba nomero za Mama Brown maze aramuhamagara bamara akanya bavugana amubwira byose agikura telephone ku gutwi ahita atubwira,

John-“Anyumvise vuba ngo agiye kuza nk’utabaye”

Aliane-“Ntiwumva! Wenda naza aradufasha umuhungu we acururuke, ariko icyaha ni kibi koko”

Twakomeje kuguma ahitegeye aho Brown na Dovine bari bashungerewe n’abantu muri ako kanya mbona umwanya wo guhamagara Brendah ngo mubwire byose nawe ntiyatinda kwitaba ansanganiza ubwuzu mubwira byose.

Nubwo yagize ikiniga cy’urugamba rukomeye nari maze kurwanirirwa n’inshuti nziza, nanone yishimiye ko ukuri gutsinze maze ambwira ko aje mu kanya nk’ako guhumbya nanjye nkomeza kumutegereza.

Hashize akanya tukiri aho twabonye abantu bari bashungeye bavuye mu nzira dutangira kureba neza ikibaye, twigira imbere tubona Brown ari kwinjiza Dovine mu modoka y’ivatiri yari iparitse aho bamaze kwinjira barakinga bafata umuhanda,

John-“Ubu se bagiye hehe noneho?”

Njyewe-“Ibyo ari byo byose ni kwa muganga”

Aliane-“Ariko disi uriya musore yaramukundaga! Urabona ukuntu ari kumwitaho ari nabwo akiva mu munyururu?”

Njyewe-“Urabivuga urabizi? Brown yakundaga Dovine cyane bikomeye, ndibaza ukuntu byari kuba ari byiza iyo aba yaramubereye umwari ukwiye akaba yari aje kumwakira hano!”

Dorlene-“Yooooh? Nta kundi nyine yihangane ugira amahirwe ahirwa n’urukundo, apuuu! Namureke ruriya rukundo ari gutwika azarwihere undi dore hanze aha hari benshi dutegereje”

Aliane-“Eeeeeh! Niba nibuka neza, uriya ntabwo ari wa mu Mama mwari muri kumwe cya gihe muza gutangira akazi Nelson?”

Njyewe-“Uuuuh? Umubonye hehe se Alia?”

Aliane-“Nguriya avuye kuri moto ndabona areba hirya no hino?”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko ari Mama Brown! Ntabwo atinze wa mugani aje nk’utabaye”

John yahise aturusha amaguru aramusanganira natwe tugenda tumukurikiye tumugezeho,

Mama Brown-“Yooooh? Nelson bite?”

Njyewe-“Ni byiza Mama! Mwebwe se?”

Mama Brown-“Ndaho nanjye ndakomeye mwana wanjye, ariko barambwiye ngo ubonye ubikika?”

Njyewe-“Yego Mama! Muri byose intwari z’ukuri zirigaragaje urugamba turarutsinda ubundi dusohoka twemye!”

Mama Brown-“Umbabarire kuba ntari mpari ngo ngufate mu bitugu, rwose n’uko ntabimenye”

John-“Ikosa ni iryanjye wibagiwe kuguhamagara, babaye bakibimbwira mera nk’utaye umutwe mfata umuriro nkurikira Nelson nibagirwa gutabaza”

Mama Brown-“Oya nta kibazo ikizima n’uko ukuri kwatsinze! Nonese ngo bigenze gute? Brown se ari hehe?”

Natangiye kubwira Mama Brown byose John nawe aranyunganira umubyeyi utuje aduteze amatwi maze tumaze kumubwira yitsa umutima aravuga,

Mama Brown-“Ubu se koko mbigenje nte? Ngo uwo mukobwa yasaze avuga Nelson? Noneho Brown ndamuhera he mwinginga bakobwa bakowe?”

John-“Mama Gaju! Reka tujye kwa muganga basi wenda nakubona akemera ukamuguma hafi araza gucururuka yumve ukuri kubyabaye byose”

Mama Brown-“Ahwiiii! Ngaho tugende ariko ndabikesha rusengo”

Njyewe-“Eeeeh! Mube muretse ndabona aje!”

John-“Inde se kandi? Brown se?”

Njyewe-“Oya! Ni Brendah nari ntegereje dore nguriya araje”

John-“Eeeeh! Ok! Nizere ko atarasigara, ubwo nawe turajyana?”

Njyewe-“Oya ntabwo namusiga, ayo mahirwe ntabwo twayiziza! Nawe erega urabizi ko Brendah ari urugingo rumwe mu zigize umubiri wanjye, iyo ndi hafi ye abyumva mbere akaza kunyongera za mbaraga zituma nshinga ngakomera, Eeeh! Ahubwo reka musanganire”

John-“Ihute ahubwo dore yatangiye gutega amaboko”

Koko nahise mpindukira ngenda nihuta duhurira mu nzira ndamuyora abari bari kwikura bava kureba ibya Dovine aba ari twe bahanga amaso, ku mutima numva kakantu ka mbarusha urugo kuko mbarusha umugore karankomanze.

Twakomeje gufatana hashize akanya twumva ihoni nibuka ko twari mubagenda maze ndamukurura tugenda twiruka ari nako agenda aseka anyinginga ngo mubabarire noye kumwirukansa ntabyo azi, kuri njye nabonaga bibereye amaso ndetse biryohera n’amatwi yanjye.

Twageze ku modoka ya John twinjiramo maze Brendah mu cyubahiro cyinshi asuhuza abo yari asanzemo arangije,

Njyewe-“Aliane, Dorlene na Fiston, uyu mwari mwiza bamwumvaga mu migani wenda niba ndota mvuga wasanga no mu nzozi zanjye baramwumvise…”

Bose-“Hhhhhhhhh!”

Njyewe-“Uyu ni Brendah nkunze kwiyitira ma Bella nawe akanyita Nelly we, ndamukunda cyane kandi nishimiye ko mumumenya! So, Bre! Bariya bicaye imbere urabazi naho uyu mukobwa yitwa Aliane turakorana undi we yitwa Dorlene nawe turakorana uriya musore wundi we yitwa Fiston”

Brendah-“Woooooow!enchanté!”

Aliane-“Ooooh! Brendah! Kaze neza sha mu muryango”

Dorlene-“Ko ari icyuki wa mugani wa Afande ra?”

Aliane-“Dorle! Ntiwemeye se?”

Dorlene-“Namanitse pe! Ahubwo nako Nelson ndaza kumubwira twitonze”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Twakomeje kugenda tuganira twerekeza kwa muganga, nta cyanshimishije nk’ukuntu twari tugaragiranye kandi dutwaye ukuri no kurengera Brown umusore wasuherejwe n’ibyabaye kuwo yari yareguriye umutima we gusa ntamenye ko hari kwamuruhura ndetse kukamufasha kwakira ibyo atashoboraga guhindura.

Bidatinze twageze kwa muganga dusanga ya voiture igiparitse natwe duparika iruhande rwayo tuvamo, ngo turebye hirya mu muryango munini w’ibitaro tubona ng’uwo Dovine bari kurwana nawe bamusohora mu modoka ari nako asakuza cyane, twihuta tubasanga mu kubageraho sinzi uko Dovine yataye agakote bari bamukenyeje Brown asubira inyuma aje ku gafata maze duhuje amaso ahubuka nk’iyagatera angeze imbere Mama we ahita amuhamagara cyane,

Mama Brown-“Brown! Mwana wanjye wafunguye umutima ukandeba ko ndi mama wawe! Koko wavuye mu gihome ntiwaza kundeba kugeza ubwo bampamagaye ngo nze ndebe ibyabereye mu muhanda?”

Brown-“Mama! Niba warambyaye warakoze ariko aka kanya umvire mu nzira nikize umwanzi”

Mama Brown-“Nyumva Mwana wanjye, Koko ushaka gusubira aho uvuye uzira kwanga kumva ukuri?”

Brown-“Ariko Mama! Ukuri kuruta ukwansanze muri gereza none nkaba ntashye nkagusanga ku karubanda ni ukuhe? Ndeka nihorere”

Mama Brown-“Brown mwana wanjye nyumva ndi nyoko, iyaba wari uzi aho Martin na Gasongo wumviye bari ntiwagira uwo mujinya ahubwo wagira igisebo nk’icyo bambaye kigatuma uriya mukobwa yiruka ku gasozi”

Brown-“Mama! Ntugire ngo kuko wambyaye ibyo uvuga byose ngomba kubyumva, ndeka njyenyine nimenyere ibyanjye”

John-“Umva musore muto…”

Brown-“Nakubwiye ngo ntabwo nshaka kukumva wa mugabo we, iyaba Papa yari aje ngo akwereke aho abera kasha”

Mama Brown-“Mwana wa ubu wanze kunyumva koko?”

Brown-“Ko cya gihe nagiriye ko wambyaye nkakumva mbuze kuza ngasanga uwo nakunze yararozwe ndetse yiruka no ku gasozi? Mundeke mwese ndetse ntihagire nuhinguka aho Dovine ari, mbarimo mbazi nako ni njye nabikururiye ariko nzashyirwa nihoreye”

Brown akivuga asakuza hari umuganga waje maze atugezeho aravuga,

Muganga-“Mwihangane mutange umutuzo hano ni kwa muganga hari abarwayi barembye muri gusakuriza”

Akivuga gutyo twese twaracecetse maze Brown ahita acaho arinjira twe dusigara hanze,

Mama Brown-“Noneho umwana wanjye Brown koko ndamuhera hehe mwo gaheka mwe? Ubu koko aranze anteye agahinda?”

Mama Brown yongeye kugira agahinda, ibitonyanga bitangira gushoka ku matama ye ibintu byaduteye intimba twe twamwitegerezaga twakwibuka impamvu yabyo tukabona neza ko burya umuriro utwika inzu utagombera ikibatsi,

John-“Mama Gaju! Ihangane rwose wishavura, umuhungu wawe araza gucururuka kandi natwe turahari humura”

Mama Brown-“Oya John! Ubu koko umwana wanjye azafungwa ndire nanafungurwa ndire? Ariko Mana yanjye kuki uhora untera amarira ku maso nacumuye iki?”

Aho twari turi nakomeje kubona Brendah yitegereza Mama Brown maze hashize akanya akura agatambaro mu gasakoshi yari afite, aramwegera atangira kumuhanagura amwihanganisha ndetse amujyana ku ruhande nyuma y’agahe katari gato bagaruka Mama Brown akomeye,

Mama Brown-“John! Wowe na Nelson mwitahire njye ngume aha ndakomeza kumwinginga wenda yaza kunyumva”

Aliane-“Nelson! Ibyo Mama Brown avuga ni ukuri, Brown ntabwo yatuza ataramenya ukuri kandi uwubatse ikinyoma akakimutuzamo yakubakiyeho, reka tube tugiye Mama we abanze akore uko ashoboye!”

Dorlene-“Sha nanjye ndumva ari uko byagenda ni ukuri pe! Naho ubundi umujinya afite ungana n’ibinyoma Dovine na Gasongo bamupakiyemo”

John-“Ok! Nta kibazo reka tube tugiye ubwo turaza kumenya uko bimeze”

Brendah-“Ma Nelly! Reka ngume impande y’umubyeyi sha! Ndaza kukubwira uko bimeze”

Nikije umutima nyurwa n’uwo mutima mwiza wa Brendah, wabonye igikwiye maze akambera inshungu akaguma iruhande rw’umubyeyi mu gihe byari bibaye ngombwa.

Ako kanya twahise dusezera dukomeza Mama Brown, mpobera Ma Bella Boo! Maze njye na John, Dorlene na Aliane ndetse na Fiston dufata umuhanda tugeze aho Fiston yakoreraga turamushimira aradusezera aragenda dukomeza tujya kwa John.

Tugezeyo umuzamu yafunguriye imodoka irinjira John amaze guparika mba mbonye wa mugore twazanye mu modoka ndetse agacakira John ukuguru duhuriye mu mujyi asohotse mu muryango maze aza ku kabaraza natwe dufungura imiryango tukivamo,

We-“Ooooooh! Welcome!”

Twese-“Thank you”

We-“Yooooh dore na wa musore disi? Mana wee!”

Nahise ntambuka ndamuhobera ndamwishimira, asuhuza n’abandi aheruka John ubundi ajya imbere turakomeza twinjira muri salon tukigeramo,

Njyewe-“Eeeeh! Ntibishoboka! …………………………………….

 

Ntuzacikwe na episode ya 85

54 Comments

  • Kino cyohe ngo Dovine uragasara ibyansanganira!!!!! Uramyenye ntuhe Brown ubwo burozi wa nkunguzi we!! Ese urinda usara uncle wo kuri fecebook yagiye utamurora? Iyo umukurikira? Bahu akaga ninzoga imwe Koko!!!! Mama Gaju ihangane burya ngo aho umubyeyi agiye hatorwa ingobyi!!!

  • Bambi, umugore wa John yateguye none birabatunguye.

  • Noneho uyumusi ndabatanze!ndumva nishimye cane kubona Brown arekurwa agasanga ukuri kwamaze kuja ahabona naho atarashaka kukumva ndibaza ko nawe agiye kukumenya hanyuma agasubiza hawe na Nelson!

  • Eeeh Nuliso muri salon asanzeyo sohokuru na nyogokuru babasuyeeee ibintu biraryoshye agiye guhita amenya nyina! eeeeeh ariko sha Brown ntava kwizima kweli, Pascal yaribyaye pe!!! urambonera diiiii!!!!!!! Umuseke wacu, thanks kweli! umwanditsi biraryoshye courage!

  • Nelson ubwo ntasanze nakuru kwa John.birasobanutse noneho Nelson aremeny Mama we

  • aha singaho Dovine arasanze

  • Mana we uziko nsigaye nifuza ko hajya hacaho episode 2

    Ahaaa so ngaho ukuri kurigaragaje Nelson akaba arekuwe agasigamo umwanzi wamuciriye akobo,

    Ubu se gasongo aza hinguka haganahe, Brown we araza gutuza kd azasaba imbabazi nelson nubwo ataramenya icyasha bamukinze musura

    Ngayo nuko nelson atashye Kwa se na nyina!…………..

  • Noneho nijye ubaye uwa mbere. Nizere ko Broun aza kumenya ukuri agahumuka akava mu bujiji ngo bwitwa urukundo. Kwa jhon ni umunsi mukuru umwana atashye iwabo! Umuseke muri aba mbere ndishimye

  • Nelson ubonye iki?
    Ariko bizanshimisha uwo mu mama ariwe nyina wa Nelson,imana ifashe brown yumve ukuri kandi agere aho acururuke, gusa nelson uri kutwicisha ipfa twebwe aba single. Admin wiyi nkuru kuri whatapp wanshyize muri group!!! Kandi nabansuhuza mwese ni karibu kuri
    Whatapp yanjye +1 920 277 6194.

  • waouuu thanks@umuseke

  • Umuseke murakoze, Brown ,nawe azashyira amenye ukuri, ubuzima buzarushaho kuba bwiza.

  • Wooow!!!

  • Yoooo Urukundo rushajije Brown disi

  • KO NELSON YIKANZE ? ASANZE NDE MUNZU ?

  • uwa kwanza ukuri kugiye ahagaragara Brenda umukobwa wumutima asigaranye na mama brown aramufasha brown aracururuka yumve ukuri

  • Brown se ko yanze kumva ukuri biragenda gute?ariko twizere ko ageraho akakumva nawe akava kuri Dovine ubundi umuryango ukongera ukiyunga ndetse na Maman Nelson bikarangira ibye na Nelson ndetse na John bigiye ku mugaragaro

  • l am number one!!!!!!! Eeeeeee mbega story nziza???? bt Nelson komera cyane muvandi kandi wibare gutsinda rwose, John,Aliane,Dorlen na Fiston murabanu babagabo kbs

  • surprise wawooooo mama waw yakwiteguy tu ese brown kok azumva ryar mana wee

  • yoooo.,.. mbabajwe na brawon urimo kwiruka inyuma y’icyohe,namara kumenya ukuri azababara birushije ho

  • Sogokuru Na Nyogokuru Bari kwa John!????. Intambara irakomeje kwa Nelson, Brown azamenya ukuli bitinze pe, araje yiyunge Na Dovina Na Gasongo bamurwanye! Ariko bitinde bitebuke Ni amenyo ya ruguru! Kandi agati kateretswe Ni Imana ntigahungabanywa n umuyaga. Brown we nuwamwereka amafoto yo kuri flash ahari ntiyabyemera. Wenda twizere Ko araza kuzibonera ukuri Dore Ko kutajya gushya cg Ngo kuzime, guhora kwererana.

  • Nelson abonye iyihe surprise ?

  • Eeeeehhhh uru rugamba noneho ma nelky ararukizwa niki ko brown yariye amavubi. Noneho mbaye uwa mbere pe sinaryamye naraye nyirota

  • Ndabatanze mwese mwaramutseho gusa ndababaye uyumuziranenge waruvuye mugihome akaba akubitanye numudayimoni wambaye ubusa aba nyamasengesho nimubyuke twiyirize ubusa uyu muziranenge tumukure mumaboko yumugome arko nimutuze iyatabaye Nelison ntabwo yatererana blauni abaganga nabo ndabizi ye barashyira ukuri aha garagara burabaza dovine

  • Mbaye uwa mbere!Mbega Brouwn ngo arambabaza! mbega umubyeyi washavuye!Mana ishobora byose nk’uko ugaragaje ukuri, turisha umutima wa Brouwn maze abashe kumva ukuri kandi umuhe no kubyakira!

  • Utambwira ko ari cya gasongo basanze nurugo kuko ntakindi cyaba gikanze Nelson hagati aho nizereko Brown araza gucururuka akumva nyina akamuvana mubuyobe arimo

  • Nulisoni abonye mama we tu ,Brown se aramenya ukuri gute bahu Amatsiko aracyakomeje kuba menshi rwose.

  • nyisomye mbere disi,Brown rwose wagirango no mumutwe we hari muri gereza,gusa Brendah ni intwarikazi nanjye nifuje kumera nkawe.icyo nababwira nuko iyi nkuru irimo amasomo meza yo kwigiraho,ese mama Nelson arahava amenye ukuri kuri nyina ?nonese cya kirara cyacu ngo ni gasongo cyo cyohoheye hehe ?mama shenge umuseke turabakunda.

  • Mbaye uwambere, cher Brendah ntiyarigusigara kuko borwn yamwihimuraho nabi

  • mbega ibi bazo weee ubuse brown yatuje akumva koko disi yakundaga kiriya cyohe none dore kbsa gusa congz ku museke muratu ryohereza.

  • Ubuse koko ibi nibiki? Jye ndumva nanasara nka Dovine,ubu ejo hazagera ngo tubone akandi ka episode?Basi reka mbe nshyizemo reveil ya sacyenda zejo mugitondo.

  • hhhh Dovine ibyo yabwiwe na Nelson bahuriye nyabugogo bimusohoreyeho!Brown we ushatse wakumva ukuri ibyo kwihorera ukabivamo,maman Gaju pore maman Nuliso se abonye iki?

  • Yoooo brawon disi yakunze urudashoboka. NtAzi ko divine yakuye online arumwehuuu.Nelson wasanga asanze nyogokuru na sogokuru basuye kwa John mbega ibyishimo. Gusa Nelson atubabarire ntahungabane kubera kumenya ababyeyi akuzee

  • Brown azumva ukuri kdi azasaba Nelson imbabazi ahangane na Gas

  • Mureke mbabaze warakunze umuntu ukagira ikibazo ugafungwa nka brown uwo wakunze ugasanga yarabyaye wahera ko umwanga cg wamwigisha ukamufasha ukamurinda kwiheba nyuma mukazakomeza urukundo (rwirengagiza ikibi k’umuntu,rukababarira byose….) nonese mwaretse guhutiraho tukumva uburyo dovine na brown bagomba kunga ubumwe ndetse bagasaba n’imbabazi abo bimye amatwi. Nonese ari wowe ubyaye hanze mubana nawe azahere ko akwange? Mubitekerezeho ubwo muransubiza.

  • Mureke mbabaze warakunze umuntu ukagira ikibazo ugafungwa nka brown uwo wakunze ugasanga yarabyaye wahera ko umwanga cg wamwigisha ukamufasha ukamurinda kwiheba nyuma mukazakomeza urukundo (rwirengagiza ikibi k’umuntu,rukababarira byose….) nonese mwaretse guhutiraho tukumva uburyo dovine na brown bagomba kunga ubumwe ndetse bagasaba n’imbabazi abo bimye amatwi. Nonese ari wowe ubyaye hanze mubana nawe azahere ko akwange? Mubitekerezeho ubwo muransubiza. N’ababyeyi barakosheje kuko bagombaga kubyakira ibyaye ikiboze irakirigata,ndetse ntanumuryango ubura ikigoryi nicyabo rero bagombaga kubyakira uko babibonye

    • sha akabaye icwende ntikoga! kuko uko Dovine yabayeho sinakwifuza ko abana na Brown!!!

    • Kubwanjye bitewe nuko MPA agaciro urukundo numva brown abishatse yababarira dovine kuko brown yifitemo urukundo, noneho byabera inyigisho dovine kuburyo banabanye atazongera gutekereza kumuca inyuma!dovine yarakosheje yego,ariko iteka ryose iyo umwana wumukobwa asamye inda bimutunguye no kwiyahura aba yumva yakwiyahura nukuvuga NGO rero ibyo dovine yakoze byose yararimo kwiyahura,imbabazi arazikwiye kbs ,gusa brown namenya ukuri simbizi niba aribuzimuhe!ababyeyi kubyakira byarabananiye kuko dovine yabanje kubabeshya kugera nubwo abakojeje isoni imbere ya police reka twizere ko bazamugarukira in shaa Allah bamaze gushyira ubwenge mugihe!

  • Eeeeh bigeze aho bigeze harabo biryoheye nabo bibihiye!Mana njye mpora nsabira ababyeyi pe!Mana girira impuhwe ababyeyi bacu nkuko bazitugiriye tukiri .

  • Mbega Brown umbabaje gusa nibamureke abanze atuze ibyukuri bazabimubwre nyuma kuko muri we aracyafite amakuru bamusangishije muri gereza ntazi hanze uko bimeze kdi nanjye nishyize mu mwanya we ntibyoroshye kwakira ukuri . Nelson se yaba asanze ba sekuru kwa John ko atangaye reka dutegereze ejo . Thanks umuseke muri abarimu beza.

  • Braun koko ko utinze kumenya Ukuri? Mbega surprise Nelson akorewe na mama we Mbega ibyishimo John agiye kugira Mumbabarire mubangutse episode ikurikira kuko Ndumva Ngiye gusara nka Dovine Kabisa

  • Ubuse kumugoroba ndasom’iki kweri….

  • iyinkuru yose muzayandike,ijye mugatabo.maze inyuma muzashyireho Dovine yasaze,na Martin arimumyenda y’iroza ahambiriye apfukamiye Nelson amusaba imbabazi.

  • Merci umuseke kwisomo muri kuduha.Clementine pour moi numvako kubabarira ni ingezi kandi nibwo buntu.Ariko rero kuva muri gereza ugasanga uwo wakunda yarabyaye kumubabarira nibisanzwe mugihe atariyo ngeso yarasanzwe afite.Ariko Dovine w suko bimeze wari mwuga w wuburaya kandi bigaraga ko atanakunze Brown arico yamushakaho.Ndumva Brown atokwita mû muriro awubona ngwagiye gusubirana na Dovine ngwamubere umugore.Hejuru yuburaya bwe yagambaniye abavandimwe.Numuhemu mubi cyane.Nuwo kubabarira ariko suwo kugira umugore.Nuko byumva.Merci

  • mwaramutse neza? Mureke kugaya Brown kuko mu mutwe we haracyarimo ibinyoma Gasongo na Dovine bamushyizemo nawe ari wowe nta kundi wabigenza. Nelson asanze sogokuru na nyogokuru kwa Jhon. Ibirori biratangiye….

  • Imana ihe brown kumenya ukuri rwose.mushyire kuri group watsup 0788248585

  • Admin arihe ngo adushyire kuri group koko 0785353984

  • Brown nawe ntabye yakumvishijese mama we ubundi akazishakira ukuri. Ariko igihe amaze abana base nikinini yamwihishije kudatega amatwi

  • navuga iki ko ari uburyo byiza we Nelson abonye Sogokuru na NYirakuru muri make amenye Nyina byo ni mushireho episode 2 amatsiko ashire bongeye dutangire indi nkuru umuseke ndabakunda kandi muri abahanga kunigisho mutanga

    iri ni ishuli pe!

  • Nelson asanze sogokuru na nyogokuru murgo!!!! Brown we ndumva ibye bikaze kuko ikinyoma cyaramucengeye!! ark nabona ya mafoto naza record azamera ukuri!!! nuko azibka intereko yasheshe!! Gasongo we mbona atazisubraho kuko yahindanijwe nikinyoma!! murakoze!!! kandi nanjye bishobotse mwanshyira muri iyo group ya whatsapp 0726617303 thanks umuseke.rw

  • am sorry bongeye dutangire indi nkuru umuseke ndabakunda kandi muri abahanga kunigisho mutanga
    ” mujye mushyiraro episode 2 nibura dusoze ubuzima bwa DOVINE maze dutangire irindi somo njye nigiramo byinshi kuburo natanga ubuhamya kubyo nungutse muri episode
    muri abahanga ku inyigisho mutanga ” iri ni ishuli

  • Ikinyoma cya Gasongo na Dovine ko cyaabibanywe ubukana kugera aho gicengera umuntu ntabashe no gutega amatwi nibura ngo yumve. Gasongo ni ikigoryi weeee nako inda nini iraka puuu kuko ifunga ubwenge bw’umuntu neza ntiyumve nka Gasongo. Erega ngo Martin yamuhaye amafaranga anamwemerera umwanya wa Nelson none abuze intama n’ibyuma, kugambanira umwana mwaruhanye kweri kandi ariwe watumye uzamuka koko, ngaho subira kwisuma imizigo wasanga utazabona nagura igisarubeti nuramuka ukize izo nguma, hmmmm. Thanks umuseke rata kuduha inyigisho z’imyitwarire muri society.

  • Nizereko papa Dovine aribuze kwa muganga kureba mama Dovine nawe niho atwariye , noneho akabona cya cyohe cye bakizanye kwa muganga akabwira Braun byose kuri kiriya cyohe ke noneho akamenya ukuri. kuko ntawundi yakumva usibye uwo mu muryango wa Dovine. Imana ishimwe cyane Nelson abonye ababyeyi be.

  • Muduteye amatsiko muduhe akandi Cuba gusa njye aka nkabonye bitinze sinzi uko byagenze.

  • Muduteye amatsiko muduhe akandi vuba gusa njye aka nkabonye bitinze sinzi uko byagenze.

Comments are closed.

en_USEnglish