Digiqole ad

Episode 138: Jojo umugambi we uramupfubanye, anyomozwa na Brown

 Episode 138: Jojo umugambi we uramupfubanye, anyomozwa na Brown

Nabaye nkibona Jojo wari wicaye aho ku kabaraza ndikanga, maze Mama aza yihuta ahagarara iruhande rwanjye,

Mama-“Daddy! Dore erega ni Jojo! Ntabwo ndi kumva neza ikimuzanye, nakubwire nawe wumve! Ahwiii! Ibi ni ibiki koko mwo kabyara mwe!”

Njyewe-“Jojo! Bite se?”

Jojo-“Ni byiza!”

Mama-“Umva ngo ni byiza yewe! Gira uti ni n’amahane akuzanye ureke kubeshya, ngaho nawe mubwire ibyo wambwiye!”

Njyewe-“Nonese yakubwiye ngo iki Mama? Ahubwo se ko wamwicaje hanze? Ntabwo aje kudusura se?”

Mama-“Njyewe mwicaza mu nzu? Yange kuyisohokamo? Reka reka! Nagume hano hanze, nababaye cyera nareke umutima wanjye uruhuke!”

Njyewe-“Jojo! Nonese uragenzwa n’amahoro ko mbona Mama yarubiye?”

Jojo-“Nari nje erega, none urabona iyi nda mfite ari uguhaga?”

Mama-“Ni uguhaga nyine! Ahubwo fata inzira ugende widuhagiraho!”

Jojo-“Ntabwo mva hano! Inda ni Gatera wayinteye, niba mutari munabizi igihe cyose nabereye hano mukorera twararyamanaga, ni nayo mpamvu nje nje”

Njyewe-“Inka yanjye!”

Mama-“Shyuu! Ibyo rwose aho bigeze ubu ntabwo bitureba, uwivuganye Jules se yabura kunsha inyuma? Kunsha inyuma rwose nta gitangaza kirimo, ahubwo mbabarira mvuge kabiri wagiye, niba ushaka Gatera ufate inzira ujye kuri gereza!”

Jojo-“Ntabwo mva aha!”

Njyewe-“Mama! Nonese ibi wowe wari ubizi?”

Mama-“Reka mama wee! Ashwi da! Mbimenye none aha!”

Njyewe-“Nonese ko nzi ko wambwiyeko Gatera atabyara, yaba yarateye inda Jojo Jojo?”

Jojo-“Ayiweee! Ngo ntabwo abyara?”

Mama-“Ntabwo abyara nyine! Hari aho ativurije se? Nushaka umbwire ngende nsohore impapuro zose zo kwa muganga yivurijeho!”

Jojo-“Oya, oya…nonese ibitangaza by’Imana ntibibaho? Ntabwo mva aha erega!”

Mama-“Umva mbese! Mvira mu rugo di! Ntabwo nabuze byose kuburyo nzamburwa na ducye tumpoza agahinda natewe na Gatera, yansezeranyije ku ngufu, naha ndi rero nzaharekura ku ngufu, erega ngo kuko namenyereye gushengurwa na nubu muba mwumva nahora mboroga? Haguruka, haguruka se nyine mvira aha”

Jojo-“Ntaho njya, ndaguma aha, ndanaharara maze, apfa kuba ari kwa Gatera ndi”

Njyewe-“Jojo! Niwanga kumvikana urasohoka nabi, niba hari ikintu nanga mu buzima ni icyakorogoshora Mama, urumva?”

Jojo-“Eeeh! Umenye ko nunkubita inda yanjye iravamo”

Njyewe-“Niba udashaka ko ivamo nyine haguruka utahe, niba ufitanye ikibazo na Gatera wiza kukikoreza Mama!”

Mama-“Oya nahaguruke agende, ntawe nshaka kubona hano, nta soni!”

Njyewe-“Jojo! Uremera gusohoka aha ku neza?”

Jojo-“Icyo nzicyo ntabwo mva aha!”

Njyewe-“Ok!”

Ako kanya nahise nterura igikapu cya Jojo mufata ukuboko ndahindukira ngenda ngana ku muryango Jojo nawe atangira kwigagaza yanga kugenda ageze aho abona atabivamo aza kuneza,

Jojo-“Daddy! Winsohorera igikapu, Gatera yanteye inda angira umugore rwihishwa, niba mbeshya Imana impane…!”

Mama-“Mvira aha muko! Erega ngo kuko mwabonye nsigaye njyenyine ntawe utazaza kungera amajanja?”

Njyewe-“Mama! Humura ndabikemura, Jojo ngwino hano!”

Narakomeje nkingura urugi ndasohoka njya hanze na Jojo akomeza kunkurikira tugeze hanze,

Jojo-“Daddy! Mbabarira ureke twumvikane, njyewe ibi byose naje hano nabipanze, kandi nabipanze kuva cyera! Ndabizi nawe ntabwo uri umwana wa Gatera, ushobora gutuza tukayasangira?”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko noneho iby’isi bisigaye birenze kuba amabanga, ubwo waricaye ubona iyo ariyo nzira ukwiye gucamo ngo utunge Isabella nuwo utwite? Jojo! Ibihe wanyuzemo na nubu ntabwo byigeze biguhindura uracyari wa wundi!”

Jojo-“Erega nanjye ntabwo ari njye, Iyo Mama buri gihe ambwiye ngo n’ubundi yarabibonaga kuva cyera ko ntazashoboka, nkongera nkabona ukuntu Gaju abayeho neza, bituma nshakira amafaranga ahantu hose”

Njyewe-“Nonese Jojo! Wibwira ko mukuru wawe Gaju namenye abayeho neza kubera ko yashakishije amafaranga ku kabi n’akeza cyangwa nuko yihanganiye ubuzima yisanzemo bikaba byararangiye ahiriwe?

Ndabyibuka neza igihe Nelson adufungurira igitabo cy’ubuzima bwawe, namenye ko wamye uca inzira yawe wenyine, ugashyira abavandimwe ku ruhande, amarira yabo akayasekamo none ngaho utangiye kwicuza ngo urashaka kubaho ku kabi n’akeza gute se?”

Jojo-“Oya se kandi utambwira ko nizize! Ibyabaye byarabaye ahubwo kuko nawe Gatera atari So, shyira umupira hasi dukine amafaranga”

Njyewe-“Jojo! Umbwije ukuri iyi nda ni iya Gatera?”

Ibyo nabimubajije nahinduye isura, Jojo abura uko yifata burya umuntu ukubwiza ukuri n’ukubeshya murarebana ugahita ubibona,

Jojo-“Uyu mwana ntwite…nako nyine, mbese Daddy! Ntabwo mbizi niba ari Gatera gusa nyine kuko nawe uri kumama, tumamane!”

Njyewe-“Uraswase rero! Gatera ntabwo abyara, ntugirengo Mama yakubeshyaga ibyo nawe ubwe yabikubwira kuko ntacyo akiramira! Naho kuba ntari uwa Gatera ibyo ntabwo nabizira kuko sinjye wamubwiye ngo yigerekeho ubuzima bwanjye n’ubwa Mama! Hano ni kwa Mama kuko ahemererwa n’amategeko kandi nanjye yanyiyandikishijeho?

Jojo! Kabone niyo naba ntamwanditseho Mama niyo yaba ari umubyeyi gito gute, koko urumva yanyirukana ngo njye kwibana ntabwo Gatera ari Data?”

Jojo-“Nonese ubwo…”

Njyewe-“Fata inzira utahe kandi ugende wisuzume urebe ingendo zawe kuko niba usigaye ujya mu guteka imitwe ushaka amafaranga uzisanga uri aho utagakwiye kuba uri”

Jojo-“Ubu se koko nzabaho gute ko ubuzima bwanze bunaniye?”

Njyewe-“Jojo! Sanga umuryango wawe, erege buriya bose bahora bahangayikishijwe n’iherezo ryawe”

Jojo yaracecetse abura icyo avuga maze ako kanya afata igikapu cye nari mfite arahindukira afata umuhanda asubira iwabo, ngihagaze aho, mbona telephone yanjye irasonnye mu kureba neza umpamagaye nsanga ni numero ntazi nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Yes Hello!”

We-“Bite se Bro?”

Njyewe-“Ni bon kabisa!”

We-“Umva ni Brown, mushiki wa Jojo!”

Njyewe-“Eeeh! Brown! Ni wowe se? Ooohlala! Bite se?”

Brown-“Ni njyewe kabisa, numero yawe ni Nelson uyimpaye, nonese nta Jojo wigeze agera aho ra?”

Njyewe-“Ubu tuvugana nibwo amaze kwambuka umuhanda ava mu rugo”

Brown-“Nizere ko mutemeye iyo mitwe aje guteka aho, iyo nda atwite ntabwo ari iya Gatera, ahubwo ni imipangu yapanze ngo aze kubatesha umutwe, yarabitubwiye turamuhakanira tumubuza kubikora none ninjiye mu cyumba cye mbura imyenda ye mpita ntekereza ko yaba yaje aho nkuko yabivugaga”

Njyewe-“Bro! Ewana ubu tumaze gutandukana araje kandi ugerageze umube hafi nabonye atangiye gusa nkaho abura aho apfunda imitwe kuko ubuzima bwanze”

Brown-“Brother! Uriya mukobwa erega yanze kumva, ubu ngo impamvu yari avuye hano ntabwo ari uko yagize icyo abura, ahubwo ni kwa kwifuza kudafite na cumi na kabiri,

Nawe reba tumugira inama akanga, ahubwo akazana ibyo kuvuga ngo twanze ko Papa washakaga guhitana Mama agaruka hano ngo none yaradutaye ajjya kwa Mama Kenny!”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese Pascal Papa wawe asigaye abana na Mama Kenny?”

Brown-“Cyane rwose! Yagiye kumwikubita imbere inshuro nyinshi nyuma yuko tumunaze hanze, avuga ngo turamwanga ngo nibyo tumukorera byose tuba dushaka kumwereka ko ntacyo aricyo!”

Njyewe-“Oooohlala! Hejuru yibyo yakoze byose koko?”

Brown-“Wahora ni iki ko burya umuntu wimitse ikibi ahora acukurira bose akobo, Ubwo nyine Papa yakomeje kujya kwa Mama Kenny buri munsi, Mama Kenny nawe atangira kujya aza kubaza Mama buri gihe icyo yakora, Mama ageze aho amuha uburenganzira ngo babane niba ntacyo bimutwaye kuko we aho bigeze icyo ashaka ari amahoro”

Njyewe-“Ooohlala! Mama wawe yarababaye bihagije kabisa, aho bigeze ni wowe asigaranye wo kumurema ngo wenda muri kino gihe gisigaye umurinde amarira ku maso”

Brown-“Birakwiye, nanjye nicyo mparanira, ubu icyo nshyize imbere n’ubukwe, basi wenda azagende asize umugabo uhamye nkajye!”

Njyewe-“Nti wumva se! Courage ahubwo, ugiye kwibikaho nde se kandi noneho?”

Brown-“Hhhhh! Uramuzi erega, Ni Dorlene wa mukobwa w’intwari wemeye kuzira ukuri, akaba inshungu ya Nelson!”

Njyewe-“Eeeeh! Burya se koko igihe tuza gutwara Brendah Aliane yavugaga ukuri?”

Brown-“Cyane rwose! Ubu rwose vuba aha ngiye gushinga urugo mbe umuntu w’umugabo, ni amahirwe menshi ko nongeye kugira umutima ukunda nari narazinutswe!”

Njyewe-“Ntiwumva se ahubwo! Nk’umuntu wangijwe n’urukundo ni nacyo kigomba kuzagusana cyane ko ubonye umwana nzi mu mateka, nziko azaguhundagazaho urukundo rutagira ikizinga”

Brown-“Bro! Nanjye buriya hari impamvu nisanze ariwe umutima wantumyeho!”

Njyewe-“Ntubyumva se! Ni ukugira ngo nyine yomore ibikomere! Hagataho rero nkwifurije kuzahirwa!”

Brown-“Urakoze cyane, ngaho reka mbe nkuretse nsubire ku kazi Bro Daddy!”

Njyewe-“Asanti sana Brown!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi ndakata nsubira mu rugo nsanga Mama akicaye ku kabaraza asa nuwihebye maze musobanurira byose maze yitsa umutima,

Mama-“Ariko Mana yanjye! Ubu nzicuze ngeze hehe koko?”

Njyewe-“Wicuza iki se kandi Mama?”

Mama-“Ubu se iyaba Jules wankundaga…”

Njyewe-“Mama! Oya wijya kure, ubuzima bwose tugomba kugerageza kububamo ntabwo umuntu ariwe wigenera uko azabaho ejo, iyo ubuzima buje uko bwaba bumeze kose urakira!”

Mama-“Ahaa! Reka dutegereze burya irema umutindi ni nayo imwogosha, buriya hari umunsi wanjye w’ibyishimo”

Njyewe-“Humura Mama! Igihe cyose mpora nifuza icyatuma uzishima ubuzima bwawe buri imbere, kandi nzabigeraho!”

Mama-“Urakoze mwana wanjye! Urabizi ko ari wowe rufatiro rwanjye nsigaranye!”

Njyewe-“Nibyo rwose Mama! Reka nsubire ku kazi ndebe ko nakorera ay’umugoroba, nsigaye ngira umugisha wo kubona abakiriya benshi”

Mama-“Nuko ngaho genda uronke!”

Nahise nkata ndasohoka nikubita mu modoka nsubira ku kazi bidatinze mba ngezeyo maze guparika nk’ibisanzwe nsanga abakiriya bantegereje ndakingura ndinjira ntangira gucuruza.

Bwarije ndakinga ndataha, ngeze mu rugo ndoga maze kwitunganya mbona telephone yanjye iratse, nyifashe nsanga ni Sacha mbanza kwitegereza ifoto yanjye na we turi mu mazi maze nitsa umutima nkanda yes ndyama mu ntebe,

Njyewe-“Hello Sacha!

Sacha-“Daddy! Bite ko utuje cyane?”

Njyewe-“Sha uyu munsi byo mbabarira bwari bwije ntamenye amakuru yawe gusa nta kindi kibyihishe inyuma, ni ukuri n’ibisanzwe ndacyari wa wundi!”

Sacha-“Daddy! Ndakwizera cyane ndabizi kibaye kinahari nziko wahita ubimbwira, gusa ndagusabye kuba narafashe uriya mwanzuro ntibizatume uhinduka ngo ube undi kuko nifuza ko waba umujyanama wanjye wa mbere, ntacyageze ku mutima wanjye nzaguhisha, uko ni ukuri kwanjye!”

Njyewe-“Urakoze cyane Sacha! Rwose nanjye maze kwiyakira kandi namaze kubona ko umwanya wampagaritsemo wari wabonye ko ariwo nkwiye, ariko se buriya ntabwo bizatuma Bob abireba ukundi ko burya abantu bose badafata ibintu kimwe? Kandi erega na none benshi bavuga ko hari ikintu kimwe kidasangirwa”

Sacha-“Humura Daddy! Nzagerageza kwitwararika kandi nzamubwira byose, kandi ni biba ngombwa nzagufasha kubona undi waha urukundo wifuzaga kumpa kugirango Bob azabohoke!”

Njyewe-“Hhhhh! Nonese ushaka kumpa aga passe?”

Sacha-“Hhhhh! Wayemera se? Kandi nahita nguha aka number ke!”

Njyewe-“Wapi Sacha! Utampa passe nkazasanga ahagaze bwumba akandovina ndabizi ibya online rimwe na rimwe bisiga ibara bikanangiza imitima ya benshi”

Sacha-“Sha! Nta kibazo niba udashaka number uzaze kunsura ejo nkwereke umuntu!”

Njyewe-“Hhhh! Sacha ntabwo aricyo nshyize imbere ahubwo ndi kwiyubaka mu kazi kanjye, niba umuryango nari nafunguye bitarakunze ko uwinjiramo nabaye negetseho ibindi bizaza nyuma kuko buriya hari impamvu!”

Sacha-“Yoooh! Humura sha! Basi nzakomeza kuguma ku muryango nimbona umugenzi ubikwiye nzamuherekeza yinjire iwawe ukinge”

Njyewe-“Urakoze cyane Sacha!”

Sacha-“Sha! Nari ndi guhamagara Bob nkumva ari kuyivugiraho reka nongere ndebe ko anyitaba”

Njyewe-“Nta kibazo Sacha! Bye!”

Sacha-“Yego sha! Bye!”

Call end.

Namaze gukura telephone ku gutwi nkomeza gutekereza byose, ntihaburaga kugaruka ya mafoto yanjye na Sacha, nashigutse Mama ariwe urikunkomanga ambwira ko nasinziriye mu ntebe.

Ngikanguka narahagurutse tujya ku meza, tumaze kurya ndamusezera njya kuryama, iryo joro ntabwo nigeze ndota, nakangutse kare nditegura nerekeza ku kazi ngo ndebe ko nabona indonke yuwo munsi.

Iminsi yakomeje kwicuma havaho umwe, nkomeza kwita kuri Sacha nka musaza we, Bob nawe ntasibe kuza kumbwira uburyo ari mu buryohe burenze ubwiza bubaho, nanjye nabyumva ngakomeza kumutera courage nyinshi.

Hari umunsi umwe nari ndi ku kazi nk’ibisanzwe, bigeze nko mu ma saa kumi n’imwe mbona Bob yinjiye aho nakoreraga, nkimubona ndahaguruka nza musanganira ngo musuhuze,

Njyewe-“Bob! Bob! Kalibu Bro!”

Bob-“Stareh Man! Ewana ariko se ko mbona inzu noneho yuzuye? Nako barambwiye ngo usigaye ucuruza wenyine hano!”

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Ni wa mugisha w’Imana duhererwa ubuntu ariko kenshi ntituyishime uko bikwiye!”

Bob-“Eeeh! Ibyo byo! Twakagombye kujya dushima! Uziko hari aho tugera ukagirango twariremye!”

Njyewe-“Kabisa! Nonese ko mbona watse bite ugiye hehe?”

Bob-“Eeeeh! Ntubibona se! Ngiye kureba Sacha! Ubu arantegereje iwabo!”

Njyewe-“Ewana! Witeguye nk’umwami ugiye kuramutsa umwamikazi wahize abandi, umutoni mu batese batamizwa, akavukana ubwiza buzira inenge!”

Bob-“Eeeeh! Noneho uri kumuvuga nkumva nakwiruka cyangwa nkaguruka nkagerayo!”

Twese-“Hhhhh!”

Ako kanya telephone ya Bob yahise isona mbona arikanze akora mu mufuka vuba vuba,

Bob-“Daddy! Ceceka nitabe ndabizi neza ni Sacha…! Apuuu! Ariko nkuyu aba anshakaho iki?”

Njyewe-“Uuuh! Ataba ari Sacha uri kuvuga ariko?”

Bob-“Reka ni ka Christa! Ubu kandi nuko yabonye post yanjye yuyu munsi! Kazicuza erega, ko kivumburaga se ubundi kabonaga kwicaranaho ari ukuryamana?”

Njyewe-“Ariko rero Bob uriya mwana uri kumukina umutima kandi umukomeretsa bikomeye! Ese ubundi gutanga imbabazi kuwo wakunze hari icyo bisaba udafiye Bro? ni ukuri muruhure umubabarire ko yanze kukumva igihe wamusangaga ndetse umubwire ko wabonye undi wishimira yigendere mu mahoro”

Bob-“Oya nagende! Njyewe se ko yazinyimye? Nanjye nzakomeza murishe umutima amenye ko atariwe mukobwa mwiza ubaho kuburyo nagenda mwirukanka inyuma! Ahubwo reka nze mubwire ko namubabariye maze atangire azemo neza nanjye mwereka igihandure”

Njyewe-“Bob! Ibyo ntabwo ari byo, ihangane ugarure bwa bumuntu bwatumye online game wakinnye itubohora njyewe na Mama, tuza umutima wibuke umusanga umusaba ngo agukunde, uhindukire wibaze nawe usanze umukunzi wawe ateruwe nundi mugabo mu kabari icyo haca?”

Bob yaracecetse gato maze ahita ambwira,

Bob-“Puuu! Witinda kuri iriya ndangare itazi gufata umugabo neza! Ahubwo se wafunze tukajyana gusura mushiki wawe, ubundi ubu koko nijyane kweli ngende nkomange ninjire ufite imodoka?”

Njyewe-“Hhhh! Sister wanjye ndanamukumbuye byo! Ariko ntacyo da! Niba ushaka kutagenda n’amaguru ndagutiza imodoka witware ugende umusure!”

Bob-“Oya! Ibyo byagaragara nabi, yabifata nko kwiyemera kuko aziko ari iyawe, ahubwo tujyane nituvayo ndakunyuza ahantu tunywe kamwe!”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo reka tujyane ariko nizereko ntaza kubangama!”

Bob-“Hhhh! Wowe erega nta ribi, ahubwo reka tugende”

Ako kanya nahise mpaguruka turasohoka nzimya itara ndakinga twinjira mu modoka dufata umuhanda, mu nzira tugenda Bob yagiye antera stories z’ukuntu Sacha ari kumuhata urukundo ruzira amahari, nanjye nkamutega yombi, tugiye kugerayo ahamagara Sacha amubwira ko tuzanye numva ariyamiye.

Twagezeyo nkora ku ihoni tugiye kubona tubona barakinguye, turinjira tukimara guparika Bob akingura umuryango ako kanya aba arongeye akubitaho urugi………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode ya 139

 

22 Comments

  • Umuseke mwaramutseho turabakunda cyane uyu munsi mwayiteguranye ubuhanga disi abaye ijwende ntikoga jojo aracyari wawundi wo mubwana ntahinduka gusa akwiye guhindura ijyendo kuko ntacyiza cyubuhemu but nongeye gushimishwa na broun wongeye kwishima nibitaribi azabibona daddy itware neza ugume mu mwanya wahawe utazabura byose kd sacha aragukunda ahubwo azahuza christa na bobo wumirwe usigare uhagaze bwuma kd komeza ube hafi maman wawe.

  • Umuseke muri aba mbere kbsa inkuru igeze aho iryoshye birenze nashimishijwe n’imyitwarire ya Daddy kuri sacha n’ukuntu DADDY na Bob bahuza kubyerekeye urukundo rwabo na Sacha.

  • thx umuseke, mbega jojo! ni akumiro, ese buriya Bob koko ko agiye gukina umutima wa sacha, agire gukomeretsa christa n’arangiza yange no kumubabarira?

  • none bob ko yikanze ubwo ntasanze clista kwa sacha njye ndunva sacha agiye kubahuza ubundi yigumanire na daddy

    • lili nangr Niko mbibona ndabona asanze Christa kwa sacha ikiza nuko sacha agiye ko

      ngera guhuza Christa na Bob kuko nubundi niwe wabatandukanije

  • umuseke mwadufashije ko kwinjira uko bisanzwe byanze,nageregeje kuva mu gitondo ariko byanze.

  • Oh la la, Courage Daddy uwihanganye akama ishashi kandi kwitonda ukarindira byemeza umutware wowe tegereza Sacha azakugarukira. Uwanze kumva ntiyanze no kubona nditegereza Bob nkabona we azaba nka Jojo araje azabure epfo na ruguru.

    Mwanditsi, ko dukeneye amakuru ya Danny se ubu ntarakira? nawe yagiye gusura “NGARA” se (Kwangara) nka Gasongo? Ubu se disi Pascal iyo arebana na Kenny avuga iki ukuntu yari yamwamaganye umunsi Brown avuga ko akwiye kuba murugo iwabo? cyakora Mama Kenny nawe azi igikwiye kuba yarabanje kugisha inama Mama Brown ubundi akababarira kiriya kirura cyari kimwivuganye umunsi akibwira ngo bashakishe uko bamenya aho umwana wabo Kenny aba.

    Mukomeze muryoherwe basomyi beza.

  • Sachat nuwa Dady,ntabwo yashobokana na Bobo.uhubwo birahita birangira,kuko ahasanze Christa,kandi Sachat ntabwo azi kwihangana!

  • Ohh Imana ishimwe ko icyo twasabye bishobotse. congz kuri Brown na Dorlene wow ni byiza kabisa, naho Jojo azabona ari Rwanda. ariko disi Imana izadufashe Jules abe yararokotse akobo ka Gatera, yongere abonane n’umukunzi we wa kera. Merci beaucoup Umuseke big up.

  • njye byanze gufunguka

  • mumbwire icyo nakora kuko nariyandikishije nari maze iminsi nsoma ntakbazo ariko ubu byanze rwose.

  • Bob azaba musaza w’ukuri wa sacha, hanyuma asubire kwa Daddy.

  • Ndabashimiye cyane Umuseke. Gusa ku bwanjye mbona bizarangira Daddy asubiranye Sacha. Baraberanye bose bafite imico myiza. Naho Bob araje ashake kwihimura kuri Crista akomeza kumutendeka ngo yaramubabariye, hanyuma Sacha azamenye ko bagikururana ahagarike urukundo, bityo yisubirire kwa Daddy. Bizaba ari Fresh. Agafilm kari aha kbs.

  • Umuseke rwose mwihangane mutekereze no ku kibazo cy’abantu batabasha kwiyandikisha kandi babikeneye.

  • byiza cyane! uburyohe bwinshi, thx umuseke abanze kwiyandikishe se ubu koko ko bahombye? mwihangane

  • Mbega wee! Bob, ati ngomba kumubababaza nkamukomeretsa, hanyuma se ubu yazabikora sacha koko? Cyangwa uwambere akaba ari uwa mbere akazasubira kuri chista? ubu sacha yagaruka kwa daddy agasanga agitegereje kandi wumva agiye kumushakira akana basa? Thx umuseke, we love you writer

  • AHA UBWO SE KO BOB AKINGUYE AGAKINGA ABONYE IKI?

  • Sacha ni umukobwa mwiza nrtabwo yanze Daddy ahubwo bigaragara ko ashaka guhuza abo yari yatanije afatanije na musaza we!Hanyuma uwo musaza we ariwe Daddy bagakomezanya kandi azamusobanurira icyo yaragambiriye bongere biyumvanemo kuko bakundana.Brown felicitation ubonye umugore w’intwari nka Brendah ,nukuri tuzabutaha,umuseke turabakunda bravo ku muhimbyi

  • NJYE SHYIRAHO COMMENT NTIZIJYEHO KANDI MBERE KOSE ZAJYAGAHO SINZI KIBAZO !

  • Félicitations Brown na Dorlène ! Birinde bitebuke Sacha azasubirana na Daddy,….icyakora verbe KUDOVINA à l’infinitif sinayumvise,…abayumvise neza mwamfasha, niba ari ugukundana n’umuntu ugacika amaguru, niba ari ugufungwa igihe kirekire, niba ari uguterwa umwaku,….mumfashe

  • umunt ashak kuyitangir yayibon gute
    please!mufash mumbwire

Comments are closed.

en_USEnglish