Episode 139: Papa Sacha akanzwe n’izina rya se wa Bob, anitegereza cyane imodoka bajemo
Njyewe-“Uuuh! Bite se ko wikanze ukongera ugakinga?”
Bob-“Daddy Daddy! Turapfuye!”
Njyewe-“Eeeh! Bob! Ni iki ubonye se?”
Bob-“Dusubire inyuma…nako tuve mu modoka twiruke!”
Njyewe-“Ariko se ko mbona uhabuka gusa ukanga kumbwira nicyo ubonye? Urabona nava mu modoka nkiruka ntazi nikikwirukansa?”
Bob-“Daddy! Mbonye Afande!”
Njyewe-“Eeeh! Ngo Afande?”
Bob-“Niwe ndamubonye, ahubwo se ubu…”
Bob akivuga gutyo twaboneye mu kirahuri Sacha aza adusanga, dufunga umwuka dufungura umiryango turasohoka, tukigera hanze Bob aba atanze Sacha amuhereza ukuboko.
Sacha yahise amwenyura ndetse abona neza ko ubwoba mwadutashye maze yakira ukuboko arakomeza aza ansanga aho nari ndi nanjye muhereza ukuboko,
Sacha-“Kalibu!”
Yamaze kuvuga gutyo ahita ahindukira ajya imbere turamukurikira tugeze ku kabaraza aho se yari yicaye ahita ahagarara.
Sacha-“Papa! Nari nzanye abashyitsi! Uyu yitwa Bob ni umusore dusigaye dukundana!”
Papa Sacha-“Uuuuh! Kuva ryari?”
Sacha-“Nta gihe gishize kinini ariko niwe nahisemo!”
Papa Sacha-“Noneho niwe bampaye amakuru ko muri ku Gisenyi mwa…”
Sacha-“Oya Papa! Ntabwo ari uyu!”
Papa Sacha-“Ugira bangahe se? Ugenda utoragura abo ubonye mu muhanda nkutagira amahitamo?”
Sacha-“Oya rwose ntabwo ntoragura abo mbonye, uyu Bob ni umwe rukumbi!”
Papa Sacha yacecetse gato akomeza kwitegereza Bob cyane hashize akanya aba aravuze,
Papa Sacha-“Hanyuma se uwo wundi? Ni mugenzi we?”
Sacha-“Yego! Yitwa Daddy! Ni inshuti ya Bob ariko by’umwihariko ni umuntu wihariye kuri njyewe kuko mufata nka musaza wanjye! Niwe twajyanye ku Gisenyi ejo bundi”
Papa Sacha-“Ok! Sawa!”
Sacha yarongeye ajya imbere twinjira mu nzu ariko Bob ubwoba bwari bumugeze aha, tumaze kwicara,
Sacha-“Hhhhh! Mbega Bob! Uziko ansuhuje nkusuhuza minister kweli?”
Twese-“Hhhhhhh!”
Bob-“Cherie! Ntakubeshye mbitewe n’ubwoba, uko undeba uku ntinya kandi nubaha ba Afande!”
Sacha-“Hhhhh! Umva sha! Ni abo kubahwa ariko ntabwo ari abo gutinywa! Sibyo se?”
Bob-“Ahaaa! Kubyiyumvisha byagorana ariko buhoro buhoro nzajya ngenda mbyinjiramo kuko ngukunda”
Sacha-“Yego sha, Daddy! Bite se Bro wanjye?”
Njyewe-“Ni Sawa kabisa! Ndabona imicyo ari yose!”
Sacha-“Urakoze cyane sha!”
Bob-“Eeeh! Daddy! Uziko untanze wana! Nari nziko ngiye kubimubwira none dore!”
Sacha-“Ahaaa! Wibeshya!”
Bob-“Ni ukuri kose nari nakwibikiye nziko mu kanya ndabikongorera none dore barantanze!”
Sacha-“Oooh! Pole Sana basi ubwo ubutaha Daddy niyongera kugutanga nzamenya ko…”
Akivuga gutyo Papa we yahise yinjira mu nzu aho twari turi amaze kutwitegereza nanone ahita avuga,
Papa Sacha-“Sacha! Nonese ko utabakiye? Babyanze?”
Sacha-“Yuwiiiii! Uziko nibagiwe?”
Papa Sacha-“Ariko se buri gihe tuzajya duhora tukwibutsa kwakira abashyitsi?”
Sacha-“Papa ni ukuri ntabwo nzongera!”
Sacha yahise ahaguruka maze ajya hirya mu kindi cyumba, Papa we asigara aho maze ahita atangira kutubaza,
Papa Sacha-“Niko basore! Harya ngo umwe ni inshuti ya Sacha undi akaba musaza we? Niba aribyo ntabwo nibuka neza?”
Bob-“Yego!”
Papa Sacha-“Uuuh! Wowe w’umusatsi harya ngo witwa?”
Bob-“Nitwa Bob!”
Papa Sacha-“Bob Marley se? Bob nde?”
Bob-“Bob Boni Mutabazi!”
Papa Sacha-“Ngo? Niko witwa?”
Bob-“Yego!”
Papa Sacha-“So ni inde sha?”
Bob-“Ko mwikanze se mwaba munzi?”
Papa Sacha-“Acha kidogo, subiza ibyo nkubajije!”
Bob-“Papa yitwaga n’ubundi Mutabazi! Safali”
Papa Sacha yaracecetse gato kuburyo byanteye kwibaza ibyo ari byo, natangiye kwibaza niba yaba azi Papa wa Bob? Ese yaba amuzi nabi bikaba bigiye kubangamira urukundo rwa Sacha na Bob?
Hashize akanya ahita andeba aho nari nicaye maze nanjye sinamuhisha amaso turayahuza,
Papa Sacha-“Wowe harya ngo witwa nde?”
Njyewe-“Nitwa Daddy ndi mwene…”
Nkivuga ibyo yahise ansha mu ijambo arongera arambaza,
Papa Sacha-“Harya ngo ku Gisenyi byagenze bite sha kugirango amakuru angereho ko mwakuwe mu mazi abira?”
Natangiye kumubwira iby’ingenzi byateye kugirango dutabarwe maze kumubwira nubika amaso ntegereza icyo ambwira,
Papa Sacha-“Ndumva mwaramenye icyo gukora, niba mutaramenye ubwenge ubutaha nzababwira babareke mutosheke, ndiyo?”
Njyewe-“Yes Sir!”
Papa Sacha-“Hhhhh! Ko mbona se ubwoba bwari bukwishe se? Ukanzwe n’imvugo?”
Nanjye naramwenyuye ariko byo ubwoba bwari bwose, sinzi ukuntu yakase hirya yitemberera mbona yitegereje cyane imodoka twari twajemo ndetse aranasohoka ajya kuyegera, hashize akanya aragaruka, maze ahita avuga,
Papa Sacha-“Ariko iriya modoka…”
Akivuga gutyo Sacha yahise amuca mu ijambo,
Sacha-“Papa! Nawe nkuzanire iki se?”
Papa Sacha-“Oya! Ahubwo ndagiye ndabona isaha nari mfite igeze”
Sacha yateretse ibyo yari azanye aho Papa we nawe ahita ajya kwitegura, amaze kugenda ntangira kwibaza impamvu yitegereje imodoka twari twajemo akayibazaho, ako kanya mpita nibuka ko yari azi Gatera ndetse bigeze kugirana amasinde, igihe anamushota amakofi akajya mu bitaro.
Nahise numva ndushijeho kugira ubwoba kuburyo na Sacha yabibonye, hashize akanya Papa we aragaruka aramuhamagara ajya kumwitaba, twongeye kubona imodoka ya Papa Sacha isohoka igenda Sacha agaruka muri Salon atangira kudufungurira icyo kunywa ari nako akomeza kutuganiriza,
Sacha-“Sha! Papa aragiye maze! Ndumva nzamukumbura cyane! Ese ko mbona mwagiye kure? Daddy! Reka nze nkuzanire umuntu mube muganira, ndabizi kwicara impande y’abakundana bitumaa…”
Njyewe-“Nta kibazo muzane twisungane, wenda yamfasha kugaruka muri mood!”
Sacha yarahagurutse aragenda maze mpita mbwira Bob vuba,
Njyewe-“Bob! Wowe urumva utekanye ra?”
Bob-“Wahora ni iki ko nanjye ubu binyobeye? Uziko Papa Sacha ashobora kuba azi Data?”
Njyewe-“Ahubwo se ubonye atabonye iriya modoka akamenya ko ari iya Gatera? Kandi urabizi ntibacanaga uwaka!”
Bob-“Noneho se kandi ubu tubigenze gute?”
Njyewe-“Nanjye ubu biranshanze gusa reka dutegereze nta wamenya”
Nkivuga gutyo Sacha yahingutse aho ari kumwe nundi mukobwa mwiza ushinguye, wari wikenyereye igitenge hejuru yambaye aga single gasa ibara ry’iroza, yari mwiza byo ndetse binakabije, mbega yari afite bwa bwiza butera bamwe isoni kubera amaso ya benshi aba abahanzeho,
Yari ateye neza, atambuka atuje adaca umutima maze njye na Bob tubahanga amaso Sacha atangira kwisekeshwa amudukingiriza kuko yari yabonye amaso yacu yanze kumurekura,
Sacha-“Mureke kureba undi mwana cyane! Mbega mwebwe.”
Twese-“Hhhhhh!”
Bob-“Ni Daddy! Njyewe se ko ari wowe ndi kureba!”
Njyewe-“Rata njye nkinguruka nirebere, urimo urampumya amaso ibirori bije koko?”
Bose-“Hhhhhhhh!”
Sacha-“Hhhh! Humura wivumba ayo wengewe, Joy! Uyu yitwa Bob ni Boy Friend wanjye”
We-“Oooooh! Wooow!”
Sacha-“Uyu nawe yitwa Daddy ni Bro wanjye nemera bikomeye!”
We-“Byiza cyane!”
Sacha-“Uyu mukobwa yitwa Joy nuwo muri Familly y’inshuti zacu, iwabo ni I Nyamata niba muhazi”
Twese-“Oooooh!”
Sacha-“Akunze kuza kudusura kuko twese aha turamukunda cyane, twamusabye ko yakwibera aha ariko yarabyanze kuko yifitiye inshingano yiyemeje yo kuba hafi Nyogokuru we ushaje, kandi niwe asigaranye wenyine.”
Twese-“Yooooh!”
Sacha-“Joy ni umukobwa natura umuvandimwe wanjye, ni mwiza aratuje kandi arihariye muri byose, uko mumubona navugako ari very simple and natural kandi bimuha icyubahiro imbere ya benshi nubwo atajya akunda kujya ahari benshi,
Joy! You are welcome, egera Daddy mube muganira nanjye niharire Bob, sibyo?”
Joy-“Ok! Reka mubafashe!”
Twese-“Hhhhhh!”
Uwo Joy yaratambutse aza aho nari nicaye njyenyine maze newe aricara Sacha na Bob batangira kuganira ibyabo, nkomeza gushaka ijambo natangira mbwira Joy ariko ndaribura, ahubwo nkomeza kureba imisansi ye yari yarakoze ukuntu kwiza n’umubiri utemba itoto nabonaga.
Hashize akanya maze nitsa umutima maze ndavuga,
Njyewe-“Joy!”
Joy-“Karame!”
Njyewe-“Yooooh! Uziko nari mperutse kwitabwa karame cyera?”
Joy-“Hhhhh! Nibyo? Ndabikwitabye rero!”
Njyewe-“Urakoze cyane kandi nawe karamizwe amata!”
Joy-“Hhhhhh! Wabimenye ko nyakunda! Ubu se ububwiwe ni iki?”
Njyewe-“Itoto ufite ntabwo ari iry’uwarereshejwe ikigage n’urujumba, ahubwo ni iry’uwateteshejwe agakambakamba yinywera ayera, agasimbizwa avugirizwa ubuhuha nuwamwibarutse!”
Namaze kubwira Joy ayo magambo mbona arahindutse, asa nuwijimye mu maso ndetse atangira kureba mu nzara, byabindi bihuza amaso aba adashaka guhura nandi.
Nkibyibaza ako kanya yahise ahaguruka afungura umuryango wo kuri salon arasohoka,
Sacha-“Daddy! Muhisemo kwigira ku kabaraza se?”
Narebye kuvuga ngo ngiye kubona mbona arahagurutse ariko mbona bitaba aribyo maze nikiriza vuba,
Njyewe-“Reka tube tugiye gufata akayaga k’ umugoroba, burya nako kaba gakenewe!”
Sacha-“Ooooh! En Bon! Nta kibazo!”
Ako kanya nahise mpaguruka nanjye nkingura umuryango ngeze hanze mbona Joy yicaye ku kabaraza hamwe twasanze Papa Sacha yicaye, ndakomeza ngenda musanga mugeze iruhande nanjye nicara imbere ye aho namwitegerezaga neza mu maso.
Hashize akanya nanone nabuze aho mpera ngo muvugishe maze ngizengo mvuge ahita antanga,
Joy-“Harya witwa Daddy?”
Njyewe-“Yego Joy! Niko nitwa!”
Joy-“Ndagusabye ntiwongere kunganiriza kubyereke ubuzima bwanjye! Urabinyemereye?”
Njyewe-“Joy! Kubera ko mvuze ko uri mwiza se?”
Joy-“Daddy! Wakoze cyane niba koko aribyo, gusa njyewe ntabyo mbona kuko ibyo ntabonye byari kuba ingenzi kuruta ubwiza uvuga mfite, niyo mpamvu ntabibona!”
Njyewe-“Joy! Ko numva ngize igishyika? Ko unteye kujya kure? Ooohlala! Basi niba ngukomerekeje mbabarira”
Joy-“Oya! Humura ndacyo bitwaye, ikibi ni ukunsiga muyindi mood yangora kwikuramo ubundi ukagenda”
Njyewe-“Oooh! Urakoze kongera gutuma mpuza amaso nawe, numvaga mbabaye cyane kuko nari nishinje ikosa ryo kuba ari njye ntumye ujya kure!”
Joy-“Oya sha! Humura bisanzwe bimbaho iyo numvise abavuga uko bakuze, ni nayo mpamvu rero nawe umbwiye ngo: “Mfite itoto ry’uwateteshejwe agateta yinywera ayera, asimbizwa avugirizwa ubuhuha nuwamwibarutse” nkumva koko ngiye kure, gusa Imana ishimwe ngarutse vuba kuko iyo nkomeza…”
Njyewe-“Yooooh! Urakoze kubw’ubutwari, nonese Joy ukunda kuza hano kwa Sacha ngo rimwe nzakurebe twiganirire? Ni ukuri uwagize amahirwe yo kuganira nawe ubanza ahora ashyugumbwa”
Joy-“Sha! Hano mpaza gacye, nkuko Sacha yabibabwiye mfite Kaka twibanira, akenshi mba ndi iruhande rwe, nubu kugirango nze Papa Sacha yohereje umukozi wa hano ngo ajye iwacu.”
Njyewe-“Yoooh! Ko mbona se udasa n’umukobwa wibanira na Kaka? Ndabona ufite itoto, frecheur ni zose, mbega nk’umukobwa w’umunyamugi, ni ukuri nta wamenya ko wibera iyo!”
Joy-“Sha! Urebye byose ni Sacha ubinkorera, njyewe ntacyo biba bimbwiye, iyo naje inaha nibwo mbona imyenda ngo igezweho tukajyana kugura nkarunda nkajyana.”
Njyewe-“Oooooh! Nonese nako niba byashoboka wampa numero yawe nanjye nkaguha iyawe mbega tukamenyana bihagije wazasubirayo tukazajya tuvugana?”
Joy-“Ndumva ntacyo byantwara, reka nze nzane telephone nayisize mu gikari aho nogerezaga ibyombo.”
Joy yarahagurutse anshaho yanga guca muri salon aca ahagana ruguru mu gikari atambuka yitonze n’ ingendo nziza, nanjye nkomeza kumwitegereza kugeza arenze, nishima mu bwanwa ntangira kwibaza byinshi.
Birumvikana nk’abantu bari bahuye bwa mbere bakagira amahirwe yo kuganira, hari uko bigenda byizana kuburyo ushiduka wasubiye muri ya magambo wabwiwe, ndetse ukagira naho utinda.
Natangiye kwibaza muri njye,
Njyewe-“Joy! Joy? Ni ukuri kose ndatunguwe! Nari nziko abeza bose baca bakanaba ahagaragarira bose naho burya haba hari abana beza Imana iba yararemye muruturuturu yitonze maze nabo bakagenda bakibera iyo?
Ese koko buriya Jojo ni iki cyamubabaje cyane kugeza ubwo gituma yiheba akumva atabwirwa ko ari mwiza ngo yishime kandi nziko byishimirwa na benshi? Mbega Joy ukuntu yirebera atuje n’amaso manini yera de! Eeh!”
Ako kanya Joy yahise ahinguka aho, kimwe nundi musore wese wagira amahirwe yo kumubona ntabwo nari kwihanganira kutamuhanga amaso, akingeraho,
Joy-“Akira ngaho andikamo numero yawe unayibike.”
Njyewe-“Uuuh! Joy! Nonese ntabwo uzi kwandika numero muri telephone?”
Joy-“Mba nayikoresheje ryari se? Nayo erega nayitunze maze kurangiza amashuri kugirango njye mvugana na ba Sacha, nta kindi pe”
Njyewe-“Joy! Nonese warangije kwiga ryari?”
Joy-“Oooh! Buriya Sacha twarangirije rimwe, agiye hanze njye nkomereza inaha, turangije rimwe rero uyu mwaka”
Njyewe-“Ese burya?”
Joy-“Yego! Umunsi Papa we yari yateganyije kudukorera fete icyarimwe Nyogokuru yazindutse yarwaye nanga kubyina arwaye muguma hafi”
Njyewe-“Yoooh! N’ubundi warakoze kutaza, uwo munsi byabaye ibindi”
Joy-“Yego disi narabimenye! Uzi ukuntu nababaye!”
Njyewe-“Pole sana! Biriya mu buzima bibaho”
Joy-“Ngaho andika numero ngire njye kwanura ubundi ntegure ameza, ubu Mama Sacha agiye kuza”
Ntacyo narengejeho nakiriye aga telephone gato Joy yamperezaga maze nandikamo numero yanjye maze nkora save ndayimuhereza ahita ampamagara mbona iye ako kanya nanjye ndayi savinga,
Joy-“Sha ngaho rero reka mbe ngiye ndizera ko ntako ntagize ngo nkumare irungu”
Njyewe-“Joy! Wakoze cyane kandi nakunze byose byawe gusa ikiruta ibindi byose nishimye kubw’ umutima utuje ugutera kwizihira bose”
Joy-“Urakoze cyane! Ngaho iminota isigaye urihangana ube usoma iki kinyamakuru Papa Sacha yasize aha!”
Njyewe-“Hhhhh! Nta kibazo, ikibi nuko nasanga muri kurya aho kugirango dusangire mukakimpa ngo mbe nsoma”
Joy-“Hhhhhh! Mbega Daddy! Uziko utumye nseka kandi bijya bibaho gacye?”
Njyewe-“Yooooh! Ukuntu ubikora neza se? Uzajye ubikora niyo byaba bikugora, bibe nk’umuti wanywa kugirango ukire!”
Joy-“Ibaze wee? Urakoze kundangira umuti! Ngaho reka ngende wenda tuzasubira!”
Njyewe-“Oooolala! Bye bambe!”
Joy yarahagurutse nanjye mba ndahagurutse nibutse ko tutagiye kujyana ndongera ndicara mbona arasetse nanjye mba ndisetse aba ampaye ukiganza nkigifata tuba tubonye urugi rwo muri salon rufungutse, Sacha asohoka yihuta turikanga.
Ako kanya Bob nawe yahise asohoka yihuta amukurikiye cyane amugezeho atangira kuvuga asa n’umwinginga natwe turabegera,
Bob-“Ni ukuri mpereza iyo telephone udakomeza kwibabariza umutima, uwo mukobwa nta byinshi tuvugana usibye gu chartinga bisanzwe”
Sacha-“Mbabarira se nyine, ubwo se unkunda gute kandi ibyo umbwira ari nabyo ubwira n’abandi bose? Oya mbwira itandukaniro riri hagati yanjye n’abandi, Bob! Wambwiye ko unkunda unkina?”
Bob-“Sacha! ………………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 140 ejo mu gitondo…
17 Comments
Bjr cya Bob kikuye Amata mukanwa,kandi Dady yiboneye undi mwana..ariko Papa Sacha arandangije,ngowitwa bob marere mbese ayobewe igisobanuro cyizina ryumukwe weee, ni ahejo kari keza cyane.
Ngaho da fone irarikoze gusa uyumwana utejemo ndamwifuriza kwikundanira na daddy naho bob we mbambona ibyurukundo bitaramuzamo aba akina nimitima yabakobwa
Mbega bob winjiji ese kuba intwari side imwe ahandi ukaba ikigwari biri ashamed sana reka ndebe nanjye amaherezo nanjye ndi Sacha sinakubabarira kuko gukkna umutima wabakobwa nicyo abahungu bubu barwaye kdi biraryana pe rero sacha nataba maso azisanga yarahubutse guha bob umutima kdi asize umukunda byukuri
ahaaaa ngaho Bob ararikoze da.Daddy nawe fatiraho Joy ntagucike .erega Sacha wwahisemo nabi uzaba utubwira ibyawe
Narabivuze ko Sacha azifuza Daddy amaze kwibonera undi none dore karabaye !nahame hamwe rero , gusa icyampa Joy akirekura akikundanira na Daddy.
great kbs kari karyoshye daddy kbs uwo mwana ntagucike maze ureke cya bob cyikozeho
Erega n’ubundi phone ziza rikora, gusa Bob, yitonde ntazane ibyo gushipota k;Umukobwa w’Afande. Murakoze.
birakaze pe
thx ndaryohewe sana mbega Sacha ugihe kubura byose nkingata imennye ko Daddy Joy agiye kumwitwarira bizagenda bite?
Mwadufasha tukongera gusoma iyi nkuru ya online game?
Mbega uburyohe Joy nakundana na Daddy akamuhoza amarira n’agahinda yagize ubwo Sacha yihitiragamo Bob kandi Daddy yaramaze kumubwira ko AMUKUNDA!!! Mbega amaze kurikocora!!! IBINTU BIGIYE KUBA UBURYOHE Joy niyirekura agakunda Daddy maze Daddy nawe akamutetesha akamwibagiza agahinda yagize kuva kera!!! Mukomereze aho kabisa!!!
Yooo karabaye rero sacha yanze kwikundira daddy none reka bizamucange kd nabibonye kare ntamusaruro urimo kuva na afande yabibonye ntagire icyo avuga gusa nakwifuriza amahirwe daddy yikundaniye na joy.umuseke murakoze turabakunda muri abagaciro rwose.
Turaryohewe pe murakoze
yeweee reka Sacha abure byose. ..none yasanga cya Bob ari cya rubebe? ariko ka Daddy naka nyamugisha ugeretse kuwundi. ..thkx umuseke
waouuuuu!!!!!! kararyoshye, rwose Daddy niyikundanire na Joy amuhoze amarira naho Sacha aba yikinira gusa!
Wooooooooooow! kararyoshye ni ukuri, mbega inkuru! thx umuseke, we love you writer, ibaze Daddy yiboneye kariya kana katazi ibya online ukuntu byaba ari sawa, naho sacha agahora asimbukana na bob mu mafoto na chats! hhhhhhh
Mana fasha Daddy yikundanire na Joy niwe mukobwa noneho mbonye umukwiye , Sacha azagaruke asage byararagiye azicuze,urakoze umwanditsi nahejo