Telephone ikimara kwikupa nahise ndeba nomero za Nelson vuba vuba nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya, Nelson-“Yes Hello Mr Daddy!” Njyewe-“Yes Nelson! Nari nkwitabaje ngo ungire inama!” Nelson-“Uuuh! Byagenze gute se kandi? Ni amahoro se ahubwo?” Njyewe-“Uribuka wa musore witwa Danny?” Nelson-“Wawundi se usigaye uba iwanyu?” Njyewe-“Yego!” Nelson-“Ndamwibuka rwose!” Njyewe-“Burya bwose ntabwo nari nzi […]Irambuye
Mu gihe cy’amasaha 48 ashize hafi igihugu cyose ubu bumvise uwitwa Barafinda Sekikubo Fred, utaramwumvise hari ibindi ahugiyemo cyangwa bimubujije. Ni umugabo w’igara rito, uganira ashyenga anasetsa ariko hari aho wumva afitemo ingingo mu byo avuga, arifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu nubwo iminsi yamusize kuko asabwa imikono 600 mu minsi 10 isigaye. Aracyafite […]Irambuye
Njyewe-“Oya! Oya Danny ibi byo birarenze! Kubera iki wemeye kuba gutya?” Danny-“Nonese hari iribi wangu? Turi mu isi y’ibikoresho ahubwo nawe tangira wimenyereze, sibyo se Man?” Njyewe-“Oya! Danny kuki wemeye ko ibi bikubaho?” Danny-“Hhhhhhh! Bro! Ewana burya muri rusange ubuzima buhora busimburana iteka, hari igihe ibintu byanga umuntu agashiduka ari muri iyi nzira itanga umutuzo” […]Irambuye
Tariki 15 ukwezi nk’uku mu 2015 Umuseke wasuye Esperance Uwirinze n’abana be bane(4) harimo umuto w’amezi abiri gusa, babaga mu nzu idasakaye itanakingwa, bariho mu buzima bubi bikomeye. Ubuyobozi bwahise bwihutira kumwimura, ariko nyuma y’igihe gito yagarutse hahandi kuko aho bamwimuriye bamutereranye ngo yikodeshereze. Ubufasha yahawe ni amabati gusa. Ubuzima ni kwakundi, ndetse yashyizwe mu […]Irambuye
Mu Ntara y’U Burasirazuba haravugwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babangamira ubwisanzure bw’abaturage mu gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru aho hari abanga gutanga amakuru kuko ngo abayobozi bahana abaturage babaziza ko bavuganye n’itangazamakuru. Ibi bibazo biri hafi ya hose muri iyi Ntara gusa Umuyobozi wayo Judith Kazaire avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo kuko ngo […]Irambuye
Nyaruguru – Mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata abahatuye bagaragaza ko ubuzima bwabo bwahindutse kuva Association Mabawa (amababa) yatangira kubafasha ndetse umuyobozi wayo Katrine Keller akaba abana nabo. Uyu avuga ko yafashije abatuye uyu mudugudu cyane cyane guhindura imyumvire kandi akabikora k’ubw’umutima w’urukundo n’impuhwe no gukunda u Rwanda. Mabawa ni ishyirahamwe ridaharanira […]Irambuye
Chancellor w’u Budage Angela Merkel uyu munsi arakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’Africa yatumiye mu nama ihuza ibihugu bikize ku Isi byihurije mu kiswe G20 iri bubere i Berlin, mu Budage nk’uko bitangazwa na AFP. Muri iyi nama iba uyu munsi harigirwamo aho umuhate wo gukumira abimukira bava muri Africa […]Irambuye
Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro baraye bagabye igitero ku nzu y’imfungwa mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo bica abantu 11 barimo abashinzwe kuyirinda banatuma imfungwa 935 zitoroka. Radio Okapi ivuga ko igisirikare cyo cyemeza ko hapfuye abantu umunani gusa. Gereza y’ahitwa Kangbayi mu mujyi wa Beni yarimo abafungwa 966 ubu hasigayemo 31 gusa kandi […]Irambuye
Rosy-“Daddy! Mbabarira uze wihuta ibintu birakomeye!” Njyewe-“Ariko se ko utambwira ugakomeza umbwira ngo nze nihuta urabona njyewe nakwifata nkaza gutyo gusa? Ese ubundi uri hehe?” Rosy-“Ariko Daddy! Umuntu aragutabaza ukamubaza icyo abaye ngo ubone kuza koko?” Njyewe-“Nonese utamubajije icyo abaye wamenya ugenda witwaje iki?” Rosy-“Daddy! Sha waretse kuvuga gutyo ahubwo atsa uze umutware!” Njyewe-“Ngo nze […]Irambuye
Mama Brendah- “Mwana wa! Mvuge iki se ko burya kubyara bimenywa n’umuwagiye kugise? Iyaba habyaraga babiri simba narabyaye ngo bamfungishe!” Brendah- “Oya Mama! None se ko byose byabaye, narabyakiriye, icyo nshaka kumenya ni kimwe? Ni impamvu yaje ikurikiye byose?” Mama Brendah- “Bre! Urabizi kuva nkigutwika ubuzima nabayemo” Brendah- “ Ndabizi Mama!” Mama Brendah- “Ntabwo nkwifurije […]Irambuye