Digiqole ad

Iburasirazuba- Guverineri arasaba Abayobozi kwakira neza abaza gusinyishya ngo babe abakandida

 Iburasirazuba- Guverineri arasaba Abayobozi kwakira neza abaza gusinyishya ngo babe abakandida

Guverineri Kazaire yasabye abayobozi korohereza abashaka kuba abakandida bujuje ibisabwa

Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Mme Judith Kazaire arasaba abayobozi muri iyi Ntara korohereza abaza gusinyisha mu baturage bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mukwezi kwa munani uyu mwaka. Yibutsaga abayobozi mu turere tugize iyi Ntara ko mugihe uje abagana afite ibyangombwa byuzuye atagomba guhutazwa ngo abuzwe uburenganzira bwe.

Guverineri Kazaire yasabye abayobozi korohereza abashaka kuba abakandida bujuje ibisabwa
Guverineri Kazaire yasabye abayobozi korohereza abashaka kuba abakandida bujuje ibisabwa

Abakandida bigenga nibo basabwa imikono y’abantu 600, muri buri karere nibura 12. Biei mu bisabwa na Komisiyo y’amatora ngo candidature zabo zemerwe.

Hari ababyifuza bamwe bagiye bagaragaza ko bahuye n’imbogamizi z’abayobozi ku nzego z’ibanze babahutaza cyangwa bataborohereza muri iki gikorwa.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo no kwirinda ko hazagira uvuga ko yakiriwe nabi Iburasirazuba, umuyobozi w’iyi Ntara Judith Kazaire yasabye abayobozi by’umwihariko ab’utugari n’imirenge kutabangamira uwabageraho wese aje muri iki gikorwa.

Ati « Ndabizi ko hari abakandida bamaze igihe basinyisha mu turere twose tw’igihugu ndizera rero ko namwe mu rwego rwa Demokarasi ba gitifu muborohereza neza, mbasaba ko ntawemerewe kubahungabanya mu gihe baberetse ibyangombwa byabo. »

Uyu muyobozi arizera ko amatora azagenda neza muri iyi Ntara gusa agasaba abayobozi kuticara ngo badamarare.

Ati”Mbibutse ko amatora tuyakoze mubihe byiza ariko ntimwicare ngo muvuge ngo buri kintu cyose kimeze neza niyo mpamvu mbasaba kuticara ngo mudamarare”.

Iyi ntara y’Iburasirazuba ingana hafi 1/2 cy’igihugu, mu myiteguro y’amatora ahenshi  ubuyobozi bwibanda mu gukaza umutekano nk’uko biherutse kugarukwaho munama nyungurana bitekerezo Umuyobozi w’intara yagiranye n’abayobozi mu karere ka Ngoma mu cyumweru gishize.

Abifuza kuba abakandida basigaje iminsi ine kuko igikorwa cyo kwakira ibisabwa ngo babe abakandida kizarangira tariki 23 Kamena.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Iburasirazuba

en_USEnglish