Digiqole ad

Episode 137: Martin umugore we arumutayemo…Sacha yeruriye Daddy ko ahisemo Bob

 Episode 137: Martin umugore we arumutayemo…Sacha yeruriye Daddy ko ahisemo Bob

Martin yatangiye kuvuga byose ntacyo asize, umugore we amaze kumva byose atari azi asuka amarira hasi, Zamu we akumiro kamutera kwifata ku munwa ndetse atangira kuvuga amangambure, hashize akanya,

Madame Martin- “Mana yanjye koko kuki wemeye ko ibi biba? Martin! Naguhaye icyubahiro ukwiye nk’umugabo mu rugo rwe, kenshi wararaga iyo waza ukambwira ko ngo uvuye muri mission z’akazi, none dore untuyeho ijuru!”

Martin- “Ihangane rwose byarabaye ariko iki ni cyo gihe ngo ubimenye kandi ubyakire, rwose narakosheje ariko nanjye ndicuza!”

Madame Martin- “Nuko rero uraje ngo ngutunge? Kuva waza ntiwirirwa mu nzu ngaho ngo uratinya abakuzi kera?”

Martin- “Mbabarira rwose ndagukunda mugore wanjye, nubwo nakoze ikosa ariko nanjye ubu ndicuza!”

Madame Martin- “Wari uzi n’ikindi? Rusigaremo!”

Twese- “Yeee?”

Martin- “Mugore mwiza rwose utambwira ko unsize muri aka kangaratete?”

Madame Martin- “Ndagiye, usigarane nabo bagore bawe wansimbuje nkabaho nzi ngo mfite umugabo naho ari inshoreke yiberamo!”

Madame Martin yinjiye mu cyumba vuba vuba hashize akanya asohokana igikapu kirimo imyenda Martin na Zamu bagerageza kwinginga ariko biranga biba iby’ubusa afata inzira aragenda.

Amaze kugenda,

Martin- “Ubu se koko mbaye uwande?”

Nelson- “Ihangane rwose Martin! Birakomeye ariko na none ugomba kubyakira!”

Martin- “Oya nta kubyakira, ahubwo nanjye ntacyo nsigaje kitari ukwiyahura!”

Twese- “Yeee?”

Sacha- “Oya! Oya rwose mwikwiyahura Muze! Ahubwo komera wakire byose utangire ubuzima bushya uko biri kose isomo wararibonye!”

Njyewe- “Ni byo rwose muze! Cyane ko na Dovine ubu ntacyo abaye, yariyubatse rwose afite agafaranga gashyushye! Kandi uribuka ko ari wowe wamuhaye intangiriro ya Business afite ubu”

Sacha- “Ngo nde?”

Nelson- “Sacha! Umukobwa Martin yavugaga ni Dovine uzi!”

Sacha- “Yoooh! Ubu se koko mvuge iki?”

Martin- “Ntacyo wavuga mwana wanjye ibyanjye ni amahano, ahubwo namwe mwigendere mpfe urwo nagapfuye!”

Zamu- “Ariko wari uzi n’ikindi? Ambara inkweto tujyane!”

Martin– “Uuuh! Tujye hehe se kandi?”

Zamu- “Iwanjye! None se urabona waba aha gute wenyine? Umugore wawe aragusize, abana bose bagiye gushaka akazi ku bw’ubuzima bwanze, None se ubwo utaje ngo tugende wamenya uhera he?”

Martin- “Oya! Oya ndeka mbe uko nakabaye ntabwo nakira igikomere cyo kuba naranze kugufasha kera igihe nari mbayeho neza none ukaba ubinyushyuye ungirira impuhwe!”

Zamu- “Oya ibyo byibagirwe utangire ubuzima bushya, erega umuvandimwe aza mu gihe nk’iki!”

Martin yaracecetse gato amaze kwitsa umutima,

Martin- “Nuko urakoze Berna! Tugende wenda nasaza ntakenyutse!”

Zamu yemeye kujyana na Martin akamufasha muri byose nyuma yo gutabwa n’umugore utarabashije kwakira ibyo adashobora guhindura dufata urugendo ajya gutangirira ubuzima bushya I Kigali.

Nelson yaduhaye lifuti dufata umuhanda, mu modoka twagiye tuganira amateka ya kera, kereka Sacha wari wansinziriye, ibilometero bikomeza kuvaho kimwe tuba dutangiye kwitegera umugi ari nako twawinjiyemo,

Nelson- “Harya ubu ni inde usigara hafi ngo abe ari we mbanza gusiga ra?”

Sacha- “Ni twebwe! Nugera kuri Arret bus uhagarare kandi wakoze cyane!”

Nelson- “Ok! Nta kibazo noneho, wa mugani wasanga mugiye kubanza guca ahantu mugahanaguza amafoto yo ku mazi!”

Twese-“Hhh!”

Twakomeje imbere gato maze Nelson arahagarara turamushimira, Zamu ambwira ko aza kuza nimugoroba, tuvamo tukigera hanze Sacha ahita ajya hirya gato avugira kuri telephone hashize akanya aragaruka,

Njyewe- “Sacha! Dufate akamodoka se katuzamukane?”

Sacha- “Oya sha! Nari mpamagaye umushoferi humura araje adutware!”

Njyewe- “Ese? Merci sha!”

Sacha- “De rien!”

Twakomeje gutegereza hashize akanya tubona imodoka iparitse imbere yacu Sacha ahita amfata turagenda arakingura turinjira dusuhuza umushoferi,

Sacha- “Amakuru yo mu rugo se?”

Shoferi- “Ewana nta ribi kabisa bimeze neza!”

Sacha- “Nta gashya se?”

Shoferi- “Ntako keretse umukobwa mwiza usigaye uba iwanyu!”

Sacha- “Uuuh! Uwo se kandi ni inde noneho?”

Shoferi- “Yewe! Nanjye ntabwo muzi rwose, ubwo uraza kumumenya nugerayo!”

Sacha yarikirije dufata umuhanda Sacha agenda arangira umushoferi inzira ijya mu rugo twagezeyo bidatinze tuvamo twinjira Mama adusanganiza urugwiro,

Mama- “Yuuuh! Ni mwebwe disi! Uzi ko nari ndi kumva ibicuro? Ni kalibu shenge!”

Twese- “Murakoze Mama!”

Mama- “Daddy! Aka kanya se uhise ubyibuha bigeze aha?”

Njyewe- “Hhh! Koko se nahise mbyibuha ? cyangwa?”

Sacha-“Hhh! Nanjye rata ndabona wabyibushye!”

Njyewe- “Si ngaho mvuye kwibyibushya ku Gisenyi!”

Mama- “Ni ukuri da! Ahubwo umukazana wanjye rwose nagire akube hafi ukomeze ubyibuhe!”

Sacha udusoni twaramwishe, nk’ibisanzwe iyo Mama yavugaga iby’abakazana yahitaga agira isoni, turakomeza twinjira muri salon Sacha aricara njye njya kubika igikapu,

Sacha- “Mama! Daddy! Nari muhaye lifuti ndavuga nti reka nyure na hano nze ngusuhuze!”

Mama- “Nuko nuko mwana wa! Imana iguhe umugisha rwose!”

Sacha-“Reka ngere mu rugo rero ndebe uko bameze!”

Mama- “Yego shenge, ubatashye!”

Sacha- “Yego Mama!”

Twarahagurutse dusohoka mu nzu tugeze hanze asezera Mama, amfata ukuboko tujya hirya gato maze arambwira,

Sacha- “Daddy! Warakoze kuba warambaye hafi, sinzi uko nakubwira ibihe byiza nagize gusa akari ku mutima gasesekara ku munwa nawe urabibona, uyu mwanya nari nawugeneye kuguha ino mpano izajya ikwibutsa biriya bihe”

Ako kanya Sacha yakoze mu gasakoshi akuramo isaha nziza cyane, nyibonye ndikanga ahita amfata ukuboko arayinyambika maze ampa kiss ku itama yinjira mu modoka irahaguruka iragenda,

Bamaze kugenda nasigaye nibaza byinshi, nitegerezaga isaha nkagira ngo ni Sacha ndi kureba, numvise ukuboko kuremereye kubera agaciro nahaye iyo mpano maze ndakata nsubira mu nzu, nduhukira mu cyumba cyanjye.

Nkigerayo nirambitse ku buriri ntangira gusubiza byose inyuma nk’aho ari film ndi kwirebera, mfata telephone yanjye ntangira kureba amafoto ari nako nibuka bya bihe nifuzaga gusubiramo.

Nakomeje kwibuka byose hashize akanya ndeba ya mafaranga Danny yari yatwaye Mama ndayamushyira arishima, ndagaruka ndaryama dore ko nari naraye ijoro kubera kubura ibitotsi ntekereza Sacha!

Nashyizweyo ndasinzira karahava, nakanguwe na telephone yasonnye n’ibitotsi byinshi nyitaba ntarebye n’uwo ariwe,

Njyewe- “Hello!”

We- “Daddy! Salama ok?”

Nahise numva ari ijwi rya Bob maze mpita mvugira mu bitotsi byinshi,

Njyewe- “Ni sawa Bob! Bite se wowe?”

Bob- “Ewana ni uburyohe! Nako birenze kuba uburyo kabisa!”

Njyewe- “Uuuh! Habaye iki se kandi noneho?”

Bob- “Man! Ubu mvuye kureba mushiki wawe, Hhh! Ndaje ahubwo nkoherereze amafoto n’ama voice nawe uryoherweho!”

Njyewe- “Uuuh! None se kandi ayo makuru mashya ko…”

Bob- “Hhh! Jya online ahubwo amaso n’amatwi biguhe!”

Call end.

Ibitotsi nari mfite sinzi aho byahise bijya, nirukiye online vuba ntangira kubona messages nyinshi ziza ntegereza iza Bob ariko ndazibura ngishaka numero ze ngo muhamagare mbona Sacha arampamagaye nganisha kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello Sacha!”

Sacha- “Bite Daddy!”

Njyewe- “Ni sawa sha!”

Sacha- “Wabashije kuruhuka se?”

Njyewe- “Yego sha, ubu ndaryamye rwose! Ahubwo se wowe bite?”

Sacha- “Sha hari ahantu mvuye, nako nyine mvuye kureba Bob!”

Njyewe- “Sacha! Wasanga utagiye kumbwira ko…”

Sacha- “Daddy! Ubyihanganire ndabizi ntabwo baragushimisha gusa…”

Njyewe- “Sacha! Rekera aho icyo ushaka kuvuga nakimenye”

Sacha- “Ni byo wabimenye, ubu njye na Bob twinjiye mu rukundo!”

Njyewe- “Ahwiiii! Nari mbyiteze!”

Sacha- “Daddy! Ndagusabye wibabara kandi humura uri musaza wanjye nkunda, amagambo wambwiye nzakomeza kuyazirikana, niba koko atazasaza azampa imbaraga zo guha agaciro amahitamo yanjye”

Njyewe- “Sacha! Uzahirwe n’inzira utangiye, kandi uzazirikane impamvu uhisemo Bob! n’ubundi erega nari naramuhariye, gusa ntabwo ari uko ntagushakaga ahubwo nuko wampaye umwanya wabonaga unkwiye nkava mu nzira none akaba atambutse yemye!”

Sacha- “Yoooh! Daddy! Mbabarira ndumva uri kuvugana ikiniga, ni ukuri nzakuba hafi kandi Bob ndabizi nawe ni umuntu wawe wa hafi, humura rero ntabwo uzajya kure yacu”

Njyewe- “Sacha! Muzahirwe nanjye buriya igihe kizagera!”

Sacha- “Yego sha Daddy! Ngaho ryama uruhuke tuzasubira!”

Njyewe- “Urakoze cyane Sacha!”

Sacha- “Bye!”

Call end.

N’imbaraga nke cyane namanuye telephone nyitereka hasi, maze ubwenge bwanjye buntuma kure, ntangira gutekereza byinshi byatumye ndemererwa umutima nkabura ibitotsi, iryo joro nibwo namenye ko burya nakundaga Sacha by’ukuri.

Mu gitondo narakangutse mbyibutse nongera gusubira gutecyereza byinshi, maze ako kanya mpita mbyuka nikoza muri douche mvuyeyo nditunganya ndambara ngisohoka mu nzu,

Mama- “Uuuh! Daddy! Ko wabyimbye amaso?”

Njyewe- “Mama! Buriya ni uko naraye kuri telephone!”

Mama- “Oya! None se ubwo waraye usoma ibiki koko ku buryo ubyuka amaso atukuye kandi abyimbye gutya?”

Njyewe- “Mama! Reka ngende humura ibi bibaho nta kidasanzwe!”

Mama- “Ahaaa! Ngaho genda! Imana ikurinde kandi unsuhurize umukazana!”

Nashatse guhita mpindukira ngo mbwire Mama byose, umutima urambuza ndamirirana ndasohoka ngeze hanze nsanga Zamu ari guhanagura imodoka,

Njyewe- “Za! Bite se?”

Zamu- “Eeh! Boss! Amaso yawe ko…”

Njyewe- “Humura Za! Nta kibazo rwose ibi bijya bibaho rimwe na rimwe! Ahubwo se bite bya mukuru wawe?”

Zamu- “Maritini se? Wahora n’iki ko yageze mu rugo ngasanga aziranye n’umugore wanjye!”

Njyewe- “Uuuh! Ngo baziranye hehe se kandi?”

Zamu- “Yewe! Narinze mva mu rugo bakibigize ibanga ariko nabonye nako reka tubitege amaso!”

Njyewe- “None yagarura ya ngeso? Ntabwo uzi ko ingeso ipfa nyirayo yapfuye?”

Zamu– “Ahaa! Nanjye naraye mbyibaza ijoro ryose mbura igisubizo!”

Njyewe- “Ariko wenda reka dutegereze wasanga yarahindutse, ahubwo se wigeze wumva avuga ibya Dovine?”

Zamu- “Wa mugabo watuzanye mu modoka, yatugejeje iwanjye amubwira ko uyu munsi aza kumujyana aho akorera!”

Njyewe- “Eeeh! Noneho ni byiza ubwo Nelson aza kumujyana kwa Dovine!”

Boss- “Hagati aho rwose mwarakoze cyane!”

Njyewe- “Oya nta kibazo humura, biriya ni ibisanzwe!”

Zamu- “Nuko nuko, ariko rero ubanza ngiye gutangira kujya mbika macye macye!”

Njyewe- “Kubera iki se Za?”

Zamu- “Uriya mutarutwa se nabonye buriya ntiyenda gutaha iwacu?”

Njyewe- “Za! Reka ngende natinze!”

Zamu- “Uuuh! None se nako reka nkureke ugende, umunsi mwiza Boss! Imana ikurinde kandi ikuzurize umufuka!”

Ninjiye mu modoka ndakata, Zamu arakingura mfata umuhanda, ngeze ku kazi ndaparika mvamo nkingura umuryango ntangira kwicururiza ibyuma by’imodoka nk’ibisanzwe.

Nakomeje gukora bisanzwe ariko nageraga aho ngakubita agatima kuri Sacha nkumva ndasuherewe ariko nkikomeza ngakomeza akazi.

Byageze mu ma saa sita njya online nsanga ibintu byakaze, profile ya Sacha yari Bob ndetse na Bob ari uko, ibintu bivuze byinshi kuko bibonwa na benshi, ako kanya nibuka ko ari njye nahahoze.

Nkibyibaza nahise numva umuntu usetse cyane, nubuye amaso mbona ni Rosy wari uhagaze hejuru yanjye neza ari kureba muri telephone yanjye,

Rosy– “Hhh! Daddy! Pole sana sha! Bibaho!”

Njyewe- “Ibiki se Rosy?”

Rosy- “Erega buriya abakobwa bose ntabwo bagira ukuri nkanjye! Nari nakugiriye inama uranangira none dore yisangiye Bob!”

Njyewe- “Rosy! Ibyo byihorere kuko nta makuru ahagije ufite, ahubwo se ni inde ukurangiye hano?”

Rosy- “Yoooh! Ushaka uwo akunda ntabwo abura inzira yanyuzemo, birakubangamiye se kuba nje kukureba?”

Njyewe- “Oya nta kibazo Rosy!”

Rosy- “Ni Mama wawe undangiye hano!”

Njyewe- “Uuuh! Muhuriye he se?”

Rosy- “Mvuye iwanyu da! Niwe undangiye aho ukorera!”

Njyewe- “Inka yajye! Ubwo se iyo umpamagara nkakurangira utiriwe ujya mu rugo?”

Rosy- “Hhh! Nashakaga kwisuhuriza umukecuru nka kwa kundi Sacha yajyaga abigenza, ubu guhera nimugoroba azajya ajya kwa Bob, ngomba rero kuzaziba icyuho nkajya nza gufasha Mama wawe!”

Njyewe- “Rosy! Mama nta kazi kenshi agira, rwose ntuzirushye uza, biriya Sacha yabikoraga kuko ari mushiki wanjye, ubu se ushaka kuba umukozi?”

Rosy yabuze icyo avuga maze yitsa umutima ahita afata telephone atangira kurebamo hashize akanya.

Rosy- “Ariko Daddy! Koko habe no kumbaza icyari kinzanye koko?”

Njyewe- “Wabimenye, nari ngiye kukubaza rwose, ngaho mbwira ndakumva!”

Rosy- “Daddy! Nashakaga kukubwira ko ibyo wakoze bizakugaruka!”

Njyewe- “Uuuh! Ibiki se kandi?”

Rosy- “Daddy! Ubonye ngo ucumbikire Danny nurangiza umwirukane unamusange ku Gisenyi umwambure utwe?”

Njyewe- “Ambaaa! Ibyo se kandi wabikuye he?”

Rosy- “Umva yewe! Harya ngo nuko ngo yazanaga Samantha mu rugo ukagira ishyari? Wose se ko wazanaga Sacha? Cyakora byose birangiye nawe bikugarutse, Daddy nushaka ujye ugenda ureba aho ukandagira naho ubundi, nako reka dutegereze akazaba”

Njyewe- “Eeeh! Ndumva ariko umuntu waguhaye amakuru yayagupakiyemo kweli kweli! None se ngo hazaba iki ra?”

Rosy- “Nyamara uryamire amajanja, byongeye kandi ushatse wananyuraho nkazakubera inkingi ya mwamba igihe ibyo byose byaba bigiye kuba”

Njyewe- “Gute ubwo?”

Rosy- “Daddy! Nyamara wanze kunyumva kandi mfite ijambo rihora rinkomanga ku mutima”

Njyewe- “Hhh! Iryo jambo se rigaragirwa no guha agaciro ikinyoma urumva ritarigaraguyemo rigatora ibara? Rosy! Kuki wimitse ikinyoma kigasiba ubwiza Imana yakuremanye koko?”

Rosy- “Daddy! Erega nanjye ntabwo ari njye, mfite ikibintera!”

Njyewe- “Uuuh! Ni iki kibigutera se Rosy?”

Rosy yikije umutima maze aranyitegereza agize ngo atangire avuge telephone yanjye iba irasonnye nyifata vuba vuba ndebye umpamagaye nsanga ni Mama ndatungurwa nsunika nganisha kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Oui Mama!”

Mama-“Daddy! Banguka uze undebere ibiri aha, ubu se koko ibi ndabigira nte koko?”

Njyewe- “Uuuh! Mama! Noneho se kandi bigenze gute ko numva uvuga utaka?”

Mama- “Daddy! Mbabarira yewe uze wihuta ngo ntabwo ava aha!”

Njyewe– “Inde se Mama?”

Mama- “Daddy! Rwose ngwino umurebe yewe!”

Call end.

Rosy- “Uuuh! None se uragiye?”

Njyewe- “Ihangane rwose ndagiye ntabwo nzi ikibazo Mama agize, ngo aranshaka cyane!”

Rosy- “Oya yewe ntabwo buriya bikomeye reka…”

Rosy yavugaga ibyo nanjye mfata imfunguzo abonye nta kundi byagenda arasohoka ndakinga,

Rosy- “Daddy! Basi nuvayo unyure ku kazi iwanjye nkubwire!”

Njyewe- “Ndaza kureba nibishoboka ndaza!”

Ninjiye mu modoka nkata vuba vuba mfatiraho, nagendaga nibaza icyaba kibaye gitumye Mama ahangayika bigeze hariya akampamagara igitaraganya, bigatuma nongera umuvuduko mu minota micye nari ngeze mu rugo sinirirwa naninjiza imodoka nyisiga aho, ntera intambwe ninjira niruka nkigera ku ibaraza mba nkubitanye amaso na Jojo wari wicaye aho n’igikapu cy’imyenda ndikanga……………………..

 

32 Comments

  • @umuseke.rw
    mwampaye ya number nabahamagaraho mukanfasha
    nageze mu Rwanda wenda byakunda.
    Murakoze

    • +250781718072 gerageza hanyuma tugufashe kuko kudasoma iyi nkuru n’ugusigara inyuma mu majyambere

  • Ubuse Jojo we azanywe Niki ko mbona Daddy agiye kuba nyiri kibazo asimbura Nelson

  • Daddy Imana imurinze Sacha, kuko nta rukundo rwa Sacha ni umwasamara kabisa, ahubwo Daddy yakwemera kumva Rosy kuko we mbona ari umukobwa w’umutima.

    • Rosy umukobwa w’umutima?!!! uteranya,ubeshya, ubeshyera… ugira ishyari.. uyu mukobwa ni mubi cyane pe!!

      • Reka reka nta Rossy, ahubwo Sacha ndababaye kuko Bob asanze si serieux nka Daddy. Courage Daddy Sacha azakugarukira mfite ikizere

    • sacha numwasama ariko rosy numutindi

  • Rwose Noneho mukabije kukagira gato

  • nta kabuza Jojo atwite Inda. ya Gatera. naho Dady we niyihangane arekure Sacha ajye aho umutima we umwerekeza nagira amahirwe Bob ntazamutendeka. Dady humura uzabona uwawe kdi ugendane ubwenge mu magambo uganira na Rosy

    • Gatera ntabwo abyara, atera amahuri, hhaha, muri episode 103 hari aho Maman Daddy ambwira byose Daddy:
      “Namubajije impamvu arambwira ngo: Njye ndabizi neza ntabwo mbyara ni nayo mpamvu umunsi umwe isi izakwituraho ntubimenye, narongeye ndamubaza nti: nonese Jules nagaruka? Nawe ati: Uzamubwire ko inda ye yavuyemo ugatwita iyanjye n’ubundi ko atayemera.” Jojo rero niyisure kuko Gatera atabyara.

  • Daddy genda gake Danny ashobora kukugirira nabi. Jojo mwakire azanye murumuna wawe . Ibya Rosy byo n’amayobera.

  • Jojo aje kubeshya ngo atwite iya Gatera kandi atabyara.Sacha we arambabaje kuko mbona amahitamo ye ashobora kuzatuma yicuza impamvu yaretse Daddy.

  • Mbega umukobwa uhisemo nabi!!!!kandi nkurikije ukuntu afuha azagarukira Daddy yariboneye undi, ariko Daddy nawe azirinde Rosy kuko ari ibandi!
    murakoze mwirirwe

  • Gatera ntabwo abyara, atera amahuri, hhaha, muri episode 103 hari aho Maman Daddy ambwira byose Daddy:

    “Namubajije impamvu arambwira ngo: Njye ndabizi neza ntabwo mbyara ni nayo mpamvu umunsi umwe isi izakwituraho ntubimenye, narongeye ndamubaza nti: nonese Jules nagaruka? Nawe ati: Uzamubwire ko inda ye yavuyemo ugatwita iyanjye n’ubundi ko atayemera.” Jojo rero niyisure kuko Gatera atabyara.

  • none se ko ntabasha kureba episode zarangiye ,mwabigenje gute?mumfashe rwose

  • mwambabariye Mukampa guhera kuri episode 97 please ,maze iminsi nimereye neza nsoma none muri iki gitondo rwose sinzi uko mwabigenje

  • Hhhhhh! ngo atera amahuri rwose, ahubwo rosy ntabwo akwiye daddy mbona asa n’agashinzi kakabeshyi, ahubwo uriya mukobwa waje kwa sacha Daddy nafatireho wasanga ari akana keza, jojo ni indaya butwi, episode yejo waiting

  • umwanditsi courage wagerageje kumva ibyifuzo byacu wongera epsd thx umuseke.rw

  • Claudine Umutoni, niba wabashije gusoma iyi Episode ya 137 reba hejuru ahanditse Inyito ya Episode umanuke hasi ahanditse ngo: Yashizwe ku rubuga na Martin…., maze nureba inyuma gato urabona ahanditse ijambo IZINDI uhakande maze uze guhitamo izo utasomye ubundi wisomere.

  • Iyo ushaka kureba episodes zarangiye ujya mu nkuru ndende zose zirimo.

  • ndababaye pe rwose sacha azagaruka kuko bobo nikirara afite undi arachaka kubatendeka. jo
    jo rero azi ko yiboneye aho ateka imitwe ngo bemere umwana

  • Daddy Imana imurinde bariya bakobwa bose nabwo bavamo abagore beza nabo gusohokana gusa,Jojo nazi uwamuteye inda,ashaka kuyomeka kuri Gatera,NGO atware imitugoye,Kuko aziko Daddy atarumwana we,urakoze umwanditsi

  • Ayiweeeee sacha uhisemo nabi pe ark uzagarukira Daddy kbsa kuko bob afite undi. Jojo c kd we bite?
    Mbega Martin guhemuka niibibi pe

  • Byiza cyane, Daddy, itonde IMANA izaguhuza nugukwiye naho Sasha na Rosy bo bareke.

  • Aaaaah muribuka ko baherutse kutubwira ko jojo atwite wasanga atari inda ya gatera ? oya nako gatera ntabyara hahahah ndisetse ahubwo se Jojo arashaka iki wamugani? reka tubitenge amaso da.

  • byo Sacha ahisemo nabi naho Rosy we nagende nubugambo bwe bundashira yigize na juwa buri kimwe cyose!

  • Daddy wihutiye kuvuga.itonde ushishoze.nonese uriya mubaye mukiva kumazi ahita ajya kwemerera BOB urukundo?yakunenze iki? we(BOB)yamushimye iki?ndabona aba bakobwa mwahuriye mu kabali ibyabo byanshanze.itonde rwose ibyabo ube ubishyize kuruhande uwawe arahari.

  • Daddy komera ushikame urugamba ruratangiye watsinze urwagatera ariko Rossy rwo ndabobona atakwifuriza mahoro icyo mbona nuko Sacha birangira akugarukiye kandi nagaruka uzamwirinde kuko utazamenya icyo azakora kwa BOB

  • kandi iyo sacha adaca amarenga y’urukundo daddy yari gukomeza kwituriza ntamubwire ko urukundo rwatse, ahaaa! sacha kuba yahitamo bob nta kibazo kirimo ahubwo kuko amahitamo y’umuntu hari igihe ashingira ku bandi, wasanga ari Rosy wabyitambitsemo akabeshyera daddy

  • Birakaze mbega sacha ariko daddy humura uzabisimbuka byose nubwo rossy uraho atoroshye ariko lmana murikumwe

  • Daddy sorry gusa sacha azakugarukira kuko ntiwamubereye mubi, naho rossy mureke nawe ntarukundo afite pe.

  • wooooow good strory! thx umuseke, big up mwanditsi, uri umuhanga, naho bob ndabona atazamarana kabiri na sacha, ni ahejo

Comments are closed.

en_USEnglish