Gikundamvura: Bamennye 1260L z’inzoga ikaze cyane itera urugomo rukabije
Rusizi – Mu mirenge ya Gikundamvura uhana imbibe na Burundi na Gashonga uhana imbibe na DRCongo, hamaze iminsi havugwa urugomo rukabije ruva ku nzoga y’urwagwa bita igikwangari ivangiyemo ibintu bisindisha bikabije. Muri iyi week end Police y’u Rwanda yahakoze umukwabu hafatwa 1 260L z’izi nzoga zimenerwa imbere y’abaturage kandi bashishikarizwa kwirinda kunywa no gukora izi nzoga.
Abaturage bo muri iyi mirenge baganiriye n’Umuseke bemeza ko abanyoye izi nzoga batayoba ubwenge gusa ahubwo banibwira ko bafite imbaraga zidasanzwe maze si ugukora cyangwa gukorerwa urugomo bigakabya. Umwe mu bagore yemeza buri uko umugabo yarunyoye iyo atashye amukubita.
Sindayiheba Mariko wo mu murenge wa Gikundamvura mu kagari ka Nyamigina yabwiye Umuseke ko bazinywa kubera uburyohe ariko ngo unyoye amacupa abiri ahinduka nk’uwasaze.
Sindayiheba ati “ Iyo wayisinze uba wumva ufite imbaraga zakwikorera n’isi, tubinywa kuko uba wumva kiryoshyeee ariko amacupa abiri gusa asaza umuntu.”
Drocella Mukankomeje wo mu murenge wa Gashonga mu kagari ka Kabakobwa we ati “Njyewe rwose uyo umugabo wanjye yabinyoye arankubita iryo joro sindyama kandi ubwo no hirya yacu mu baturanyi tuba twumva induru mu bo basangiye. Ni inzoga mbi cyane.”
Abaturage bafatanyije na Police y’u Rwanda bakoze umukwabu bafata Litiro 1 260 mu mirenge yombi, umugabo witwa Hagenimana wenyine bamufatanye 950L z’ibi bikwangari ubusanzwe ngo bitemewe. Hagenimana avuga ko yari azi ko ari inzoga isanzwe.
Hagenimana ati “ariko rwose nibambabarira ntabwo nzongera kubicuruza kuko bambwiye ibibi byabyo (ibikwangari).”
Superintendent of Police Sano Nkeramugaba umuyobozi wa Police mu karere ka Rusizi we yongeye kwihanangiriza abakora n’abacuruza izi nzoga zitemewe n’amategeko kuko zishyira ubuzima bw’abaturage benshi mu kaga.
Spt Nkeramugaba ati “ubuzima burahenze, ntitwifuza kubona abaturage b’u Rwanda babaho nabi kubera ibi biyobyabwenge bikorwa namwe kandi mukanabinywa cyakora umuntu wese ubikora, akabicuruza amategeko arahari kandi namwe baturage mudufashe mu icungwa ry’umutekano mutange amakuru y’ahakorerwa ibintu ngo amuhane bikomeye.”
Mu bikorwamo izi nzoga abaturage bavuga ko harimo ibintu bimwe bavana muri Congo n’i Burundi kugira ngo zirusheho gukara no gusindisha bikomeye abazinywa.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW