Digiqole ad

Gicumbi: Bavuga ko nta ruhare bagira mu guhitamo ibibagenerwa

 Gicumbi: Bavuga ko nta ruhare bagira mu guhitamo ibibagenerwa

Bavuga ko bakeneye ibikorwa remezo (Internet)

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko nta ruhare bagira mu guhitamo ibikorwa biba bigomba gukorwa mu ngengo y’imari igenerwa inzego z’ubuyobozi bigatuma bagenerwa ibyo batabona nk’ibikenewe.

Bavuga ko bakeneye ibikorwa remezo (Internet)
Bavuga ko bakeneye ibikorwa remezo (Internet)

Ibi bikunze kugarukwaho mu bice bitandukanye aho abaturage n’inzego z’ubuyobozi bwabo bitana bamwana ku bikorwa  biba bigomba gushyirwa mu bikorwa mu ngengo y’imari zigenerwa ubuyobozi.

Abaturage bakunze gutunga agatoki inzego z’ubuyobozi kutita ku bibazo biba bibugarije, zigakora ibyo babona nk’ibitihutirwa.

Abatuye mu murenge wa Cyumba bavuga ko ibyo guhitirwamo bitari bikwiye mu gihe isi igezemo kuko abayobozi baba bakwiye kwicarana n’abo bayobora bakarebera hamwe ibigomba gukoreshwa iyi ngengo y’imari iba yagenewe.

Ngiruwonsa utuye muri uyu murenge agira ati “ …Hari igihe ubaha amashanyarazi kandi  nta mazi bagira, ukabazanira amatara kandi kugira ngo babone amazi bagomba kurira imisozi bakamanuka iyindi, si ko byakagombye.”

Aba baturage bavuga ko nta mahitamo bagira mu bibagenerwa, bavuga ko bakeneye kugira uruhare mu buyobozi bwabo kuko ‘bayoborwa badategekwa’.

Umukozi w’ Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho), Darius Rutaganira yemeza ko  iki kibazo gihari, ndetse ko n’uyu muryango umanze iminsi utanga amahugurwa ashishikariza inzego z’ ubuyobozi  kurangwa n’ubufatanye n’ Abaturage mu kugena ibigomba kwihutirwa ingengo y’imari.

Ati “Muri aka karere tumaze gutanga amahugurwa inshuro  ya Kabiri,ubushize twahuguye Njyanama y’ akarere ka Gicumbi none tugeze mu bayobozi bw’Imirenge.”

Uyu muyobozi ugaruka ku ruhare abaturage bagomba kugira mu bibagenerwa, agira inama ubuyobozi kwegera abaturage.

Ati “ Biba byiza iyo umuyobozi aganiriye na bo akumva ibyifuzo byabo, kuko twabahuguye byinshi bigendanye n’ akamaro k’ abaturage mu gushyiraho ingengo y’ imari, bakamenya uko itegurwa batabonye ibikorwa bibitura hejuru.”

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu bayobozi b’ imirenge bavuga ko bipfira hejuru, bakavuga ko muri izi nzego zibakuriye nko mu karere ari ho hari Ikibazo.

Aba bayobozi b’imirenge bemeza ko nyuma y’aya mahugurwa bariho bakoreshwa, bagomba guhindura imikorere bakajya bagena ibigenerwa abaturage ari uko babanje kumva ibitekerezo byabo.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Nibyo koko, aho gucana amashanyarazi nywa ibirohwa nahitamo kunywa amazi meza mbere yuko amashanyarazi angeraho.

Comments are closed.

en_USEnglish