Ngoma: Abakiliya b’Umurenge SACCO ntibishimira 20% bakatwa ku nguzanyo
Abababitsa n’ababikuza mu ‘Umurenge SACCO ‘ wa Rurenge, mu karere ka Ngoma binubira amafaranga angana na 20% akatwa buri umuntu watse inguzanyo iri munsi ya milioni imwe, bakavuga ko aya 20% asigara kuri konti atabyazwa inyungu kandi akabarirwa mu yo bagomba kwishyura.
Aba baturage bavuga ko aya mafaranga akatwa umuntu watse inguzanyo ku nshuro ya mbere, bavuga ko babazwa no kuba aya mafaranga abarirwa mu yo umuntu agomba kwishyura kandi atarayakorsheje.
Bavuga ko ari akarengane bakorerwa, bakabigaragaza nk’ibishobora kudindiza amajyambere kuko kwakwa aya mafaranga bisa nko kwakwa imirengera.
Aba baturage babitsa muri iyi SACCO, izwi nka ‘Rurenge People SACCO’, bavuga ko iyo bakaswe aya mafaranga bababwira ko asigara kuri Konti y’ubwizigame, ku buryo uwatse miliyoni imwe ahabwa ibihumbi 800 andi agashyirwa kuri iyi konti.
Aba baturage bavuga ko n’ubwo umuntu ahabwa ibihumbi 800 byandikwa ko yagurijwe miliyoni ndetse akaba ari yo yishyura iyo agiye kwishyura.
Umwe muri aba baturage (utifuje ko umwirondoro we umenyekana), yagize ati ”Usanga nk’iyo watse inguzanyo kuva kuri miliyoni kumanura kandi ari ubwa mbere ugujije, basigarana ubwizigame bwa 20%, ni menshi cyane kandi ikibabaje ni ko aya mafaranga atabyara inyungu…”
Uyu muturage akomeza avuga ko kuba aya 20% abarirwa mu yo bagomba kwishyura ari ukubangamirwa, ati “ …kandi iyo ugiye kwishyura ya nguzanyo, aya 20% uyaheraho kuko batuwira ko aba ari ku mubare wa ya nguzanyo wahawe”.
Umucungamutungo w’iyi SACCO, Tabaro Jean de Dieu avuga ko ibi biba byaremejwe n’inama rusange ya SACCO ndetse ko aya mafaranga adakatwa ku nguzanyo ahubwo ko afatwa nk’ayo umunyamuryango yizigamye kugira ngo ahabwe iyi nguzanyo aba yasabye.
Tabaro akomeza avuga ko iki kifuzo cy’aba baturage cy’uko aya mafaranga yazajya abyara inyungu kizigwaho hakarebwa niba cyazashyirwa mu bikorwa.
Ati ” Dushobora kubyigaho ku buryo aya mafaranga (20%) asigara kuri Konti hazajya hagira inyungu nto ihabwa uwahawe iyi nguzanyo, tuzabyigaho mu nama rusange.”
Abaturage bakoresha iyi SACCO y’umurenge wa Rurenge bavuga ko uretse izi mbogamizi zo kuba bakatwa 20% ku bahawe inguzanyo, ubusanzwe iki kigo cy’imari cyarabafashije kwiteza imbere.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW