Digiqole ad

i Mahama: Mu cyumweru hashobora kubyarira abakobwa n’abagore 50 badafite abagabo

 i Mahama: Mu cyumweru hashobora kubyarira abakobwa n’abagore 50 badafite abagabo

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe haravugwa ikibazo cy’ubwiyongera bw’abakobwa babyara n’abatwita inda z’indaro (zitateganyijwe).

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe
Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe

Iyi nkambi ya Mahama ibamo abasaga ibihumbi 50 biganjemo abagore n’abana n’urubyiruko, abayirimo baravuga ko hari ikibazo cy’uko abana bo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, kuko ngo abangavu bayirimo babyara umusubirizo.

Bavuga ko hari ubwo mu cyumweru kimwe muri iyi nkambi havuka abana bari hejuru ya 50 babyarwa n’abakobwa batagira abagabo.

Bavuga ko iki kibazo gikomeza kwiyongera bitewe n’uko hari ababa nta kazi bakoramo ndetse no kuba hari abantu baba barahunze ari nk’umusore gusa ugasanga aribana.

Abaturage bavuga ko iki kibazo gihari cyane ngo umuntu acyibona iyo agiye ku ivuriro babyariraho ababyara babuze aho babashyira.

Ndahimana waganiriye n’Umuseke agira ati “Emwe, abakobwa bo babyara ni ikibazo gikomeye ni ukuri, nkawe wobimenya ugiye hariya ku ivuriro babyariraho. Usanga babuze n’aho babashyira.”

Bavuga ko abakobwa babyara bagenda biyongera umunsi ku wundi bitewe n’uko haba hari abirirwa bicaye ntacyo bakora bityo ngo bikabaviramo guterana inda.

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama Ngoga Aristarique avuga ko iki kibazo gihari ariko ngo giterwa n’uko ari ahantu hari abantu benshi.

Avuga kandi ko hari gahunda nyinshi zo gufasha abari mu nkambi kutirirwa bicaye ngo ibe ariyo yaba intandaro y’ubwiyongere bw’inda z’indaro.

Avuga ko abagejeje igihe cyo kwiga babashishikariza gusubira mu ishuri kandi abatarigeze biga na bo hari gahunda yo kubigisha imyuga, abigishwa Icyongereza ndetse n’abakora uturimo dutandukanye.

Ngo muri iyi nkambi nta mubare w’ifatizo uhari w’abana b’abakobwa babyara buri cyumweru, kuko ngo ihora ihindagurika.

Ati: “Iyo 52 uvuga birashoboka. Bishobora kumanuka nk’uko bishobora kuzamuka. Bishobora kuba 50 nk’uko bishobora kuba 30, nk’uko bishobora kuba 20. Nta kigereranyo cy’ifatizo gihari, ariko hari igihe bashobora kuba 50.”

Abaturage bavuga ko ari gacye mu cyumweru abakobwa babyara bajya munsi ya 52 ngo ari na yo mpamvu babona ko ari ikibazo.

Hafi y’inkambi ya Mahama hari ishuri rishobora kwakira abana ibibumbi 15 aho abagejeje igihe n’ababishoboye bakangurirwa kujya kwiga kugira ngo bibarinde kwirirwa bicaye ariko ngo ntihabura ababyanga.

Iyi nkambi irimo abana benshi, aha bishimiye kwifotoza
Iyi nkambi irimo abana benshi, aha bishimiye kwifotoza

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Umuseke mukomeje kuba indashyikirwa mugutara amakuru kandi burigihe mwerekana originalité yanyu nk’ikinyamakuru.Mukomerezaho.

  • Harya ubwo ngo ni ho bafite umutekano kurusha uwo bagira basubiye mu ngo zabo i Burundi?

  • Aba barundi nibasubire iwabo umutekano usa nk’aho wagarutse.Basubire iwabo rwose.

  • nkeka ko Mahoro na coppa barry ari umuntu umwe wiyoberanya,nibaza ukuntu mwumva ko abantu 78000 bose birwaza ukeka ko kuba mu nkambi haruwo bishimishije mwagiye mureka gushinyagura ese ubwo muracyakeneye abo kwica amaraso mwanyoye ntahagije????

    • @Willy, gutuka abantu utazi ubwo se birerekana ko uri umunyamahoro wowe? Ntushobora kutabona ibintu kimwe n’abandi ngo ubibabwire utabatutse? Harya ubwo ni bimwe by’umwera uturutse i bukuru ngo bucya wakwiriye hose? Mu bitera ubuhunzi butajya burangira muri Afrika muri rusange no muri aka karere by’umwihariko, n’imitekerereze nk’iyi yawe irimo. Uwo mutabona ibintu kimwe, aba abaye umwanzi wo kwivuna. Banza witokore ubwawe, ubone neza maze ushobore gutokora abandi.

      • Uhuru .. umbaye kure mba ngukoze mu ntoki, gutukana ntabupfura burimo rwose, gutanga igitekerezo m’ubwubuhane niwo muco wakagombye kuturanga..

  • Igihe kirageze ngo U Rwanda n’Uburundi na HCR byicare hamwe byige kuri iki kibazo cy’uko impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zatahuka iwabo mu Burundi. Tuve rwose mu macenga ya Politiki twite kuri kiriya kibazo cy’abana b’abarundi birirwa mu nkambi ntacyo bakora bikagera aho bishora mu busambanyi.

    Ntacyo Abayobozi baba bamariye abo bayobora mu gihe batabagirira impuhwe ngo barebe ingorane bafite kandi ziturutse ku bayobozi bo ubwabo baba barwanira gusa ubutegetsi. Ruriya rubyiruko rwandagaye mu nkambi ya MAHAMA nta cyaha rufite, abenshi muri bo bakurikiye buhumyi abanyapolitiki bababeshye/babashutse, none abenshi muri abo banyapolitiki ntabwo bo bari mu nkambi ya Mahama ahubwo bibereye mu mujyi i Kigali aho usanga binywera za Mutzig nk’abagashize, abandi banyapolitiki bo bafashe indege bigira i Burayi cyane cyane mu Bubiligi, aho usanga i Bruxelles bitwara nk’abakirwanira imyanya y’ibyubahiro.

    Rwose bariya baturage bari mu nkambi ya Mahama, nibafate icyemezo cya Kigabo batitaye ku babashuka, basubire mu gihugu cyabo cyababyaye bafatanye n’abandi barundi kucyubaka. Nibategereza abanyapolitiki babashuka ngo bazataha barwana bamaze gutsinda ubutegetsi buriho, ibyo rwose baba bishuka, baba barimo kwihenda, kuko gutangiza intamabara biroroshye ariko kuyirangiza ntawumenya uko bigenda.

    Impunzi z’abarundi hamwe n’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi zari zikwiye gutahuka mu bihugu byazo aribyo uBurundi n’u Rwanda, bityo amahoro nyayo akagaruka muri ibyo bihugu byombi, abaturage babyo bagaharanira kubumbatira amahobo n’umutekano hanyuma hagashyirwa imbere ibikorwa by’iterambere. Abaturage b’ibyo bihugu byombi bakwiye kureka ibikorwa bya Politiki byuzuye amatiku, inzangano, n’amacakubiri byose biganisha ku mwiryane no kurwanira Ubutegetsi.

    Aho bigeze ubwicanyi burarambiranye, kwicana ni umuvumo mubi, kandi nta muntu wica undi ugira amahoro muri we, n’ubwo we yakwibeshya ngo arimo kwikiza umwanzi, ariko mu by’ukuri umwanzi wa mbere wawe niwowe ubwawe. Bitinde bitebuke abakoze ibikorwa by’ubwicanyi bose umunsi uzagera babibazwe, nibatabibarizwa hano ku isi, hari ahandi bazabibarizwa.

  • Barahaze. Burya harongora/rwa uhaze ameze neza, afite amahoro. Wigeze ubona ahandi impunzi zirya ubuto, zikisiga carolight !

  • Ko muvugako higanjemo abana nabagore izonda zosebaziterwa nande?

  • Yego rata Masasu we uriya ni umukino ukinwa n abahaze ntiwaba ushonje ngo ujye kugarama.

Comments are closed.

en_USEnglish