Digiqole ad

Kayonza: Bambuwe aho bakuraga ibumba, bakababwira ko uzasubiramo azicwa

 Kayonza: Bambuwe aho bakuraga ibumba, bakababwira ko uzasubiramo azicwa

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Nyamata, arabumba n’ubwo Croix Rouge yabubakiye inzu mu mudugudu (Umuseke)

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagali ka Musumba, mu murenge wa Nyamirama, mu akarere ka Kayonza baravuga ko bugarijwe n’ubukene nyuma kwamburwa ikirombe bakuragamo ibumba bakoresha umwuga wo kubumba, bakavuga ko baterwa ubwoba ko uzasubiramo azahasiga ubuzima.

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Nyamata, arabumba n’ubwo Croix Rouge yabubakiye inzu mu mudugudu (Umuseke)
Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Nyamata, arabumba n’ubwo Croix Rouge yabubakiye inzu mu mudugudu (Umuseke)

Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubaho kwabo basanzwe babkesha umwuga wo kubumba, bavuga ko nyuma yo kwamburwa ubutaka bakuragamo ibumba babayeho nabi.

Umwe mu baganiriye n’Umuseke (utifuje ko umwirondoro we utangazwa), yagize ati “Aho twakuraga ibumba baraduhagaritse, uwo bahaye ubu butaka twakuragamo ibumba akatubwira ngo uzajyamo azamwica! none se turabaho dute? Muragira ngo  dupfe!”

Aba basangwabutaka bavuga ko ubu butaka bacukuragamo ibumba bwaguzwe n’undi muntu ariko ko kuva icyo gihe babujijwe kongera kubukandagiramo, bavuga ko ubwo bageragezaga kujya gushaka ibumba baterwaga ubwoba bakagera aho bagahina akarenge.

Undi na we utifuje kumenyekana, agira ati “ Hari mu isambu y’umuntu, hanyuma aza kuhagurisha, kuva icyo gihe ni bwo batangiye kutwirukana, twajyayo akadutega akatwambura ibikoresho birimo imihoro n’amasuka byacu akabitwara, turavuga tuti ntiguye kuzagwa hariya, turarekera.”

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda, COPPORWA buvuga ko bubabajwe n’iki kibazo cy’aba basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyamirama, bugasaba inzego za Leta kugifatira umwanzuro mu maguru mashya.

Musabyimana Yvone uyobora uyu muryango yagize ati ” Usanga Leta ivuga iti mugende mwibumbire mu makoperative ariko ugasanga bigoye kubera ko nta mugabane shingiro bafite.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama buvuga ko iki kibazo bukizi, bwemera ko kibangamiye aba baturage, bukavuga ko  bwamaze kubona ubundi butaka bashobora gukuramo ibumba ku buryo  mu gihe cya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse.

Mukunzi Athanasie uyobora uyu murenge, agira ati “ Ubu butaka bwabanje kuba ubwa leta, nyuma y’igihe leta ije gupima ubutaka bwegereye igishanga, baza kubusubiza abaturage, ni bwo bahise babuzwa kongera gucukuramo ibumba.”

Aba basigajwe inyuma n’amateka basaba inzego zibishinzwe gukemura iki kibazo kuko kiri kubasubiza inyuma mu gihe hari intambwe bari bamze gutera mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Nkumbuye inkogoto.Mureke kudupfobya mutwita abasigajwe inyuma n’amateka.Ese haruwigeze abasaba kutwita iryo zina?

    • Njye numva ariryo zina ribakwiye, kuko amateka y’u Rwanda yerekana ko arimwe mwakorewe genocide mbere, kuva kera cyane.

  • Ariko se nk’umuntu ujyenda agafata ubutaka bwari butunze abakene nkabariya batwa yumva nta soni bimuteye? Harya nibya bisambo birya akaribwa n’akataribwa byahanuwe. Bayobozi bacu mbisabire rwose, mukureho abo bose bahagurukiye gukandamiza rubanda rw’abakene. Muri kurya abakene nta mbabazi ariko mujye mwibukako Imana irebera imbwa idahumbya nubwo nziko Imana nayo mutakiyitinya. Ntabwo gushaka amafaranga musyonyora abaciye bugufi hari aho bizabageza, hari benshi babikoze ariko ubu babaye amateka, Rugamba ati inda nini tuyime amayira. Ibi byose mwicara murunda ngo ni ubukungu mubitse bizababera nkibya wa mukungu kiburabwenge uvugwa muri bibiliya wujuje ibigega nkamwe maze mu kanya nkako guhumbya avamo umwuka agwa inyo. Muri kurwana, muri kwiba, kubeshya, kwica ngo mushaka ubukungu, mumenyeko iminsi itari myinshi bizabahindukana ubusa maze mugasigara muboroga. Mwige gushaka ubukungu butamungwa n’umuswa.

  • Ariko se nk’umuntu ujyenda agafata ubutaka bwari butunze abakene nkabariya batwa yumva nta soni bimuteye? Harya nibya bisambo birya akaribwa n’akataribwa byahanuwe. Bayobozi bacu mbisabire rwose, mukureho abo bose bahagurukiye gukandamiza rubanda rw’abakene. Muri kurya abakene nta mbabazi ariko mujye mwibukako Imana irebera imbwa idahumbya nubwo nziko Imana nayo mutakiyitinya. Ntabwo gushaka amafaranga musyonyora abaciye bugufi hari aho bizabageza, hari benshi babikoze ariko ubu babaye amateka, Rugamba ati inda nini tuyime amayira. Ibi byose mwicara murunda ngo ni ubukungu mubitse bizababera nkibya wa mukungu kiburabwenge uvugwa muri bibiliya wujuje ibigega nkamwe maze mu kanya nkako guhumbya avamo umwuka agwa inyo. Muri kurwana, muri kwiba, kubeshya, kwica ngo mushaka ubukungu, mumenyeko iminsi itari myinshi bizabahindukana ubusa maze mugasigara muboroga. Mwige gushaka ubukungu butamungwa n’umuswa kandi mububike mu ijuru.

  • kabisa ndagushyigikiye ntampanvu yiryo zina kereka banyirubwite niba aribo babihisemo niba ndi umunyarwanda tuyemera bamwe baba abasangwabutaka gute?

  • Iri zina “Abasigajwe inyuma n’amateka “rindya ahantu.
    Basomyi b’Umuseke namwe bavandimwe banyarwanda ninde wasigajwe inyuma n’amateka kuruta umuntu wavukijwe uburenganzira bwo kuba mugihugu cye agakurira mu nkambi zimpunzi ahantu hatandukanye? Ninde utarasigajwe inyuma n’amateka mugihe wari umuhanga mw’ishuri ariko ukabuzwa kwiga ngo uminuze kubera gahunda y’iringaniza? Ninde se utarasigajwe inyuma n’amateka niba kugira ngo ubone akazi byarasabaga ko uba ukomoka ibunaka? Nibindi ntarondoye. None muri leta y’ubumwe ngo aba basigajwe inyuma n’amateka bikaba izina ryabo koko? Mijye mubabarira mubyiciro hakurikijwe ubudehe apana ibi bizina ntazi ubihimba. Naho ubundi hafi ya twese twasigajwe inyuma n’amateka. Kukibazo k’ibumba ryabo murashaka leta ikwiye kubashakira aho barikura muburyo buhoraho nkuko ifasha nabandi bose kubona amasambu,amazu, uburezi n’ibindi. Murakoze

    • @Pierre isi ni muzunga, hari nabandi bari kuborera mu mashyamba ya Kongo yewe hari nu mwami ugitegereje gutaha mu rwamubyaye.Iringaniza rero uvuga kereka niba utarakuriye mu Rwanda kuko nkuko basigaye babiririmba ubu nabahutu babigendeyemo cyane cyane abari batuye za Butare,Kibuye na Gikongoro, Byumba na Kibungo.Ikindi nakubaza, ko Nsekalije ariwe warishyize mu bikorwa mwigeze mumujyana muri gacaca kandi ko yari number 2 kanyarengwa amaze guhunga? Muhoze amarira twese turaziranye.

      • Ariko nge navuze kukibazo cyabo bahaye izina ngo Abashigajwe inyuma n’amateka. Ngaragaza uburyo munzego zitandukanye twese twashigajwe inyuma n’ayo mateka. Ubwo rero ndumva uzanye subject idahuye n’inkuru.

  • KAYONZA NIKO YABAYE NATWE IMIRIMA YACU IRAGIRWAMO NUMUAFANDE WAREGA NGO UWUREGA URAMUZI

    • Uwomuafande ibyo ntiyabinzanaho rero kereka niba ararana nizo nkaze 24h/24 nahubundi twagwa miswi gupfa ntawe byishe.

  • Leta ni umubyeyi abayobozi binzego zibanze nibo babidobya,kuri wowe wavuzengo ntawutarasigajwe iny

  • erega izina sicyo kibazo kuko ntabwo ahubwo ibyo bakorerwa nibyo kibazo nonese niba umuntu yarafite aho akura ikimutunga abayobozi bakakimwaka sibo baba bamusigaje inyuma kandi ariho yakuraga imibereho,namwe rwose ntimugakabye muge muvugisha ukuri kuko imibereho yab ntaho ihuriye niyabandi muri rusange,kuko ujanishije nibo barinyuma nubwo bitakwemerwa ariko niko bimeze.

  • gusa abayobazi binzego zibanze nabo barabidobya kandi aribo bakabikoze neza kuko aribo babana nabo umunsi ku munsi bazi uko babayeho

  • Abanyarwandakoko ukuri kuki bataki gukoresha ngo munkambi mwarashigajwe ? Ninese muvuyeyo kuki izina abatwa, abasangwabutaka aribwo ryamenyekanye? Mukora ibintu Imana ikabarerks mukibwirango isi muzayijyana mukuzimu ese ye ko muuri kubuza abantu gutungwa nibumba ryabareze ntakindi mubaha , mukaba mwirengagizako kuva nakera uRwanda rwabaho absnegihugu barukoreye batunzwe no guhinga korora no kubumba ndetse Ubugeni bwo kubumba bukaba bwarifashishwagamubuzima bwaburimunsi nkigikoresho cyo murugo kubika , gutereka gutwara ….. njye nshimye umuvandimwe wavuzeko abantu bari gushaka kurya bakarya na kataribwa ko ko nibyo nonese uki ni ukwigwizaho ubukungu gusa kuburyo ujya guhonyora bantako nigira Imana izabibabaza. Niko ese kuki ari bo bitwa amazina umunsi kumunsi boshye ishoka yewewe …… Iyaremye umutindi ninayo imwogosha nibihangane imana irabizi gusa iyo urenganyjeumukene agataka aba ar7 kukurega kumbaragavigenga kubaho kwabantu n’ibintu bizatinda ingaruka

Comments are closed.

en_USEnglish