Gatsibo: Umugabo yishe inshoreke ye y’imyaka 23 ayiteye icyuma
Mu ijoro ryakeye, mu murenge wa Muhura Akagari ka Rumuli mu mudugudu wa Ntungamo umugabo witwa Jean Bosco Iyakaremye w’imyaka 36 arashinjwa kwica ateye icyuma mu gituza umugore we w’inshoreke witwa Peragie Mukeshimana bari bafitanye umwana umwe.
Ibi byabaye ahagana saa mbili z’ijoro nk’uko umwe mu baturanyi b’uyu mugore yabitangaje. Yabwiye Umuseke ko Iyakaremye yabanaga n’uyu mugore we nk’inshoreke kuko asanzwe afite undi mugore basezeranye.
Iyakaremye amaze kwica uyu mugore bafitanye umwana umwe, yahise acika, kugeza ubu akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Francois Sekaziga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura yabwiye Umuseke ko kugeza ubu bataramenya icyateye uyu mugabo kwica uyu mugore babyaranye.
Gusa akemeza ko amakuru bafite ari uko uyu mugabo yafuhiraga cyane nyakwigendera wari ufite imyaka 23.
Sekaziga ati ” Yari umugore wa Kabiri uwo bita inkundwakaza, yari afite undi mugore yataye. Byatunguye abantu ntabwo bazi icyo yaba yamuhoye, uretse kuvuga ko yamufuhiraga kuko yari umwana w’umukobwa w’imyaka 23.”
Ubuyobozi ngo bwihutiye kugera ahabereye ubu bwicanyi, basanga uyu mugore ukiri muto yapfuye umubiri we uhita ujyanwa ku bitaro bya Kiziguro.
Iyakaremye na Peragie bari bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yahemutse pe
GATSIBO, RWAMAGANA NA RUHANGO; UTU TURERE HARIYO UMUVUMO PE!!!
NATEGANYAGA GUTURA IGATSIBO ARIKO BUBERA IYOMPAMVU NDAHAKATIYE NIWABO W’UMUVUMO
Comments are closed.